Uko bamwe mu banyapolitiki n'abakurikiranira hafi politiki y'u Rwanda babonye amatora y'abadepite

Nyuma y’amatora y’abadepite yabaye mu Rwanda ku ya 16 Nzeli 2013, ubwanditsi rwa The Rwandan bwagerageje kwegera abanyapolitiki cyangwa abandi  bakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda ngo batubwire muri make uko babonye ariya matora ndetse n’icyo batekereza ku bwiganze bw’abari n’abategarugori mu nteko ishingamategekoy’u Rwanda.

Twabibutsa muri make ibyatangajwe na Komisiyo ishinzwe iby’amatora ivuga ko ari byo byavuye mu matora :

Ngo FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki byifatanyije ariyo PDC, PPC, PDI na PSR ; begukanye intebe 41 muri 53  ni ukuvuga 76.22%  hakurikiyeho ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) ryabonye intebe 7  (13%) na ho ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL), ryegukanye imyanya 5 (9%). Undi mutwe wa Politiki wari mu matora ni PS Imberakuri uruhande rwa Madame Christine Mukabunani, rwabonye 0.56% rukaba rudashobora kwinjira mu nteko ishinga amategeko kuko rutashoboye kugeza  kuri 5% nk’uko amategeko abiteganya, kimwe n’abakandida bigenga. Mwenedata Gilbert yabonye 0.42%, Mutuyimana Leonille 0.15%, Ganza Clovis 0.19% na ho Bizirema Venuste abona 0.16%.

Uretse iyi myanya 53 yitwa ko ihatanirwa n’imitwe ya politiki, hari indi myanya 24 yagenewe abari n’abategarugori, 2 yagenewe urubyiruko n’umwe wagenewe abamugaye. N’ubwo iyi myanya yitwa ko itari iy’amashyaka uwavuga ko nayo ari iya FPR iyigaba uko ishaka ntabwo yaba yibeshye.

Abari n’abategarugori bagera kuri 51 mu badepite 80, ni ukuvuga 63.75%.  Biyongereye kuko ubundi bari 56,2% bari mu nteko yacyuye igihe.

Twakwibutsa ko abitwa ko batora badatora umuntu ku giti cye ahubwo batora ishyaka riba ryarakoze urutonde rwaryo rw’abazajya mu nteko. Uwavuga ko abo bari n’abategarugori bavugwa biganje mu nteko batatowe ahubwo bashyizweho ntabwo yaba yibeshye kuko bashyizwe ku ntonde n’amashyaka (FPR) ntabwo bahiswemo n’abaturage.

Dore bimwe mu byatangajwe n’abemeye kugira icyo batangaza:

 

Prosper Bamara (umunyapolitiki wahoze ari Visi Perezida ushinzwe umutekano mu ishyaka PRM/MRP Abasangizi)

Bwana BAMARA, Prosper: Visi- Perezida ushinzwe umutekano;

Amatora y’abadepite icyo nayavugaho ni uko aliya atari amatora nk’uko bisanzwe mu Rwanda. Nta bwisanzure na buke buranga amatora yo mu Rwanda kubera igitsure cya FPR na Perezida Kagame, biha byose. Ni ikinamico kuko nta mashyaka arwanya iriri ku butegetsi by’ukuli yayabayemo. Yakozwe na FPR n’amashyaka yiyemeje kuyiyoboka muli byose. Ibya 60% by’abategarugori, ni amaco y’inda ya FPR yo kugira ngo bereke amahanga ko ibyo yifuza babikoze. Ni kimwe n’uriya mwitozo w’amatora, byose bibereyeho kwereka amahanga ko ibyo ashaka babikora, ko agomba kubaha  inkunga. Ubundi abaturage bakigorerwa iteka mu gitugu bayobozwa igitugu.

ntiyamiraMartin Ntiyamira (Umunyarwanda ushyigikiye igaruka ry’ubwami mu Rwanda)

Biriya ni ukwikirigita ugaseka. nta matora yabayeho. Ibitsina bikwiye kuba represented byombi – lets say 50%. Ntabwo amashyaka ariyo akwiye gutora abadepite, bakwiye gutorwa n’abaturage kuko bakwiye kuba intumwa za rubanda aho kuba intumwa z’amashyaka cyangwa abafashe bugwate amashyaka.

jenn ella

 

Jennifer Fierberg (umunyamakuru w’umunyamerika ukurikiranira hafi politiki y’u Rwanda)

Ntekereza ko ari wa mukino n’ubundi bakina buri gihe. Bigamije kwiyerekana no kugira ngo amahanga arangarire abo bagore benshi mu nteko abe yibagiwe ikibazo cya M23. Twese tuzi ko Atari  demokarasi, si ijwi rya buri wese. Kuzamura umutegarugore n’umwari buri gihe biba ari byiza ariko ibi bitagamije kwiyerekana gusa. Byagombaga kuba bigamije amahinduka nyayo.

Jeanne Mukamurenzi (umukuru wa Club Norway y’ishyaka ISHEMA ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda)

mukamurenziAriya si amatora ni ikinamico. Cyakora igishimishije ni uko iyi kinamico ariyo yanyuma kuko hagiye kubaho revolution yabanyarwanda, iyo revolution rero izakurikirwa n’amatora abanyarwanda bibonamo bagatora abayobozi nyakuri atari inkomamashyi. Naho umubare wa bariya ngo ni ingirwa bategarugori mu nteko ishingamategeko ntacyo uvuze, gusa inyungu ni iza Kagame kuko mu minsi asigaranye akeneye abamuvugiriza impundu. Abagabo bazajya bakoma amashyi abagore bavuze impundu. Nta kindi nabyongeraho kuko ntacyo bamariye abanyarwanda gusa bakimariye Kagame. Ntibakajye biyita intumwa za rubanda, ni inkomamashyi ni abavugiriza Kagame Impundu!!

gatsimbaziNelson Gatsimbazi (Umukuru w’ikinyamakuru Kigenga Umusingi uri mu buhungiro muri Sweden)

Biriya by’abategarugori 60% ni ikinamico basanze harimo iturufu yo gukinisha muri politiki mpuzamahanga kugirango u Rwanda ruvugwe nka kimwe mu bihugu byahaye ijambo abagore naho ubundi se abo bagore umusaruro batanga ni uwuhe? Abagore ubundi ni umutima w’urugo, ni ababyeyi bagombye kwamagana ibikorerwa umugore w’umunyarwandakazi w’umukene nka bariya bikorera agataro bashaka amaramuko polisi ikabirukankana nk’ibicibwa cyangwa abafungwa babyaye babuze amafaranga yo kwishyura.

Ambrose Nzeyimana (umwanditsi w’urubuga rwandikwa mu cyongereza The rising continent)

Ambrose_NzeyimanaBiriya by’abategarugori barenga 60% mu nteko nshya ya RPF ndabisonura mu ngingo enye gusa:

1) Biri muri bwa buryo bwa FPR bwo gutekinika ibeshyako ishyigikiye abategarugori kandi nta tegeko na rimwe bashobora gutora FPR itarishaka;

2) Ni uburyo byo kugirango abategarugori kw’isi yose bayibeshyeho ko ishyigikiye abategarugori maze bayitere inkunga cyane cyane muri iki gihe amahanga amaze kuyamagana kubera intambara ihozamo abaturage bo muri kariya karere; izo ntambara kandi zikaba zihitana abategarugori n’abana cyane;

3) Ni uburyo bwo kubeshya abategarugori b’abanyarwanda ko FPR ibashyigikiye, kandi abo yashyize muri iriya myanya ari inda zabo gusa bagiye guharanira, baramuka bibeshye bakavuganira abategarugori muri rusange bakazabizira;

4) Baramutse babujije Kagame ziriya ntambara, bakamutegeka guha agaciro kamwe abana b’u Rwanda mu by’amashuli, wenda koko hari icyo bazaba bamaze. Bitari ibyo, ntacyo uriya mubare wa 60% w’abategarugori mu nteko nshya waba umariye abanyarwanda. Ni igikoresho cya RPF mu kugirango irambe ku butegetsi bw’u Rwanda.

Gallican Gasana (umukuru w’ishyaka AMAHORO ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda)

gallican GasanaIcyo navuga kuri iriya representativite y’abagore 60%, nta gishya gihari ni ya system ya FPR yo kubeshya abanyamahanga kuko navuga ko abenegihugu bo babamenye! Ibijya gushya ngo birashyuha, impamvu abagore baba benshi, biterwa ni uko baba babatondekanije kuri liste! Kuko hatorwa liste ntihatorwa abantu.

Dusubire kuri 60%! No mu yandi matora naho byari munsi ho gato ya 60%, ariko kugira ngo nkwereke ko ntacyo bimariye abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko abagore n’abana babo; mu gihe gishize mu nteko ishinga amategeko, hatowe itegeko rirebana n’ikiruhuko cy’ababyeyi bibarutse! Ariko ibyavuyemo usanga ko nta mugore muzima watora iryo tegeko cyeretse atarabyaye. Niba nibuka neza ngo ikiruhuko cy’umubyeyi wabyaye ni amezi atatu. Muri macye 60% ntacyo bivuze kuko usanga birangiriza umuhango wo kujya mu nteko!

frank_2Frank Habineza (umukuru w’ishyaka Green Party ryemerewe gukorera mu Rwanda)

Twebwe amatora nta gishyashya twayabonyemo kubera ko FPR yahiganye na ba partners bayo. Nta opposition yari irimo, ubwo no mu nteko nta opposition izaba irimo. FPR izajya icishamo ibitekerezo byayo byonyine nk’uko bisanzwe.

 

 

Gervais Condo (Umwe mu bayobozi b’ihuriro Nyarwanda RNC ritavuga  rumwe na Leta y’u Rwanda)

condo gervaisAriya ni ukurangaza abaturage, ariko cyane cyane abanyamahanga ngo ngaho bakoze amatora. Urutonde rw’abinjiye mu nteko rwari rusanzwe ruzwi na Perezida Paul Kagame na FPR ye.

Aho guta igihe cy’abaturage no gupfusha ubusa amafranga y’igihugu asanzwe atagera kuri bene cyo agahera mu ntoki z’agatsiko, Paul Kagame yari akwiriye kumesa kamwe akajya abashyiraho. Kubirebana n’umubare munini w’abagore mu nteko, hari impamvu ebyiri nyamukuru zituma Kagame abishaka gutyo. Iya mbere ni uko ashaka ko amahanga azajya akomeza kuririmba ngo ngaha u Rwanda ni urwa mbere ku isi rufite abagore benshi mu nteko. Iya kabiri, Kagame azi ko abagore ari abanyabwoba, iyo agize uwo acira mu maso cyangwa akamutontomera aradagadwa, bitaba ibyo agakubita amarira hasi. Nta na limwe bashobora gutinyuka kwanga igitekerezo cyose ashatse gutambutsa.

Amiel Nkuliza (Umunyamakuru wahungiye mu gihugu cya Sweden)

amiel nkulizaZiriya pourcentage z’abagore mu nteko nta na kimwe zagombye kugira icyo zibwira abazibona. Kubagira benshi mu nteko ni uburyo bwa FPR bwo kwereka amahanga ko u Rwanda ari igihugu giteza imbere abagore mu myanya itandukanye ya politiki. Ukundi kuri nuko bariya bagore bose baturuka mu ishyaka riri ku butegetsi bwa FPR. N’iyo muri aba hari ubarizwa mu rindi shyaka ritari irya FPR, ikizwi ni uko amashyaka yose agomba guha umugisha dictature irangwa mu butegetsi bwa Kagame. Bref, nta shyaka ryigenga riri mu Rwanda, nta mudepite w’umugore, nta mudepite w’umugabo uturuka mu ishyaka rya opposition, kuko ntayo iri mu gihugu. Mbere y’uko mpungira hano, nakunze gukurikirana za séances zaberaga muri assemblée nationale. Icyo nabonye ni uko abadepite bitwa ko baturuka mu yandi mashyaka, bose baba ari ibiragi; nta n’umwe ushobora gutanga igitekerezo gitandukanye n’icyo abadepite bo muri FPR baba bahitishije. Ikindi ni uko iriya pourcentage y’abagore mu nteko ntacyo imaze kuko iyo iba hari akamaro ifite, abagore bayigize bari kugira icyo bavuga kuri mugenzi wabo w’umugore ufungiwe ubusa, madame Victoire Ingabire, cyangwa ba banyamakuru babiri b’abagore, Agnès Uwimana Nkusi na Saidati Mukakibibi. Sinavuga ko aba bagore bose bo mu nteko baba badafite igitekerezo batanga kandi cyagirira abandi akamaro, ariko nta jambo baba bafite, bahitamo kuruca bakarumira, n’iyo baba batishimiye akajagari kari mu butegetsi bwa FPR. Si abagore gusa, kuko ubu bwoba babusangiye na bagenzi babo b’abagabo.

Christine Mukamana (umwe mu bayobozi b’abategarugori w’ihuriro  Nyarwanda RNC ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda)

mukamana christineTwebwe Ihuriro ry’Abari n’Abategarugori (Women in RNC) twatanze ikiganiro kuri Radio Itahuka, kucyumweru taliki 8/9/2013, tugaya imikorere y’ Inteko ishingamategeko y’u Rwanda. Biteye isoni n’ agahinda kubona iyo nteko ngo igizwe n’ abategarugori 60% bahora bakomera amashyi Perezida n’akazu ke gusa, aho bahagurutse ngo bavuganire urubyiruko ruri kubuzwa kwiga aribo Rwanda rwejo! Abo bategarugori b’ umumuriko ntiturumva bapfapfanya ngo bamagane Leta itagira isoni zo gushora ibitambambuga mu bikorwa by’intambara z’ubushotoranyi u Rwanda rwashoye ku gihugu cya Congo! Nta n’umwe muri abo babyeyi turumva afitiye bagenzi be b’abari n’ abategarugori impuhwe, bafatwa kungufu n’ingabo z’u Rwanda zirwanira muri Congo! None se ubwo abo babyeyi batarangwa no kugira nibura impuhwe nk’izo ku bana n’Abategarugori bagenzi babo ni inde wundi bazavuganira? Ni iki kindi bamaze muri iyo nteko usibye kugwiza umumuriko gusa? Nibavugire abaturage nibibanira begure niyo nama twabagira.

Padiri Thomas Nahimana (Umukuru w’ishyaka ISHEMA ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda)

thomas Nta matora  y’abadepite nzi yaba aherutse kuba mu Rwanda ! Abadepite ni intumwa za rubanda zishishikazwa no kumenya ibibazo by’abaturage, gushyiraho amategeko mazima atanga ibisubizo no kugenzura imikorere y’abaministri . Bene abo ntabo tubona  mu Rwanda.

Ibyo twabonye ejobundi ni “igipindi ” FPR ifitemo uburambe cyo kugororera Inkomamashyi n’Abagereerwa bayo ikabashyira mu rwego rusa  na “Chambre d’enregistrement des décisions du Dictateur Paul Kagame”. Ntabwo iriya ari inteko nshingamategeko, ni icyenda gusa nayo.

Inteko nshingamategeko izabaho igihe natwe abatavugarumwe n’ubutegetsi bw’Agatsiko tuzaba twasubijwe uburenganzira bwo kujya imbere y’abaturage, tukerekana mu bwisanzure uko natwe twifuza kuyobora igihugu maze abaturage akaba aribo bihitiramo abayobozi bafite gahunda inogeye rubanda.

Icyo Ishyaka  ISHEMA riharanira ryivuye inyuma ni uko Urubuga rwa politiki rwafunguka mu Rwanda ,  rubanda igasubirana  uruhare yambuwe na FPR mu kugena uko igihugu cyabo kigenda.

Naho ibyo FPR yita amatora ni umuti w’amenyo gusa , iyo  abagize Agatsiko bishimira ko bacyuye intsinzi baba bateye isoni n’agahinda. Wagira ngo ni abana b’ibitambambuga.

Bakwiye umugayo , nta kindi.

Abdallah Akishuli (umuyobozi w’umutwe URUKATSA utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda)

3.	Bwana AKISHULI, Abdallah: Visi-Perezida ushinzwe ihuza-bikorwa (Executive Vice Chairman)

Nta matora yabaye mu Rwanda habayeho kwiyicaza ku ntebe. Tuzi twese ko FPR yanzwe cyane mu gihugu cyacu ku buryo haramutse habayeho amatora aciye mu mucyo itarenza amajwi 3%. FPR itegekesha igitugu ku buryo bugaragarira buri wese, ariya macenga yayo yita amatora ni uburyo bwo gushimisha cyangwa se gufasha ba shebuja kubeshya amahanga ko u Rwanda ruyobowe neza kugirango ibisambo biri ku ngoma bikomeze biteze intambara mu karere, zifitiye inyungu ba mpatse ibihugu bagize igihugu cyacu ikiraro cyo gusahura umutungo wa Congo. U Rwanda ntirushobora gutekana hatarabaho impinduramatwara nyayo idaheza abaturage bose mu buringanire no mu burenganzira budahabwa bamwe ngo bukandamize abasigaye.

Jean-Marie Vianney Minani (Umukuru w’ishyaka ISANGANO-ARRDC Abenegihugu ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda)

minaniGushyira abagore bagera kuri 63.7% ni iturufu yo gukinga mu maso Abanyarwanda n’Abanyamahanga ngo bibagirwe ibyo gusaba ko urubuga rwa Politike rwafungurwa ku bagize Opposition bose. Kagame yafunze Nyakubahwa Ingabire Victoire Umuhoza amuziza impamvu za Politike. Iyo Kagame na FPR ye baba koko bashyize imbere abagore bari kureka iyi Ntwari ya Demokarasi ikandikisha ishyaka ryabo FDU-Inkingi. Nta rukundo Agatsiko gafitiye Abagore, FPR iragirango buke kabiri. Ikindi tutakwirengagiza kitavugwa ni uko abo bagore bashyirwa mu Nteko abenshi bazanwa n’abasirikare ubwo rero wumve nawe niba utari umwana igishobora gukurikiraho hagati yabo bagore n’abo basirikare bayoboye igihugu. Ntibigire uwo biranga mu baharanira ko imitegekere y’u Rwanda ihinduka dukomeze umurego n’ishyaka” Ntibigire uwo birangaza…

Agnès Murebwayire (umunyamakuru akaba akurikiranira hafi politiki y’u Rwanda ndetse n’abanyepolitiki)

Ntabwo ndi umunyapolitiki n’ubwo nkurikiranira hafi ibyo abayikora bavuga cyangwa bizeza abaturage, ahubwo ndi umunyarwandakazi udatwara amaso n’amatwi mu mufuka cyangwa mw’isakoshi. Naho kuri ibi by’abagore bagwiriye mu nteko, ejo nabivuzeho gato kuri facebook, mvuga ko u Rwanda rwateye imboni ko “la parité” ari ikintu isi ishyize imbere cyane muri iyi minsi nka kimwe mu bimenyetso bya demukarasi. Dore uko nabyanditse “Jye ahubwo nsanga biriya byo kugwiza abagore mu nteko, ari uburyo bwo kwerekana ko ngo abantu bareshya mu Rwanda, cyane cyane ko babizi ko ibi (la parité) biri mu byo isi ifata nk’ibimenyetso bya demukarasi.” Icyo nakongeraho ni uko mu rwego rw’imfashanyo ziva hanze, ibi nabyo ni urugi rufunguye ngo zinjire, zaturuka mu bagore bakize bo mu mahanga, byafasha Unicef (isanzwe yita ku bana n’abagore) kongera izo isanzwe igenera u Rwanda, zaturuka mu mashyirahamwe, aliko byose ishingiro rya byo rikaba ko u Rwanda ubu noneho ruri ku mwanya wa mbere mu gushyira abagore mu myanya y’ubuyobozi.

Umuhoza Benoit (umuyoboke w’ihurironyarwanda RNC)

benoitKuri jye abagore ni abantu boroshye gushukika kandi ku rundi ruhande umubare ungana kuriya ugiye imbere y’ibihugu by’amahanga ukavuga uko watumwe na Kagame kuko ari abagore bihita bigabanya uko babona ibibazo igihugu gifite. Mbega ni ayandi mayeri Kagame akoze yo kujijisha amahanga amaze kubona ko abagabo atazakomeza kubabeshya cyangwa kubakoresha nk’uko yabikoze kuri mandat yabo bavuyemo. Mwibuke ko abagore bazakoma amashyi byarimba bakarira!

PDR IHUMURE (ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda)

Amatora yabaye urwiyerurutso fpr yari yarayarangije izi abo izatoresha. Impunzi zimwe zimaze imyaka 20 hanze nazo zatoye abo zitazi. Abategarugori 60% ibi byorohera Kagame kubagira igikoresho ngo iyo bakosheje baza mu rugo iwe bagasaba imbabazi. Urugero: Mushikiwabo. FPR yamize ingirwa mashyaka yoherezamo abambari bayo baba aribo batorwa guhagararira ayo mashyaka

Byakusanyijwe na:

Marc Matabaro

The Rwandan

4 COMMENTS

  1. Condo yabitoye! Kugira abagore benshi ni uko ari abanyabwoba ! Burya na politiki benshi bayibamo batayizi batanayikunda ni ukubarundamo kuko nibo bashobora gusinyira mandats 3 cg 4 Kagame batanasomye! Ntabwo ari abaswa munyumve neza gusa ni abanyabwoba kandi muzabireba : mumishinga bazaheraho ni uguhindura itegeko -nshinga uko Kagame ashaka!

  2. You are the right man in the right place Mr Marc!!!! This is a great coverage kabisa komereza aho. Ahubwo hasigaye no gufata views zo mu Rwanda. nashimye Akishuli wavuze ati mumatora asesuye atarimo”nudakora ibi ndakwica” RPF sinzi ko yabona na 2%. Abanyarwanda bamaze kuyimenya kuko aho igeze ni ukubatanya no gushinyagura! Nonese nawe, Leta ivuga ko ihitamo gushyira abagenocidaire muri politique abazima bahari! kavuga ko ubwoko bumwe bugomba kubaho bupfukamira ubundi kugeza igihe Yesu azazira, ari n’ abazavuga imyaka 100 iri imbere! oyayayaya Ni basigeho

  3. Ahantu bipfira: kuberako ba Meya bose baba muri Fpr kandi bakaba aribo bapresident ba Fpr mu turere twabo ndetse
    na ba Gitifu bategeka imirenge bakaba aribo bapresident baFpr mu mirenge yabo iyo mirimo yombi bakayikomatanya ni ho bipfira! Byibura iyo haba uhagarariye
    Ishyaka nundi uyobora akarere cg umurenge batandukanye! Fpr iriba bikabije, idafite bariya bantu bategeka bakanatoresha ntabwo Fpr yabona na 5%! Bayakurahe se ko Fpr isigaye mo agatsiko k’abantu bacye cyane bibyihebe gusa!

Comments are closed.