Rwanda: Batangiye Kuburanisha Imanza ku Iyicarubozo

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasabira abahoze ari abayobozi muri gereza ya Rubavu kuba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30. Burabarega ibikorwa by’iyicarubozo bukeka ko byateye imfu z’abagera muri batandatu mu bihe bitandukanye.

Abaregwa bose uko ari icyenda bagejejwe ku rukiko rw’ibanze rwa Rubavu ku Gisenyi babohesheje amapingu ku maboko kandi barinzwe n’abapolisi. Biganjemo abari abayobozi ba gereza ya Rubavu i Nyakiriba mu bihe bitandukanye.

Ubushinjacyaha bubasabira kuba bafunzwe by’agateganyo bukabakoraho amaperereza. Buravuga ko barekuwe by’agateganyo bashobora gusibanganya ibimenyetso no gutoroka inzego z’ubutabera. Eric Bagiruwubusa aratubwira inkuru irambuye