Rwanda: Iyimikwa rya Minisitiri Dr. Jean Damascene Bizimana ryanenzwe na benshi!

Jean Damascène Bizimana

“Twagaye ko bayishinze umuntu udashobora kugira ikintu na kimwe afasha Abanyarwanda kubumbatira ubumwe cyangwa kugera ku bwiyunge”: Victoire Ingabire

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha Leta ya Kigali, mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Ngirente Edward, yagize Bwana Dr. Jean Damascène Bizimana Minisitiri wa mbere wa  Minisiteri nshya y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Minisiteri yashyizweho nyuma y’imyaka 27 u Rwanda rucuzwe n’icuraburindi rw’ubwicanyi na jenoside. Iyi Minisiteri igishyirwaho yavuzweho kandi yibazwaho byinshi. Hibajijwe cyane kandi na benshi uzayihabwa, dore ko ari ubwa mbere mu Rwanda hashyizweho Minisitiri nshya maze uzayoyobora akazashyirwaho nyuma. Agahoma munwa rero, iyo minisiteri yahawe Jean Damascène Bizimana wari umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG) kuva 2015, imyaka itandatu (6) irashize. Umwe mu batavuga rumwe na Leta ya Paul Kagame, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, yashimye ishyirwaho ry’iyo minisiteri ariko akanenga cyane uwayihawe. Ni iki cyatumye ishyirwaho rya Dr. Jean Damascène Bizimana ryateye abanyarwanda benshi impungenge? 

Jean Damascène Bizimana ni muntu ki?

Dr. Jean Damascène Bizimana ni umugabo w’imyaka 59 y’amavuko. Yavukiye muri Pariwasi ya Cyanika, mu cyahoze ari Komini Karama, Perefegitura ya Gikongoro. Yize mu Iseminari Nto ndetse ajya no mu Nkuru aho yiteguraga kuzaba umupadiri nyuma Kiliziya Gatolika y’u Rwanda iza kumwohereje mu Bufaransa gukomeza amashuri y’iyobokamana.

Dr. Jean Damascène Bizimana, afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amategeko, akaba ndetse yarize Filozofiya n’ubumenyi bwa muntu na Tewolojiya. Amaze gusubira mu Rwanda, yabanje kugirwa umwarimu w’amategeko mpuzamahanga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), aho bivugwa ko atitwaye neza kuko yaje kuhava nyuma yo kutumvikana n’abanyeshuri yigishaga batihanganiraga ibitutsi bye n’amagambo mabi adahesha umuntu nkawe icyubahiro. Nyuma yaje gukorana na RCN Justice et Démocratie (umuryango utegamiye kuri Leta w’Ababiligi ukorera mu Rwanda). Yabaye kandi umwe mu bagize komisiyo y’igihugu yakoze iperereza ku ruhare rw’Ubufaransa muri jenoside yo muri 1994, ndetse na Komisiyo yakoze iperereza ku ihanurwa ry’indege yari itwaye uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana. Ibi nabyo bikaba byakagombye kumuha ubumenyi bwo kumenya ukuri kubyabaye ku muryango nyarwanda. 

Ikiyongere kuri ibyo, Dr. Jean Damascène Bizimana yabaye umwarimu mu Ishami rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ryigisha ibya jenoside “Genocide Studies”, akaba yarabaye n’umushakashatsi wigenga ufite uburambe n’amahugurwa menshi mu bihugu bitandukanye. Witegereje ubumenyi n’uburambe afite, wasanga yashobora kuba umuyobozi mwiza. Nyamara ku rundi ruhande ukibaza impamvu yanenzwe na benshi!

Jean Damascène Bizimana yaje gutorerwa kuba senateri uhagarariye Intara y’Amajyepfo ariko ntiyarangiza manda ye kuko hagati aho yaje kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo Ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG), asimbuye nyakwigendera Mucyo Jean de Dieu muri 2015.

Witegereje amashuri Jean Damascène Bizimana yize, ukareba ibyo yakozemo mbere y’uko ajya muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG) watekereza ko rwose yashobora Minisiteri Nshya y’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Nyamara ariko benshi siko babibona. Ese baba babiterwa n’iki? Baba bashingira kuki?

Imboni ya Victoire Ingabire n’abandi kuri Minisitiri Jean Damascene Bizimana

Gushyiraho minisiteri y’ubumwe ni ikimenyetso simusiga ko Leta y’u Rwanda yananiwe guhuza abanyarwanda mu give cy’imyaka 27 yose. Ibyo kandi nta gitangaje kirimo, kuko ubundi bitashobokaga ko nyirabayazana ariwe ikemura ikibazo yateje. Leta ya Paul Kagame niyo yamunze ubumwe bw’abanyarwanda kuko bwari bugeze ku rwego rushimishije mbere y’uko ijyaho. Byaba bibaye ubwa mbere mu mateka y’isi ko umuntu wateje ikibazo ariwe ubaye uwa mbere kugikemura. Biryo rero, ububwe bw’abanyarwanda ku ngoma ya Paul Kagame, benshi babubona nk’inzozi.

Hari ibigo nyinshi byashyizweho cyangwa bihabwa umugisha na Leta ya Paul Kagame bifite mu nshingano zabyo gukanda namwe mu banyarwanda no gusenya Umuryango nyarwanda. Muri byo harimo na Komisiyo yiswe iyo Kurwanya Jenoside (CNLG) yayobowe na Dr. Jean Damascène Bizimana kuva 2015 kugera ahawe Minisiteri Nshya y’Ubumwe.

Ese ubundi CNLG ifite izihe nshingano? Mu ngingo ya 4 y’itegeko ryo muri 2007 rishyiraho iyi komisiyo hagaragagara ko ishinzwe:

– Gushyiraho uburyo buhoraho bwo kungurana ibitekerezo ku byerekeye jenoside, ingaruka zayo n’ingamba zigamije kuyirinda no kuyirandurana n’imizi;

– Gushyiraho ikigo cy’ubushakashatsi, ububikoshakiro n’isomero ry’inyandiko zerekeye jenoside;

– Kuvuganira abacitse ku icumu rya jenoside haba mu gihugu cyangwa hanze yacyo;

– Gutegura no guhuza ibikorwa byose bigamije kwibuka jenoside yo mu 1994;

– Gushyiraho ingamba zo gukumira no kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo;

– Gushakira imfashanyo abacitse ku icumu rya jenoside no gukomeza ubuvugizi ku kibazo cy’indishyi;  

– Gushyiraho ingamba zo kurwanya abahakana n’abapfobya jenoside;

– Gushyiraho ingamba zo guhangana n’ingaruka za jenoside, nk’ihungabana n’izindi ndwara zatewe na jenoside;

– Gufatanya n’izindi nzego z’Igihugu cyangwa z’amahanga bisangiye intego. 

Iki kigo, kuri bamwe,  kibonwa nk’igishinzwe guhiga uwo ariwe wese utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame kimushinja kuba yarakoze jenoside cyangwa kuba afite ingengabitekerezo ya jenocide. Ikindi na none, gifatwa nk’ikigo gufasha Paul Kagame mu kurangiza umugambi we wo gucuruza jenoside no kuyigira intwaro imugumisha ku ngoma. Dr. Jean Damascene Bizimana rero akaba yarakoreye neza ako kazi mu gihe cy’imyaka itandatu maze akaba agororewe na Paul Kagame kuyobora Minisiteri Nshya y’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Nyamara ariko kuva Jean Damascene Bizimana yagirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, ngo yaba yarakajije umurego mu buhezanguni. 

Icyagaragaye ni uko mu gukora akazi ke muri CNLG, Dr. Jean Damascene Bizimana yashyizemo ubuhezanguni bukabije n’irondakoko ryibasira ikindi gice cy’abanyarwanda (Abahutu) ku buryo buteye isoni. Ni muri urwo rwego ku tariki ya 1 Kamena 2019, ubwo yari i Kabgayi mu Karere ka Muhanga mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside, hahandi FPR-Inkotanyi yiciye abihayimana barenga 12, barimo Abepiskopi batatu ku ya 5 Kamena 1994, Jean Damascene Bizimana yavuze ko abana bavutse ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside bashinze imiryango ikomeje kubiba urwango no guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Aho yagize ati “Ndanenga abana bavuka mu miryango y’abari abayobozi ku ngoma ya Habyarimana kuba badashaka guhinduka”. Yatanze urugero kuri Ingabire Victoire ngo ko afite amagambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu mirimo ye rero muri CNLG, Jean Damascène Bizimana yerekanye ko yamize bunguri umugambi wa Paul Kagame wo gucamo ibice abanyarwanda kugirango akunde agume ku ngoma maze akora neza uwo murimo yubahiriza neza inshingano yahawe (zikubiye mu itegeko ryo muri 2007 rishyiraho CNLG). Nk’uko rero ibigo byinshi byashyizweho mu Rwanda bihabwa inshingano zo gukomeza umugambi utari mwiza ku banyarwanda wa Paul Kagame, harimo ndetse na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda yamaze imyaka myinshi ibeshya abanyarwanda kugera n’aho ibeshya ko ubwuyunge bwagezweho kuri 94.7%, nyamara bakaza kubona ko bibeshye, none bashyizeho Minisiteri y’Ubumwe.

Nyuma y’ibi byose byavuzwe haruguru, benshi bakaba basanga Jean Damascène Bizimana ari umuhezanguni ugoreka amategeko n’amateka kubera inyungu za Paul Kagame abereye umwambari w’imena. Bakaba basanga rero ashobora koreka u Rwanda aho kuruzahura. Bakaba basaba ko yakurwa vuba na bwangu ku mwanya wo kuyobora Minisiteri Nshya y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko iyi minisiteri yari yitezweho kuzana impinduka zifatika mu muryango nyarwanda zo guhuza abanyarwanda, ngo babone uko baganira ku bibazo byabo bakabishakira umuti maze bagakataza mu iterambere rirambye.

Twanzure

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagombye kuba igisubizo kirambye ku muryango nyarwanda. Abahanga mu kubaka amahoro no gukemura amakimbirane, bagaragaje ko minisiteri nshya y’ubumwe bw’abanyarwanda ifite akazi gakomeye ko komora ibikomere by’amateka mabi igihugu cyanyuzemo, ndetse ikanarushaho gukora ubushakashatsi ku mayeri yose akoreshwa mu gusenya ubumwe bw’abanyarwanda. Benshi babona ko yari izihe igihe. Nyamara ariko batunguwe n’uko yashinzwe umuhezanguni, wakunze gukoresha amagambo ashariririye igice kimwe cy’abanyarwanda (Abahutu) agamije gushyira imbere inyungu z’ikindi gice cy’abanyarwanda (Abatutsi). Haribazwa rero uko uyu Minisitiri Dr. Jean Damascène Bizimana waranzwe n’ibitekerezo bivangura, biheza, bitesha agaciro bamwe, bicamo Abanyarwanda ibice azashobora kwivanamo iyo mitekerereze n’imyumvire maze akiteramo ibitekerezo biha buri wese agaciro. Ikindi kandi, haribazwa niba azareka inshingano (yahawe rwihishwa) zitandukanye n’izivugwa z”iyo Minisiteri, zo gukorera inyungu z’umuntu ku giti cye ariwe Paul Kagame. Ese Dr. Jean Damascène Bizimana azemera guhirika imbehe ye ahawe na Paul Kagame maze ashyire imbere inyungu z’abanyarwanda? Byaba biri kure nk’ukwezi, dushingiye ku byamuranze muri CNLG!