Rwanda: Ihakana rya jenoside yakorewe Abahutu

Burya nta jenoside ibura abahakanyi. Jenoside FPR (Front Patriotique Rwandais) ya Paul Kagame yakoreye Abahutu bo mu Rwanda , mu gihe kirenze imyaka icumi kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 1991, nayo ikomeje guhakanwa.

Nyamara, guhakana icyaha cy’ubugome cyabaye mu buryo budashidikanywaho ntabwo byafatwa gusa nk’igikorwa cyo gushyigikira uwagikoze ahubwo byafatwa nk’ubufatanyacyaha bugambiriye gukomeza kugitsotsoba.

Jenoside yakorewe Abahutu ifite ibiyiranga ihuriyeho n’izindi jenoside ariko ifite n’ibindi yihariye.

Ihakana ryayo naryo rifite aho rihurira n’ihakana ry’izindi jenoside ariko rikanagira aho bitandukanira.