Rwanda Day ni umunsi w’umurengwe: Gallican Gasana

    Gallican Gasana

    Bimaze kumenyerwa ko kenshi mu mwaka abanyarwanda ba diaspora bamenyereye guhura n’umukuru w’igihugu hanze y’u Rwanda mu rwego rwo gusabana ku banyarwanda batuye hanze no gusesagura ku banyarwanda baturutse mu Rwanda barangajwe imbere n’intore nkuru muri zo.

    Mu by’ukuri iyo urebye isesagura rijyana n’iyo “Kagame day” ukareba n’inyungu bizanira umunyarwanda muri rusange, wibaza icyo Kagame agendereye wibaza icyo Kagame ashaka kandi muri rusange abanyarwanda baba hanze hafi ya bose baba baramuhunze cyangwa bakitwaza ko ariwe bahunze.

    Ayo mafaranga atagira ingano Kagame asesagura aza kureba abamuhunze, yayatungishije abo asize I Rwanda kuko aribo banayacyeneye. Ibyo byose iyo ubyitegereje ukanongeraho ubukene buri i Rwanda, ugenekereje Rwanda day cyangwa Kagame day wayita Umunsi w’umurengwe.

    Ijambo Kagame ageza ku banyarwanda muri Rwanda day

    Maze gukora analyse ya za discours Kagame yagejeje ku banyarwanda muri za Rwanda day zimaze gutambuka, nkuko bavuga mu gifaransa; ça ne vaut vraiment pas le déplacement! Atangira yishongora, agakomeza arakaye azibya abantu, akarangiza atukana…!

    Ngiryo ijambo rihagurutsa abanyarwanda bakava imihanda yose baje kwumva “Akamasa” Reka Kagame tube tumwihoreye turebere hamwe igitera abanyarwanda cyane cyane intore kumukurikira buhumyi. Ntihagire unshinja gutukana, ariko ngiye gukoresha ijambo inkomamashyi nibwo biza kwumvikana neza ibiri amambu baba bakomera Kagame amashyi kandi yishongoye cyangwa atukanye!!

    1.Inkomamashyi ndeberezi

    Izi nkomamashyi uzisangamo kenshi urubyiruko rwikundira kwidagadura rugashimishwa n’uko abanyarwanda bateranye kandi ni byiza, usibye ko ahanini usanga ariho intore nkuru zishakamo abazazifasha gukora amabi babafatanije n’ubwana cyangwa no kudasobanukirwa ubugizi bwa nabi bw’izo ntore.

    Aha nkaba mboneyeho kuburira urubyiruko gushishoza ntirukagwe mu mutego wabo bagizi ba nabi. Nkuko ikinyoni cy’urwara rurerure cyimena inda, uzasanga abo bana aribo bagwa mubyo batazi kubera nyine kutamenya ubugome bw’izo ntore nkuru zibatuma kuroga no kuyogoza abanyarwanda bene wabo, kandi ubundi byaratangiye ari indeberezi gusa.

    2.Inkomamashyi ngaruzwamuheto

    Iki gice uzagisangamo abanyarwanda nakwita ko bahebeye urwaje; banze gusubira inyuma no guhakana ibibi kandi babireba. Aha uzasangamo abasirikare benshi ba RPF banayisanze mw’ishyamba rugikubita, bagatahana nayo barangije urugamba, bagakorana ubushake n’umurava no gukunda igihugu rugeretse, ariko bagahitamo kwicececyera ngo mu mutwe wabo bitavuga ko barwaniye ubusa, ng’uko uko bakomeza kwibeshya ubwabo bikazabaviramo gukurikira no gukorera système batacyumva neza batanacyemera; bukazacya bahindutse ingaruzwamuheto.

    3.Inkomamashyi nsahiranda

    Hari Inkomamashyi zibikora zibishaka, zizi ikibi n’icyiza ariko kubera ko zigamije amahaho zihitamo kwibera mpemuke ndamucye zimitse iyo zishoreye. Urugiye kera ruhinyuza intwali; aha uzasangamo n’abagabo baharaniraga ukuri mbere, ariko kubera système ibanza kubakenesha ikabagira ingaruzwamuheto; iyo système iyo yongeye kubibuka ntibifuza na gato gupfa bongeye kuyivamo, nayo rero ikabakoresha amarorerwa n’amabi ashoboka yose bagasigara barangwa no kuba ba mpemuke ndamuke kubera gusahira inda.

    4. Inkomamashyi vuna umuheha

    Muri iki cyiciro usangamo bamwe mu bakoze système bakayinambira kandi nayo ikabakoresha icyo ishaka ikanabagumisha kw’ibere. Abo ahanini uzasangamo abaguma muri système kubera icyenewabo. Benshi muri bo nibo bashinzwe kurambagiza izindi nkomamashyi bazijyana muri système kuzitoza ubutore. Abo bavuga ko ingoma ari iyabo bavuna umuheha bakongerwa undi.

    5.Inkomamashyi kabutindi

    Izi zo nizo ziyogoje u Rwanda, uzagisangamo abarozi, abicanyi, abagambanyi ku buryo byarenze n’imipaka nazo zikaba zarageze no muri diaspora zishinzwe guhitana abatemera système n’abanze kuba Inkomamashyi. Abo jye mbita ba kabutindi kabuhariwe.

    Ngibyo ibyiciro 5 bisobanura Inkomamashyi z’Akamasa! Kamwe kazivukamo kakazazimara.

    Banyarwanda Banyarwanda kazi muharanire kwitandukanya n’ikibi.

    Gallican Gasana

    Comments are closed.