Rwanda: ingendo za Kajugujugu za gisirikare zidasanzwe zikomeje kwiyongera

Yanditswe na Frank Steven Ruta

N’ubwo u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo ruhishe amakuru ajyanye n’umutekano, cyane cyane iyo ingabo zarwo ziri gukubitwa inshuro, bimaze kuba umuco ko guhishira inkomere cyangwa imirambo y’abagwa ku rugamba bidakunze kuborohera, kuko Kajugujugu zibatunda, n’ubundi birangira zururukiye ku bitaro bisangiwe na benshi, abasivile n’abasirikare.

Gutunda inkomere ku bwinshi byaherukaga mu ntambara ya M23, ubwo abaturiye ibitaro bya Kanombe n’abari baharwariye natungurwaga no kubona kajugujugu z’igisirikare zizana inkomere nyinshi z’abasirikare b’u Rwanda, nyamara icyo gihe igihugu kitaritwaga ko kiri mu ntambara.

Kuri iyi nshuro, ikibazo nk‘iki ntikigaragara I Kanombe gusa noneho, ahubwo ibitaro bya Kigeme i Nyamagabe ahahoze hitwa Gikongoro, hafi y’ishyamba rya Nyungwe, byakomeje kwakira inkomere nyinshi zizanwa n’imbangukiragutabara za gisivili n’iza Gisirikare, hakaba kandi harongerewe abasirikare benshi baba bacaracara iruhande rw’ibi bitaro ubutitsa, ku buryo bitera ubwoba n’impungenge abaharwarije ababo.

Kuva ku bitaro bya Kigeme, muri Nyamagabe, i Huye hahoze hitwa Butare naho ku Kibuga cy’indege kiri hafi y’ahahoze aho abagenzi bategera imodoka (Gare Routière), ubu ntihagerwa n’ubonetse wese, kubera kajugujugu z’intambara zimaze iminsi zihagwa. Abaturage ba Huye bamaze kumenyera ko iyo kajugujugu zihagenda kenshi ibintu biba bitifashe neza muri Nyungwe, dore ko bamwe mu baduhaye amakuru batangaza ko iyo babona kajugujugu zihasimburana cyane bakavugana na bene wabo baturiye Nyungwe, bababwira ko muri iyo minsi baba bumva urusaku rw’amasasu. si buri gihe ariko, kuko haba ubwo n’amasasu aba avugira kure mu ishyamba rwagati ahadatuwe, ntapfe kumvikana hanze yaryo.

Kuri iyi nshuro, umwihariko uhari ni uko hashize iminsi itatu, kuri iki kibuga cy’indege, imodoka ziri kuhagenda uko Kajugujugu ihaguye ari imbangukiragutabara (Ambulances) zihasimburana kandi ziba zitwawe ku muvuduko wo hejuru. Umwe mu bafite icyo babonye yagize ati: “Bakuboneye ufotora sinzi niba wabakira … Nari maze iminsi muri Hotel Twiga, iri imbere neza neza y’ikibuga cy’indege, hanyuramo umuhanda gusa. Icyo nabonye mpengereje mu idirishya, ni uko abavanwa muri kajugujugu bashyirwa muri ambulance baba bambaye imyenda ya gisirikare y’ingabo zacu”

Akomeza agira ati “Hari uwo nabonye bavana muri ambulance bamusubiza mu ndege, sinzi niba yari akiri muzima cyangwa niba yari arembye, kuko indege yahise iguruka. Cyakora nkurikije ukuntu bari bamwuzuyeho, uyu we umenya ari umu senior”

Mu mujyi wa Kigali naho, ingendo z’izi kajugujugu za Gisirikare ntizibasha guhishwa, cyane cyane ku baturiye Kanombe. Ikindi giteye kwibaza, ni aho kajugujugu yaguye ku bitaro byitiriwe Umwami Faycal. Hakabaho kwibaza niba ari umwihariko w’ubuvuzi bwari bukenewe ku bajyanyweyo, cyangwa se niba i Kanombe ahakirwa inkomere hari hamaze kuzura.

Uko bisanzwe bimenyererwe, kajugujugu igwa ku bitaro bya Faycal iyo hari impanuka idasanzwe yabaye hakitabazwa indege ngo itware inkomere, ariko nta mpanuka idasanzwe yigeze ivugwa mu Rwanda muri iyi minsi, yewe n’iruka ry’ibirunga nta n’umwe ririca cyangwa ngo rikomeretse ku butaka bw’u Rwanda.

Kugeza uyu munsi impande zombi zihanganye muri Nyungwe ziherutse kugira icyo zivuga ku bitero byo kuwa 23/05/2021, ariko nta ruhande ruratangaza niba intambara igikomeje, ariko bikaba binamenyerwe ko bajya bakozanyaho kenshi ntibitangazwe.

Ibinyamakuru byose by’i Kigali biracecetse kuri iyi ngingo, kandi ni mu gihe, kuko uwabigerageza yatabwa kuwa kajwiga.