ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 001/FMNBS/2021’:’’ISHINGWA RYA FONDATION Me NTAGANDA Bernard Pour le Bien Etre Social”

Me Bernard Ntaganda

Kuwa kabiri taliki ya 19 Mutarama 2021, Abanyarwanda baturuka mu mashyaka n’Imiryango Idaharanira Inyungu za Politiki bahirimbanira impinduka mu mahoro mu Rwanda bateraniye mu nama yari yatumiwe na Me NTAGANDA Bernard;Prezida Fondateri w’Ishyaka rya PS IMBERAKURI. Iyi nama yari yatumiwemo kandi n’inshuti za Me NTAGANDA Bernard z’Abanyafurika zishishikajwe ni uko uyu Mugabane warangwa na Demokarasi nk’inkingi y’interambere rirambye.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo no gushima ibikorwa by’indashyikirwa byaranze Me NTAGANDA Bernard kuva yashinga ishyaka rya PS IMBERAKURI na mbere y’aho,abari mu nama biyemeje gushinga ‘’Fondation Me NTAGANDA Bernard Pour le Bien Etre Social” izayoborwa na Komite Nyobozi igizwe n’abakurikira:

1. Bwana HATEGEKIMANA Abdul akaba ari nawe Uyiyobora;

2. Me CIKURU Mwanamayi;

3. Bwana Anicet KAREGE.

Abari mu nama biyemeje kuba abanyamuryango b’ikubitiro ba ‘’Fondation Me NTAGANDA Bernard Pour le Bien Etre Social’’ bityo baha Komite nshya ishingano zo gushakira mu maguru mashya ‘’ Fondation ‘’ ubuzimagatozi kugira ngo ishobore gukora mu rwego rw’amategeko no guhagararira inyungu z’abanyamuryango ku buryo busezuye.

Abanyamuryango b’ikubitiro biyemeje kandi kuzajya batanga umusanzu wa buri kwezi uzagenwa n’Itegeko Nshingiro rya ‘’Fondation Me NTAGANDA Bernard Pour le Bien Etre Social’’.

Inama yashojwe n’igikorwa cyo gukusanya amafaranga azahabwa Me NTAGANDA Bernard mu rwego rwo ku mutera ingabo mu bitugo kugira ngo akomeze atwaze mu rugamba rwo guharanira impinduka mu Rwanda.

Bikorewe i Paris, kuwa 20 Mutarama 2021
HATEGEKIMANA Abdul (+33699220991)
Umuyobozi wa ‘’Fondation Me NTAGANDA Bernard Pour le Bien Etre Social” (Sé)