Rwanda-Australia: Iburirwa irengero ry’abagabo babiri, Loni irasabwa ubufasha

Noel Zihabamwe

Yanditswe na Arnold Gakuba

Inkuru dukesha ikinyamakuru The Sunday Morning Herald cyo ku wa 7 Kamena 2021  iratangaza ko umuturage wa Ositaraliya araregera Umuryango w’abibumbye ibura ry’abavandimwe be babiri baburiye mu Rwanda.

Iki kirego cyatanzwe na Noel Zihabamwe gishyigikirizwa umwunganizi w’uburenganzira bwa muntu Jennifer Robinson, umunya Ositaraliya ufite icyicaro i Londres. Iki kirego kandi gishyigikiwe n’ikigo cya Australiya gishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Kaminuza ya New South Wales.

Ikirego cyashyikirijwe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku ishimutwa ry’abantu cyerekeye ibura ry’abagabo babiri baburiwe irengero mu Rwanda muri 2019. Ikibazo cyabo kigaragaza ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu n’amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu na politiki.

Madamu Robinson yasabye Loni ko yajya mu Rwanda kugira ngo ifashe kumenya aho abavandimwe ba Bwana Zihabamwe baherereye. Bwana Zihabamwe yimukiye muri Ositaraliya afite viza y’ubutabazi mu 2006. Ubu ni umuturage wa Ositaraliya, uharanira uburenganzira bwa muntu, akaba n’umwe mu bagize umuryango nyarwanda uba muri Sydney. Aragira ati: “Kuva kera, Noel n’umuryango we bababajwe cyane no kutamenya iherezo ry’abavandimwe be, Jean na Antoine – ntibazi niba bakiriho cyangwa niba bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko. Uko babuze bigaragara ko hari uruhare Leta y’u Rwanda ibifitemo ariko iperereza rya Noel mu Rwanda kugeza ubu ntacyo rirageraho”. 

Yongeraho ati: “Ubu turasaba Umuryango w’Abibumbye kwifatanya n’u Rwanda kugira ngo badufashe kumenya aho Jean na Antoine baherereye kandi Noel n’umuryango we bamenye ukuri ku buzima bw’abavandimwe be, kugira ngo afate ingamba zikwiye zo kubahiriza umutekano n’ubwisanzure byabo.” Nk’uko byitangajwe umwaka ushize, Bwana Zihabamwe avuga ko yegerewe n’abahagarariye guverinoma y’u Rwanda mu 2016 mu rwego rwo kumushaka kugira ngo abe umukozi wabo muri Ositaraliya. Abavandimwe be baburiwe irengero nyuma  y’ukwezi kumwe gusa nyuma y’aho Zihabamwe avuganye na televiziyo ABC muri Kanama 2019 ayibwiye uburyo Leta y’u Rwanda yagerageje kumwegera mu 2016. 

Bwana Zihabamwe yavuze ko barumuna be bashimuswe n’abapolisi b’u Rwanda ubwo bari muri bisi mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda. Yavuze ko aba bagabo ntawe urongera kubaca iryera kuva babura. Yagize ati “Negereye abapolisi b’u Rwanda na Biro ishinzwe iperereza mu Rwanda ngo bambwire iby’ibura ry’abavandimwe banjye, ariko Leta y’u Rwanda ikomeje guhakana ishimutwa ryabo“. 

Mu ijambo rye, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu yagize ati: “U Rwanda rukomeje kwiyemeza kubungabunga umutekano n’imibereho myiza y’abaturage barwo”. Iri tangazo riragira riti: “Turakomeza gukora ubudacogora kugira ngo abaturage b’u Rwanda biteze imbere baba abari mu gihugu ndetse no mu mahanga, tubifashijwemo n’abanyarwanda bose“.

Justine Nolan, umuyobozi w’ikigo cy’uburenganzira bwa muntu cya Ositaraliya yavuze ko hari ibura ryinshi ry’abantu ryagaragaye mu Rwanda kuva FPR-Inkotanyi yagera ku butegetsi bw’u Rwanda muri 1994.

Umuvugizi wa polisi ya New South Wales yavuze ko iterabwoba rivugwa kuri Bwana Zihabamwe ryakozweho iperereza n’abapolisi bo mu majyaruguru ya Sydney. Yavuze ko ubushinjwa budashobora gukurikiranwa kubera impamvu za diplomasi. Umuvugizi wa Ministeri y’ububanyi n’amahanga yavuze ko guverinoma ya Ositaraliya yafatanye uburemere iryo terabwoba ryugarije umuturage wa Ositaraliya.