Rwanda : Ishimutwa ry’abanyarwanda riracyakomeza

Muri iyi minsi hategurwa ibitero ku birindiro bya FDRL, bamwe mu banyarwanda babanaga nayo batangiye kugusubira mu Rwanda. Ni muri urwo rwego ejo hashize hari abanyarwanda bagera kuri 69 bari baraheze mu mujyi wa Goma kubera kubura uburyo bambuka bitewe n’imyigarabambyo yarwanyaga itegeko ry’amatora muri RDCongo, ubu bakaba bagejejwe mu Rwanda n’amamodoka ya ONU. Kuva muri uku kwezi kwa Mutarama hakaba hamaze gutahuka abantu bagera kuri 200, nkuko Minisiteri ishinzwe ibiza no gucyura impunzi ibitangaza.

Ni muri urwo rwego twegereye umwe mu banyarwanda baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubu akaba abarizwa mu murenge wa Busogo tukaba tutangaza amazina ye hano kubera impamvu z’umutekano we bwite , icyo adusobanurira ku buzima bw’abatahuka uko bafatwa bageze mu Rwanda.

Nkuko abitubwira, ubuzima nta nagato bworohera abatahuka kubera urwikekwe ubutegetsi  bubagiraho, nko gukorana n’umutwe wa FDRL cyane cyane urubyiruko n’abagabo, kugira ingengabitekerezo ya genoside ndetse no kunyagwa imitungo yabo ku ngufu. Aha akaduha n’urugero rw’umudamu Esperance UWIMANA wahoze ari umufasha wa konseye wa Busogo ariwe Assiel NDISETSE watahutse muri 2011, akaburirwa irengero mugihe yaratahutse ageze mu Rwanda. Impamvu yibura rye ngo n’uko uyu mudamu Esperance UWIMANA yashatse kugaruza imitungo ye umugabo we yari yaramusigiye .

Nyuma y’ibura ry’uyu mudamu umuryango we waratotejwe ubuzwa amahoro n’ubutegetsi bwa Busogo, bakwira imishwaro hirya no hino muri Afurika nuko nyina w’uyu mudamu Cécile BAHOZE yafashe iy’ibusamo agana i Buganda n’abuzukurube aribo : Faïda UYISENGA na Clémentine Safari UMURISA ;  bakaba batorohewe namba n’ubuzima muri Uganda nabyo bikaba bisa no guhungira ubwayi mu kigunda.

Kuva abanyarwanda batangira guhunguka bava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru anyuranye yemeza ko benshi baburiwe irengero ndetse abandi bakicwa,  ibi bigashimangirwa n’uko kugeza ubu nta mibare ifatika Leta y’u Rwanda ishobora gutanga ku bahungutse kuva 1994 kugeza magingo aya, baba bakibarizwa mu Rwanda. Ibura ry’abanyarwanda kandi rishimangirwa na rapports zinyuranye nk’iya HRW yasohotse mu 2014, n’imirambo yabonetse mu kiyaga cya Rweru bikemezwa ko yavaga mu Rwanda.

Abenshi mu bahunguka akenshi bashinjwa na Leta y’u Rwanda babeshyerwa mu kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, bityo bakoboneraho gutotezwe, gufungwa ndetse no kwicwa nkuko Prezida w’u Rwanda Paul KAGAME ubwe yabyivugiye ko abazakekwaho guhungabanya umutekano w’igihugu bazajya baraswa ku manywa y’ihangu izuba riza.

Muri make ubuzima bw’abatahuka mu gihugu cyabo ntabwo ari bwiza nkuko abategetsi bo mu Rwanda babivuga bashaka gushishikariza abandi ngo batahe mu gihugu.

Freeman RUTANA