Rwanda: Amategeko ashyirirwaho kandi arengera Paul Kagame (FPR)

Yanditswe na Arnold Gakuba

Bakundwa basomyi ba The Rwandan, dukunda gukoresha mu nyandiko nyinshi imvugo/inyito Paul Kagame (FPR). Impamvu nta yindi ni uko ishyaka/umuryango FPR-Inkotanyi (nk’uko byakunze gukoreshwa) ritakibaho nyuma y’uko Paul Kagame yamaze guhemukira abo babanye muri ryo ku ikubitiro, abenshi akabica abandi akaba abahejeje ishyanga agamije kuba FPR nyirizina (Ubu Paul Kagame = FPR). FPR rero nk’ishyaka ntikibaho isigaye mu nyandiko gusa. Ubu hariho Paul Kagame niwe byose. Ibi bisobanuro biradufasha kumva neza iyi nyandiko yerekana uburyo Paul Kagame yigaruriye u Rwanda ahereye ku gukora amategeko ye ayita amategeko y’igihugu ku buryo ubu byafashe undi ntera. Nyuma y’uko Paul Kagame = FPR, ubu Paul Kagame = u Rwanda. 

Kuva muri 1994 FPR-Inkotanyi, ishyaka rimwe rukumbi ryari ku butegetsi mu Rwanda riyobowe na Paul Kagame (kuko nta mashyaka menshi ari mu Rwanda nk’uko babeshya rubanda n’amahanga), ryigaruriye inzego nyinshi zigize ubuzima bw’igihugu zihereye ku gushyiraho amategeko aharanira inyungu za Paul Kagame (FPR). Ibibera mu Rwanda ubu bikaba bitera benshi kwibaza niba ari igihugu kingendera ku mategeko, cyubahiriza uburenganzira bwa muntu, kigendera ku mahame rusange y’ubutabera. 

Mu bihugu bifite ubutegetsi bushingiye ku mahame ya demokarasi, itegeko-nshinga rigaragaza neza itandukaniro riri hagati y’ubutegetsi nshingamategeko, y’ubutegetsi nyumahiriza mategeko n’ubucamanza.  Nk’uko bigaragara rero itegeko-nshinga niryo mutima w’ubuzima bw’igihugu kuko riyobora andi mategeko agenga iguhugu. Paul Kagame rero akaba yarabanje kwigarurira ibijyanye n’amategeko agenga u Rwanda ahereye ku itegeko-nshinga nk’uko amateka abigaragaza.

Kuva mu myaka ya 2000, Perezida Paul Kagame amaze kwicara ku mugaragaro ku ntebe y’ubuperezida (kuko n’ubundi ariwe wayoboraga mu buryo buziguye), ubutegetsi bwa FPR bwatangiye kumunga inzego zikomeye z’ubuzima bw’igihugu hibandwa cyane cyane ku gushyirwaho amategeko arengera Paul Kagame (FPR). Muri 2003, ku ya 4 Kamena hashyizweho Itegeko-nshinga rishya igihugu kigomba kugenderaho rishingiye ku nyungu za Paul Kagame (FPR). Igitangaje ni uko ingoma ya Paul Kagame itanyuzwe n’ibyo yari yishyiriyeho maze mu gihe gito cyane ku irariki ya 2 Ukuboza 2003 hahita habaho ivugurura rya mbere ry’Itegeko nshinga rya Repulika y’u Rwanda. Nyuma y’imyaka 2 gusa ku irariki ya 8 Ukuboza 2005 hahita hakorwa ivugurura rya kabiri. Ayo mavugirura abiri ngo yari agamije cyane cyane “kugaruka ku mitunganyirize y’Ubuyobozi n’inshingano z’inzego za Leta cyane cyane iz’Ubutabera n’urwego rw’Umuvunyi hakurikijwe ibyagaragajwe mu gutangira gushyira mu bikorwa Itegeko Nshinga. Yibanze kandi no guhuza Itegeko Nshinga n’imitegekere mishya y’Igihugu cy’ u Rwanda” nk’uko bigaragazwa mu Itegeko-nshinga ryasohotse muri 2010. Nyamara mu by’ukuri, byari bitangiye kugaragarira Paul Kagame (FPR) ko Itegeko nshinga rya 2003 ritazamugeza ku ntego ze, maze yihutira guhita atangira kunoza umugambi we wo kuba byose abintujije mu itegeko risumba ayandi ariryo “Itegeko-nshinga“.

Ivugurura rya gatatu ryabaye mu myaka itatu ikurikira ritangazwa ku irariki ya 13 Kanama 2008. Iryo vugururwa rya gatatu ryibanze cyane ngo mu “gutunganya bimwe mu bibazo bitahise bikemurwa n’ayo mavugururwa yombi, cyane cyane ikibazo cya manda z’Abagize Inzego Nkuru z’Igihugu zari zigejeje igihe cyo kurangira; gukemura ikibazo cyo gutuma Itegeko Nshinga rigira ubwinyagamburiro n’ingingo z’inzibacyuho zari zigejeje igihe cyo guhuzwa n’aho Igihugu kigeze“. Nyamara na none icyari kigamijwe ni cya kindi cyo gukomeza kubaka “ishyaka-muntu” cyangwa “igihugu-muntu” cyangwa “sisitemu-muntu” ariwe Paul Kagame.

Ivugurura rya kane ryabaye ku itariki ya 17 Kamena 2010. Ivugururwa rya kane ngo ryibanze cyane cyane ku “gukemura ikibazo cyerekeranye n’uko Itegeko Nshinga ryatowe muri 2003 ryasobanuraga ibintu mu buryo burambuye, bityo uko hagize igihinduka nko mu kunoza imikorere y’Urwego runaka bikaba ngombwa ko rivugururwa“. Iri vugururwa kandi ngo ryibanze no ku “guhindura uburyo abayobozi bakuru b’Igihugu bashyirwaho, kugabanya umubare w’amategeko ngenga, gukuraho manda za bamwe mu bacamanza n’abashinjacyaha ndetse no guhindura inyito za zimwe mu nzego za Leta“. Ibyo byose nk’uko mubibona byari bigamije kubaka umuntu n’inyungu ze ntibyari bigamije kubaka igihugu.

Ivugurura rya gatanu ryabaye ku itariki ya 24 Ukuboza 2015; iri rikaba ryarabaye rurangiza kuko ryateguraga amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagombaga kuba muri 2017. Ingingo ya 101 y’Itegeko nshinga nk’uko ryagiye rivugururwa kugera 2010 irebana na manda ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagiraga iti “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika“. Kugera rero muri 2010, ubwo habaga ivugurura rya kane ry’Itegeko nshinga, umwaka Paul Kagame yatorewe Manda ya kabiri y’imyaka irimdwi yo kuyobora u Rwanda, ubanza atari yakarebye neza uko agomba kwigarurira igihugu. Tuributsa ko manda ko Paul Kagame n’ubwo yari atorewe manda ya kabiri y’imyaka irindwi yamuhaga kuzayobora u Rwanda imyaka 14, yari amaze indi myaka icyenda (9) kuva 1994 ayobora icyo gihugu; bivuga ko yarabonye uburenganzira bwo kuyobora u Rwanda imyaka 23. Iyi tukaba tubona rwose yari imyaka ihagije nako myinshi umuntu yamara ku butegetsi bw’igihugu akabuvaho atanze umusanzu we mu kubaka igihugu.

Manda ya kabiri ya Paul Kagame yatunguye benshi cyane, dore ko n’ubundi atari shyashya ariko noneho yatangiye kumena amaraso ya benshi ku mugaragaro ndetse akanabyigamba, aho yagiye anakurikirana benshi n’aho bahungiye mu bihugu byo hanze y’u Rwanda. Muri iyi manda niho yishe Patrick Karegeye muri 2013 wabaye umukozi we w’imena ushinzwe iperereza. Bamwe ntibatinya no kwita Manda ya kabiri ya Kagame “Manda y’amaraso ku bakoranye na FPR”. Twibutse ko iyo Paul Kagame yishimira itegeko-nshinga yishyireyeho muri 2003 akarihindura inshuro enye kugera muri 2010 yari burangize manda ye ya kabiri afite imyaka 60 (1957-2017). Iyi ikaba yari bube Ari imyaka myiza yo kuruhuka ahasigara ari umujyanama mwiza nk’uko yabyemererwaga n’amategeko.

 Siko byagenze rero kuko muri 2015 ubwo haburaga imyaka ibiri ngo manda ya kabiri ya Paul Kagame yemererwaga n’amategeko irangire maze abanyarwanda bitorere undi muperezida wo kubayobora, Paul Kagame yabonye ko yibeshye maze yongera guhindura itegeko-nshinga. Manda isanzwe yari imyaka 7 ivugururwa rimwe yashyizwe ku myaka 5 ariko bigateganywa ko igihe gishya kizatangira kubahirizwa nyuma ya manda y’imyaka 7 izatangira muri 2017!

Iri hindura rihita ryemerera Paul Kagame kuba Umwami w’u Rwanda nako Perezida ubuzima bwe bwose, kuko ryamuhaye uburenganzira bwo gutegeka u Rwanda kugera 2034 aho azaba afite imyaka 77 y’amavuko. Icyo tuzi neza ni uko abaye akiriho n’ubundi itegeko nshinga rizongera rigahindurwa.

Icyagaraye ni uko muri wa mugambi wa Paul Kagame wo kubaka igihugu-muntu kuko ishyaka rya FPR ryamufashije kugera ku butegetsi yarikubitiye ahareba inzega, akomeje kuvugurura amategeko ahereye ku itegeko nshinga kuko no muri 2017 hongeye habaho irindi vugurura ndetse no muri 2019 habaho irindi. Niba itegeko-nshinga rivugururwa hafi buri myaka ibiri gusa, ese andi mategeko avugururwa bingana iki? Ikibabaje ni uko ayo mavugurura yose ataba agamije inyungu rusange ahubwo ari uburyo bwo gukomeza Paul Kagame (FPR) ku butegetsi no guharanira inyungu ze bwite. 

Ubutabera ni urwego rukomeye mu buzima bw’igihugu kandi bukaba bushingiye ku mategeko. Nk’uko twabibonye haruguru rero amategeko agenga u Rwanda, ahereye ku itegeko rikuru “Itegeko-nshinga“, yagiye avugururwa (agorekwa) ku bw’inyungu za Paul Kagame (FPR) bityo ubutabera bw’u Rwanda nta wundi bukorera utari umunyagitugu, umuherwe Paul Kagame. Ubutabera bw’u Rwanda rero kuva 1994 bukorera Paul Kagame (FPR) n’inyungu ze kandi bukaba bushinzwe gupyinagaza no guhonyora abo Paul Kagame (FPR) atifuza baba abadahuje nawe ibitekerezo bya politiki cyangwa abo abona ko bamubangamiye ku bw’inyungu ze za politiki cyangwa z’ubukungu cyangwa se abo adashaka gusa.  Aha buri muntu wese ushyira mu gaciro yakwibaza impamvu umuntu yanga undi ntacyo bapfa kugera n’aho amwambura ubuzima bwe. Mu Rwanda rwa Paul Kagame rwo muri 2021, amategeko yose yamaze gutunganywa kandi aracyatunganywa ngo arengere inyungu za Paul Kagame. Abashinzwe kuyashyiraho (abadepite n’abasenateri) no kubahiriza amategeko (abacamanza) n’ubwo baba barize amategeko ku buryo bwa gihanga, iyo bashyizwe mu mirimo birengagiza amahame mpuzamahanga agenda imirimo yabo maze bakubahiriza ibyifuzo bya Paul Kagame (FPR). Birababaje kandi biteye isoni n’agahinda.

Imanza zibera mu Rwanda ni amakinamico yo gushimisha Paul Kagame. Nta rubanza na rumwe rukurikiza amategeko ahubwo hakurikizwa ibyifuzo bya Paul Kagame (FPR). Kimwe mu byo abakozi ba Paul Kagame (FPR) bakora gikomeye kandi kibangamiye cyane abanyarwanda bashinzwe  ni “guhimba/gucura ibyaha“. Iyo hari uwo Paul Kagame atifuza maze agatanga amabwiriza yo kumufata ngo afungwe (iyo adahise yicwa) hatangira umurimo wo kumushakira/kumuhimbira ibyaha hifashishijwe ya mategeko yashyiriweho Paul Kagame (FPR) kuko n’igihano azahabwa kiba cyategetswe mbere y’uko afatwa. Iyo rero bigaragaye ko amategeko Paul Kagame yishyireyeho atamufata neza (ngo bajijishe ko ahamwe n’ibyaha biteganywa n’amategeko), akenshi uwo muntu arazimizwa/aburirwa itengero/aricwa. Ingero zirahari nyinshi zitandukanye nk’uko twagiye tuzisohora mu zindi nkuru zanditse. Ngayo amatwara ya Paul Kagame (FPR).

Ubucamanza bw’u Rwanda rwa Paul Kagame burangwa n’ibinyoma ndengakamere aho abantu bahimbira abandi ibyaha bihereye ku bashinjacyaha nyuma bigashakirwa abatangabuhamya. Bimwe mu byaha bigezweho mu gucurwa ubu harimo “Gukwirakwiza ibihuha, kwangisha ubutegetsi abaturage no kugambanira igihugu“, dore ko abacurabyaha ba Paul Kagame bagenda babihindura uko igihe gihita kigashyira ikindi. Ibi byaha byiyongera ku cyaha cyo “gupfobya jenoside“, icyaha gifatwa nk’iturufu ikomeye y’ingoma ya Paul Kagame. Ibi byaha byavuzwe haruguru ndetse n’ibindi byagiye bisimbuzwa uko igihe gitashye nibyo bitegwa abatavuga rumwe na Paul Kagame cyangwa abo adashaka. Ingero ni nyinshi duhereye kuri Bizimungu Pasteur wabaye perezida w’u Rwanda akaza kunanizwa na Paul Kagame maze akamuhereze ubutegetsi bwe, Mushayidi na Ingabire Victoire. Ubu hagezweho Madamu Idamange Yvonne, Paul Rusesabagina n’abandi benshi tutarondora muri iyi nyandiko.

U Rwanda rwa 2021 ni igihugu kigendera ku mategeko yashyizweho na Paul Kagame (FPR), ashyirirwaho Paul Kagame (FPR) kandi arengera Paul Kagame (FPR). Dore uko ubutegetsi bwa Paul Kagame bwigaragaje: kugera muri 2010, FPR = Paul Kagame; kuva 2010 kugeza ubu, Paul Kagame = u Rwanda. Icyo nicyo gituma inzego zishinzwe kurenganura rubanda zirimo abadepite, abasenateri, abacamanza, polisi ndetse n’izindi ntacyo zimariye abaturage kuko zifite umurongo ngenderwaho wa Paul Kagame (FPR) bityo akarengane, ihihoterwa, kubuzwa uburenganzira byahawe intebe mu Rwanda bikaba bitsikamiye abanyarwanda. Abanyarwanda dukeneye ubutegetsi buharanira inyungu z’abaturage kandi abaturage bagiramo uruhare.