Mu gihe ONU imaze gufata ibyemezo byo kurasa ku mpunzi z’abanyarwanda ziri mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (R.D.C) nk’uko bitahwemye gukorwa mu ntambara ziswe Kimia I, Kimia II ndetse na Umoja Wetu, Amashyaka n’Amashyirahamwe y’Abanyarwanda araritse kandi ashishikarije impunzi z’Abanyarwanda aho ziri hose mu bihugu binyuranye zahungiyemo, hamwe n’abandi Banyarwanda b’ingeri zose, n’inshuti z’Abanyarwanda, kuzahaguruka nk’umugabo umwe, tukamaganira kure, kandi twivuye inyuma biriya byemezo bigamije gutsemba impunzi.
Iyo myigaragambyo igomba kubera rimwe hirya no hino ku isi, iteganyijwe ku itariki ya 11/02/2015. Aho imyigaragambyo izabera muri buri gihugu hazamenyekanishwa n’abayitegura.
Mu Bubiligi, abantu bazahurira kuri “Rond Point Schuman”, imbere ya “Commission de l’Union Européenne” kuva saa Saba (13H 00) kugeza saa cyenda (15 H 00) z’amanywa.
Tuzaze turi benshi, tuzubahirize isaha, tubibwirane kandi tubisakaze hirya no hino.
Dushyigikiye kandi ibikorwa byose by’amahoro bigamije kwamagana kiriya gikorwa cy’urukozasoni kandi cy’urugomo ndengakamere.
Amashyaka n’Amashyirahamwe akuraritse ni aya akurikira:
Amashyaka
FDU-Inkingi
Mr Joseph Bukeye
RNC
RUDASINGWA THEOGENE
Amahoro People’s Congres
Mr. Etienne Masozera
PS-IMBERAKURI
Mr Jean-Baptiste Ryumugabe
Amashyirahamwe
AVICA-Belgium
Mr. Elysee Ndayisaba
AVEL-Ubumwe (France)
Mr Emmanuel Dukuzemungu
AVP (France)
Mr. Gaspard Harerimana
CARP-Netherlands
Mr. Jean-Damascène Rugomboka
FFDR -USA
Theophile Murayi
FEDERMO-Netherlands
Mr. Freddy Karekezi
OPJDR-USA
Mr. Pascal Kalinganire