Kazungu Ukekwa Kwica Abantu Akabata mu Cyobo mu Nzu

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda ruremeza amakuru y’ubwicanyi bukekwa k’uwitwa Denis Kazungu aho yicaga abantu akabataba mu cyobo yari yaracukuye mu nzu yakodeshaga. Ni nyuma y’aho hamenyekaniye inkuru y’inshamugongo ivuga ko yasambanyaga abakobwa yarangiza akabataba mu cyobo yari yaracukuye mu nzu.

Ni mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe. Eric Bagiruwubusa yasimbukiye aho bikekwa ko ibyaha byabereye aratubwira inkuru irambuye