Ububiligi burasaba ko urubanza rwa Paul Rusesabagina ruba mu mucyo

Paul Rusesabagina mu rukiko kuri uyu wa 12 Werurwe 2021

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha ikinyamakuru “La Libre” yasohotse kuri uyu wa 26 Mata 2021 aravuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi Madamu Sophie Wilmès yasabye mugenzi we w’u Rwanda Dr Vincent Biruta igihe yamwakiraga ku wa mbere i Buruseli ko urubanza rwa Paul Rusesabagina, ubu ufungiye i Kigali kuva muri Kanama 2020 aregwa icyaha cy’iterabwoba, rwaba mu kuri, mu kubahiriza amategeko  kandi rukaba mu mucyo. 

Mu itangazo byashyizwe ahagaragara, ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Ububiligi byatangaje ko icyo gihugu gihangayikishijwe n’uko Paul Rusesabagina bigaragara ko atabonye uko ategura neza kwiregura kwe kubera igihe gito yahawe ndetse no guhererekanya ampapuro ze n’umwunganira mu mategeko kukaba kutarakozwe mu ibanga. 

Sophie Wilmès yongeye kugaruka ku cyifuzo cy’Ububiligi cyo guha amahirwe Paul Risesabagina yo guhura n’umwunganizi we w’umubiligi kugirango baganire ku biri gukorwa mu Bibiligi, nyamara akaba abona ko bidashoboka magingo aya. Yongeyeho ko Ubibiligi buzakomeza gukurikiranira hafi ibya Paul Risesabagina nk’uko bwabitangiye. 

Uyu mubiligi w’umunyarwanda ntiyagaragaye mu rubanzwe rwe kuri uyu wa gatatu ushize akaba yaramenyesheje urukiko ko atazitabira urubanza rwe kubera ko uburenzira bwe bwo kwisobanura butubahirijwe.

Paul Rusesabagina uba mu buhungiro muri Amerika no mu Bubiligi kuva 1996, yatawe muri yombi mu Rwanda mu mpere za Kanama umwaka ushize mu buryo butasobanutse neza, igihe indege yagwagayo we yari azi ko igiye i Burundi. We n’abamwunganira mu mategeko bavuga ko ibyo ari “ugushimutwa“. Mu kiganiro yagiranye na Al-Jazeera mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, minisiriti w’ubutabera w’u Rwanda yiyemeye ko Leta y’u Rwanda yateye inkunga icyo gikorwa. 

Paul Rusesabagina ishinjwa ibyaha icyenda birimo n’iterabwoba. Ikindi akurikiranwaho kuba yarateye inkunga umutwe wa FLN, ukaba ushinjwa kuba waragabye ibitero byahitanye abantu mu myaka ishize. 

Rusesabagina yemeye ko yagize uruhare mu gushinga FLN, cyane ko ari mu bagize Ihuriro nyarwanda riharanira impinduka zishingiye kuri demokarasi (MRCD) yashinze muri 2017. Nyamara ahakana ko ntaruhare yagize mu bitero by’uwo mutwe.