HAKUZIMANA Rachid yahagajwe kuri RIB ariko avuga ko atazitaba!

Yanditswe na Erasme Rugemintwaza

Muri uyu mugoroba wo kuwa 30/08/2021, umugabo witwa HAKUZIMANA Rachid, wari umaze iminsi atanga ibiganiro ku matereviziyo akoresha umuyoboro wa YouTube, yahamagawe na telefoni ivuga ko ari iy’umukozi w’Ikigo Gishinze Ubugenzacyaha (RIB). Uwamuhamagaye yamusabaga kuzitaba tariki ya 31/08/2021 ku Cyicaro Gikuru cya RIB/Kimihurura, saa tatu. Uyu Hakizimana yemereye uwo mukozi wa RIB ko azitaba. Ushobora kumva amajwi hano hasi:

.

.

Nyuma ariko aganira  na PRIMO TV yagaragaje impungenge z’uko guhamagarwa mu nzego zigenza ibyaha hakoreshejwe telefoni, ari uburyo budasanzwe. Ko uwo muntu wamuhamagaye atamuzi, kuko atari uwo basangira icyayi. Ko rero ashobora kutazitaba. Ubusanzwe mu rwego rw’amategeko ubugenzacyaha bukoresha uburyo bwo guhamagara bwanditse, ndetse bikaba bivuga ko nyuma y’inshuro ya gatatu aribwo hakoreshwa ubundi buryo.

HAKUZIMANA Rachid yivugira ko ari umunyepolitiki wabaye mu bashinze ishyaka rya PDI, akaba yarafunzwe imyaka 8 kubera kuba impirimbanyi y’ukuri no kunenga ibitagenda. Yafunzwe azira ibyaha binyuranye byari bikubiye mu ibaruwa yandikiye komisiyo zinyuranye zo mu Rwanda asaba ko ashaka kunga Perezida Paul Kagame na Bizimungu Pasteur.

Abajijwe icyo yaba yahamagariwe muri RIB, yashubije PRIMO TV ko akeka ko byaba ari ibiganiro yatanze. Mu kiganiro cya nyuma yanyujije ku murongo we wa youtube yari yafunguye, akaba yavuzemo ko atari ngombwa gufunga Rusesabagina ko ahubwo hagomba ibiganiro, kuko ibyaha ashinjwa yakoze i Nyabimata byo kurasa akica na Gitifu, na FPR yabikoze ikica Burugumesitiri wa Kinigi. Muri icyo kiganiro ngo akaba yasobanuye icyo amoko Tutsi na Twa avuga. Yanasabye ko ngo habaho irimbi ry’abategetsi, abaguye ku gasi bakazashyingurwamo ndetse ko n’abana b’abategetsi batagomba kujya baryozwa ibyo ababyeyi babo bakoze, ko bagomba guhabwa uburenganzira mu Gihugu. Akaba yavuze kandi ko Agatha KANZIGA, umugore wa Habyarimana Yuvenali, ubu ushakishwa n’ubutegetsi bw’i Kigali ahubwo yakagombye kugarurwa mu gihugu, akubahwa nk’umubyeyi. Agahabwa iwe i Kanombe n’ibimubeshaho nk’uko byakorewe Rozariya Gicanda wari warahawe n’imodoka yo kumuhahira. Abajijwe niba nta bwoba afite yavuze ko byanga bikunze iyo imvura iguye umuntu agira imbeho, izuba ryava nabwo akabira icyuya

Reka dutege amaso aho biganisha.