Rwanda-Arsenal: Ibyo Perezida Paul Kagame yavuze ku banenga ubwo ubufatanye bihishe iki?

Yanditswe na Arnold Gakuba

Nyuma y’uko handitswe kandi hakavugwa byinshi ku bufatanye u Rwanda (Paul Kagame) rufitanye n’ikipe ya Arsenal, aho benshi banenga ko u Rwanda rwishyura iyo kipe akayabo k’amapawundi kugirango rwamamazwe hakoreshejwe “Visit Rwanda” (Sura u Rwanda), byagarutsweho na perezida Paul Kagame, mu nama y’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe (Rwanda-Zimbabwe Trade and Investment Conference) yabereye I Kigali mu Rwanda muri icyi cyumweru. Paul Kagame perezida w’u Rwanda we yatangaje ko yishimiye ubufatanye afitanye n’ikipe ya Arsenal ndetse na Paris Saint Germain, maze avuga ko abanenga icyo gikorwa babiterwa no kudasobanulirwa ibyo baba bavuga. 

Umunyamakuru yifuje kumenya icyo perezida Paul Kagame atekereza ku banenga igikorwa u Rwanda rushoramo akayabo cyo kwishyura ikipe ya Arsenal mu bufatanye bwo kwamamamaza u Rwanda, yibaza niba bikwiye ko u Rwanda ruha amafaranga iyo kipe ikize cyane kandi ari igihugu gikennye. Umunyamakuru yanibajije ingaruka z’icyo gikorwa ku bukungu bw’u Rwanda. Perezida Paul Kagame yatangiye abwira umunyamakuru ko kunenga icyo gikorwa byaba biterwa n’ubujiji, aho yemeza ko abakinenga batazi ibyo bavuga. Ibi tukaba twabyita ko ari nko kwiregura ku birego bimaze iminsi bicicikana nyuma y’uko inkiko za Paul Kagame zimaze iminsi ziciriye urubanza rufifitse Paul Rusesabagina, zikamukatira igifungo cy’imyaka 25 kandi amahame agenga imanza atarigeze yubahirizwa.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko atapfuye gutanga ayo mafaranga gusa. Ati “Aho niho urijijo rutangirira“. Yavuze ko ubwo bufatanye atabufitanye na Arsenal gusa ko ahubwo anabufitanye n’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa. Perezida Paul Kagame yanavuze ko ari umufana wa Arsenal mu gihe kirenga imyaka 35. Ibi byaba bishatse kuvuga ko iby’ubufatanye n’iyo kipe bifite imvano ya kure.

Kuri perezida Paul Kagame ngo ubukerarugendo ni imwe mu nkingi z’iterambere. Akaba asanga gushora imari mu bukerarugendo byakwihutisha iterambere. Yavuze ko abatabyumva ubu bazageraho bakabyumva, aho yatanze urugero rw’uko Leta y’u Rwanda yubatse Hoteli y’inyenyeri eshanu (Intercontinental yaje kuba Serena)  benshi babona ko ari ugusesagura amafaranga y’igihugu ariko ubu ikaba yinjiza menshi. Ati “Nubatse iyo Hoteli nyuma abikorera baza kuyibenguka barayigura“. Aya magambo yaba yerekana neza ko ibikorwa mu Rwanda ari gahunda za perezida Paul Kagame, nta Leta yaba ibigiramo uruhare.

Perezida Paul Kagame arabona gushora imari ku makipe y’amaguru nka Arsenal ari uburyo bwo kubuka ubukerarugendo. Perezida Paul Kagame kandi yatangaje ko ubufatanye na Arsenal bwakuruye abakerarugendo benshi mu Rwanda maze bumwinjiriza amadovize menshi aruta amafaranga yishyura Arsenal. Ati “N’ubwo ntari umucuruzi mwiza, aha ho narabishoboye.” Yongeraho ko ababibona nabi atari kumwe nabo. Ese ibi byaba ari ukuri cyangwa byaba ari uburyo bwo kugerageza kwisobanura kubyo anengwa?

Perezida Paul Kagame yongeye kwikoma abanyaburayi, nk’uko asanzwe abigenza, maze avuga ko atari abanyafurika gusa banenga icyo gikorwa, ko ahubwo abenshi ari abanyaburayi, ngo bavuga ko u Rwanda rukoresha nabi amafaranga yabo, kandi bishobora kuba ari ukuri. Aha yavugaga ku mfashanyo ibihugu by’Uburaryi biha u Rwanda. Abavuga ibyo yabashubije muri aya magambo ati “Niba umpaye imfashanyo, untegeka ute uko nyikoresha?“. Kuri Paul Kagame ngo ibyo nabyo ni ibizana urujijo. Aya magambo yaba ashimangira ibyo bamurega ko imfashanyo zihabwa u Rwanda, cyane cyane zigamije kuzahura iterambere ry’abaturage bakennye, zikoreshwa mu byo zitateganirijwe. Nyamara ariko Paul Kagame yaba yirengagiza ko imfashanyo zihabwa ibihugu bikiri mu nzira z’amajyambere ziba zifite icyo zigomba gukora. Kuba zakoreshwa mu bindi bikaba byaba intandaro zo kutazahabwa izindi, kandi zikenewe!

Perezida Kagame yashimangiye ko yishimiye rwose ubufatanye afitanye n’ikipe ya Arsenal, akaba ananishimira cyane ko ari umufana w’imena w’iyo kipe. Yongeyeho ko ubufatanye bwe na Paris Saint Germain nabwo burimo bugenda neza kandi ko ubu amaze kuba umufana mwiza w’iyo kipe. Yashoje yemeza ko ubwo bufatanye n’ayo makipe burimo kumukorera byimazeyo ngo agendeye ku mibare afite. 

Abwiwe ko ari umucuruzi kabuhariwe, perezida Paul Kagame yavuze ko azaba we nyuma y’ubu buzima arimo. Twakwibaza niba noneho yaba yiteguye kurekura ubutegetsi cyangwa niba yashakaga kuvuga ko azakora ubucuruzi nyuma y’imyaka mirongo itatu yihaye, dore ko benshi bemeza ko nishira ashobora kuziyongeza n’indi. 

Urwishe ya nka ruracyayirimo kandi inzira iracyari ndende. Amagambo yavuzwe na Paul Kagame mu nama y’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, yagaragazaga ko perezida Paul Kagame yireguraga ku birego aregwa ubu byo gukoresha nabi umutungo n’imfashanyo zihabwa u Rwanda. Imbarutso ikaba yarabaye akarengane yakoreye Paul Rusesabagina, aho bimwe mu bihugu biha imfashanyo u Rwanda bamwe mu banyapolitiki babyo batangiye gusaba ko zahagarikwa kubera ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu rikorwa na Leta ya Paul Kagame. Nyamara ariko we yaba atabikozwa nk’uko yabyitangarije!