Rwanda Day Boston: Perezida Kagame yakiriwe n'imyigaragambyo

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Nzeli 2012, habaye imyigaragambyo mu mujyi wa Boston muri Leta ya Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Iyo myigaragambyo yari yateguwe n’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigali nka RNC, FDU-Inkingi, CNR-Intwali, PDR-Ihumure n’ayandi, iyo myigaragambyo yitabiriwe n’abanyarwanda, abanyekongo ndetse n’abarundi bari baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Canada uretse ko hari amakuru twamenye ko hari bamwe mu bari baje kwamagana Kagame baturutse muri Canada bari kumwe na Dr Emmanuel Hakizimana bangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubera amakuru y’ibihuha yatanzwe n’abantu bashyigikiye Leta ya Kagame ko hari abantu bakora iterabwoba bashaka kwinjira muri Amerika.

Icyari kigamijwe muri iyo myigaragambyo ni ukwamagana Perezida Kagame na Leta ye y’igitugu itsikamiye abanyarwanda ikaba yari yateguye igikorwa yise Rwanda Day cyari kigamije kureshya abanyamahanga no kwerekana ko Perezida Kagame akunzwe cyane hakoreshejwe amafaranga ava mu cyuya cy’abanyarwanda.

Mu minsi yabanjirije uyu munsi Leta y’u Rwanda yashyize ingufu nyinshi mu gushaka kuzuza inzu izaberamo ibirori abantu bo gukomera amashyi Perezida Kagame ku buryo batanatinye no kujya kureshya impunzi zitarabona ubuhungiro ndetse Leta ya Maine yo yasaga nk’aho yibasiwe na Ambasaderi Kimonyo wakoresheje ingufu nyinshi kugira ngo ashobore kubona abantu benshi bavuye muri iyo Leta dore ko kubera abantu benshi bahatuye bahoze mu ngabo za Leta y’u Rwanda bagahungira muri Amerika ako karere Ambasade y’u Rwanda igakurikiranira hafi. Ariko byabaye iby’ubusa kuko inzu baharaniraga kuzuza yuzuye igice kandi abenshi n’abari baturutse mu Rwanda. Perezida Kagame yagaragaye nk’uwijimye nta morali afite n’ubwo bwose abavugaga muri Salle bamuvugaga ibigwi.

Dr Rudasingwa wa RNC yari yitabiriye iyo myigaragambyo

Mubyahavugiwe uretse amagambo asanzwe ya Perezida Kagame yo gukangurira abanyarwanda ngo kwihesha agaciro adasiba kubatesha abari bahari bahawe umwanya wo kubaza ibibazo, uretse abashimiraga Kagame n’abacinyaga inkoro hari umudamu umwe wasabye ko Perezida Kagame yafasha gufungura umuntu ufunze, undi mudamu we yafashe umwanya wo gusobanura ibyo atunze byose n’uburyo ari umucikacumu Kagame ngo yabujije kwihorera, Umugabo w’umudogiteri wisabiraga akazi we bari bamukuyemo iyo kotsa.

Kuba nta bantu benshi bitabiriye Rwanda Day y’i Boston n’uko Leta y’u Rwanda yari yaramenyereje abantu kubagurira amatike y’indege, kubishyurira amahoteli n’ibibatunga none abenshi basabwe kubyirihira. N’ubwo hari abacuranzi bari baje gucuranga ngo bakurure abakunda imiziki nka The Ben, Meddy n’abandi, uko byari bimeze i Boston bitandukanye cyane n’ibyabereye i Chicago cyangwa i Paris.

Ikindi cyagaragaye n’uko abashyigikiye Perezida Kagame mbarwa bakoze nabo imyigaragambyo hakurya y’aho abandi bigaragambirizaga ariko polisi yabasabye gusubira mu nzu imbere kuko bashoboraga guhungabanya umutekano kandi igihe polisi yari yabahaye cyari cyarangiye. Umujyi wa Boston n’umujyi Perezida Kagame yasaga nk’aho afitemo ingufu ariko nyuma y’aho hagaragaye imyigaragambyo mu muhanda byatumye hari abibaza byinshi ndetse batangira gusobanuza kuko bari basanzwe bafite amakuru avuga Kagame na Leta ye neza gusa.

Abashyigikiye Kagame nabo bigaragambije

Bamwe mu bakuru b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwo mu Rwanda bagaragaye muri iyo myigaragambyo. Twavuga nka Dr Théogène Rudasingwa, Condo Gervais, Prof Jean Marie Vianney Higiro, Théobald Rwaka, Pascal Kalinganire n’abandi

Ubwanditsi

 

 

 

 

 

 

 

 

© 2012 Photos by Jennifer Fierberg

13 COMMENTS

  1. mushireho ka video se turebe abo bigaragambije uko byaribimeze,ubundi se kwizindi mujya muzishiraho,mwasebye gusa muzumira mu mihanda ngo muramwaza kagame,c est l homme le plus fort de l afrique kandi ibyo birazwi,na ba nyamerica barabizi,muzumirwa,erega mwe babafata nkabantu baba bahimbye ibiyobya bwenge,umuzungukazi wu munyamerica aremera imiyoborere myiza yabivuze nawe urangije ngo mwarangije gutanga message,yihe se?

  2. uyu musaza mukomeza mumwenyegeza mumuvuga ibigwi bidahwitse,ndetse bamwe mugakora amakosa mwarangiza muti”genda uyadefande uri rudasumbwa”ubwose koko mubona mumukunda? gusa numuzigo mumukorera mwiyibagije ko umuryango we umutegemeya ejo n’ejobundi.mwe mwigaramiye!!!!!

  3. nunuko president wacu komeza utsinde tukurinyuma ubundi turekane nibigarasha urabona kiriya kigarasha cyambaye gisirikare ibendera ryakera ngokirashaka amahoro yabaye birimo gushakira ibidabyabyo bidahaga ntamwanya muzabona murwanda mwe ntawe muzongera gushuka

  4. Dr Rudasingwa aranyica cyane uziko yambaye anti-balle! Keretse niba anayambaye mu kanwa kuko ariya majerekani y’utuzi bagejeje Boston ntazamusiga amahoro! Dore aho nigaramiye

  5. Iyi niyo mpamvu ifaranga ry’u Rwanda rikomeje guta Agaciro kubera gucreya demande y’idolari…Aho gukura amadolari muri amerika ahubwo bari kubashyira Franc Rwandais! Bagiye kubyina no guceza….Ninde ubyungukiramo? Uko biri kose si U Rwanda!

  6. sha abigaragambyaga nyibarengaga 50 kuko narimpibereye naho salle yari yuzuye abaje kumushigikira gusa wamugani wamami nimushyire video kuko nizindi muzishyiraho

  7. hahaaaaaaaaa, yewe mwasebye kabisa.byarabarangiranye urabona abantu bacyambara ibendera rya mbere ya 1994 kweli ubwose uwo nimuzima cyangwa aba yanyuye drogue.reba na Dr rudasingwa kweli wagira ngo yibereye murifete buriya se ntasebya doctorat afite kweli umuntu ufite amashuri nkari yirirwa ameze nkumusazi mu muhanda cg ntayo afite n’inshungurikano kuburyo atayibonesha akazi.ahaaaaaaaa mwisubireho mugaruke mu murongo muzima nahubundi ibyanyu byaramenyekanye.

  8. Umva icyo mwakora cyose twe nkurubyiruko rukunda igihugu, muzehe wacu turamushyigikiye,kdi respect 4 him please!!muzehe wacu kagame oyeeee!!.

  9. Mwe muvuga ngo Kagame n umuntu mwiza muramushyigikiye,hari uwamushyigikiye kuruta Kayumba?Rudasigwa?aho abagejeje ntimuhabona?sha murasinziriye,umunsi mwamenye ukuri muzashaka gusiba comment mwanditse bitagishobotse,ibihe byiza.

  10. mucyo we,turamushigyikiye 100/100,erega kagame uzanye indanini akwegezayo da,ntamwanya wibisambo uhari kwa son excellence,rero niba barashatse gukyira vuba vuba ibyo birabareba ubuse abari mu rwanda kuki bose badahunga,nuko nta matike babona yo kugyera aho ba nyamwasa bari?

Comments are closed.