RWANDA:  KAGAME YABWIYE AMAHANGA KO AHO GUTUKIRWA UBUSA NGO AFASHA M23, AGIYE GUKORA AKANTU!

Yanditswe na Erasme Rugemintwaza

Itariki ya 09/01/2023, ibaye itariki ikomeye kuko Paul KAGAME yavuze amagambo akomeye abasesenguzi benshi ba politiki bavuga ko ari ugushoza intambara ku mugarararo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo no guha gasopu cyangwa se kwihenura ku Muryango Mpuzamahanga. Ese byagenze gute?

Ubusanzwe kuri iyi tariki ya 09/01/2023, hari hateganyijwe umuhango wo kwakira indahiro y’Umusenateri mushya, Dogiteri KALINDA Francois Xavier, wanahise atorerwa kuba Perezida w’uwo mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko witwa Sena. Twibukiranyije vuba, Umutwa wa Sena ni umwe mu mitwe ibiri igize Inteko Ishinga amategeko mu Rwanda, ukaba waragiyeho guhera mu mwaka wa 2003, u Rwanda rushoje igihe cy’inzibacyuko cyari kiriho kuva tariki ya 19/07/1994, hajyaho Leta ya FPR Inkotanyi n’andi mashyaka yari yemeye kuyoboka kugeza nyine hatorwa Itegeko àshinga rishya ku ya 04 Kamena 2003. Kuva icyo gihe abakunze kubara za Repubulika, bavuga ko u Rwanda rwatangiye Repubulika ya Gatatu, ikaba ari Repubulika yitwa Ntutsi kuko yaba FRP-Inkotanyi na Paul Kagame byose ari ibishibu byashibutse ku Ngoma ya cyami Tutsi-Nyiginya, ni inyenzi zifuje kuva kera guhirika Repubulika. Ni Repubulika y’Abakada. Iyi Repubulika Ntutsi yaje isimbura, Repubulika ya Kabiri ya HABYARIMANA Yuvenali, nayo yitwaga ko ari Repubulika Mputu-Kiga, yari imaze kurimburwa n’imizi yayo yose na FPR Inkotanyi, mu ntambara yamennye amaraso y’Abanyarwanda basaga Miliyoni 3. Yari Repubulika y’Abamilita. Iyi Repubulika ya Kabiri nayo yagiyeho imaze gutsembatsemba abayobozi ba Repubulika ya Mbere, yiswe ko ari Repubulika Mputu-Nduga ya Nyiricyubahiro KAYIBANDA Geregori, wari warabashije guhuza imbaraga z’Abahutu bose, cyane cyane Abakiga n’Abanyenduga bakigoborora ingoma ya Cyami Ntutsi y’Abanyiginya. Ariko nyuma ingoma ye ya Parmehutu, ayihindura iy’Abanyuramatwi bo mu Nduga.

Sena y’u Rwanda rero akaba ari Umutwe ugizwe n’Abasenateri 26, muri bo 18 batorwa ku buryo buziguye harimo 12 batorwa n’abahagarariye abaturage ku rwego rw’imirenge, 4 batangwa n’ihuriro ry’amashyaka ya Politiki na 2 baba bahagariye ibigo by’amashuri makuru na za Kaminuza,  bya Leta n’ibyigenga. Abandi umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika. Manda ebyiri zabanje, kuva 2003 kugeza 2019, manda yari imyaka 8, ariko tegeko Nshinga rivuguruye rya 2015 ryashyize manda y’abasenateri ku myaka itanu, yongerwa inshuro imwe gusa keretse ku bahoze ari abakuru b’igihugu baba bararangije imirimo neza, bakanasaba kujya muri  Sena. Kuva umutwe wa Sena ugiyeho umaze kuyoborwa n’Abantu batanu aribo Vincent BIRUTA (kuva 4/06/2003 kugeza 10/10/2011), Jean Damascene NTAWUKURIRYAYO (Kuva Tariki ya 10/10/2011 kugeza tariki ya 14/10/2014), Bernard MAKUZA (Kuva tariki 14/10/2014 kugeza tariki ya 17/09/2019), Augustin IYAMUREMYE (Kuva tariki ya 17/09/2019 Kugeza tariki ya 09/01/2023), uyu akaba yasimbuwe na Nyakubahwa KALINDA François Xavier. Abasesengura Politiki y’u Rwanda bakaba bemeza ko, imiyoborere yarwo ikigendera ku iringaniza ry’amaoko abiri, Abahutu n’Abatutsi (nubwo usanga  Abahutu ari mbarwa), kuko usanga mu nzego nyinshi ariko bimeze kugira ngo FPR Inkotanyi ibeshyeko itavangura amoko. Bityo abajyanama ba Kagame bakaba baramusabye ko uyu mwanya wa Kabiri mu gukomera mu gihugu, yawurekera Abahutu ariko ntibagire ubwiganze ku mubare, dore ko ariko n’ubusanzwe Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ntacyo imaze uretse kwemeza ibyo Paul KAGAME yifuza kuko amategeko menshi atorwa, usanga abangamiye inyungu rusange z’Abanyarwanda. Ibyo  by’amategeko abaturage binubira, Paul KAGAME ubwe akaba asa n’aho yabikomojeho, kuri uyu munsi wo kurahira k’uyu Muhutu, uje ari uwa kane mu kuyobora Sena y’u Rwanda.

  • U Rwanda mu bibazo uruhuri

Muri iki gikorwa cyo kwakira indahiro ya Perezida wa Sena mushya, Perezida Paul Kagame yatanze isura y’u Rwanda. Ikigaragara ni uko u Rwanda ruri mu bibazo bikomeye cyane. Ariko byose ugasanga impavu ibitera ari uburangare no gusahura igihugu bigaragara hose mu buyobozi bw’igihugu.

  • Imibereho y’abaturage

Mu Rwanda ubukene buranuma, uhereye ku kibazo cy’ibiribwa; mu cyaro abaturage ntibarya. Nk’uko byagiye bigaragara mu ma raporo anyuranye ya Banki y’Isi, mu Rwanda abaturage barenga miliyoni 4, ni ukuvuga hafi 30%, barya inshuro imwe ku munsi, ibyo rero bitera ikibazo gikomeye mu bana, bakarwara bwaki. Ikibazo cya bwaki na Paul Kagame ubwe yakigarutseho mu mwaka wa 2021, aho uturere nka Musanze na Karongi wansangaga abana hafi 40 %, barwaye bwaki. Aha ariko Paul Kagame yigizaga nkana kuko azi neza ko nta biribwa u Rwanda rufite. Ibyo byahumiye ku mirari ubwo ibihugu bidukikije, abafite imbaraga bashoboraga kujyamo bagakoresha imbaraga bakabona ibibatunga, umubano Kagame yarawuzambije. U Rwanda ruturanye n’ibice bibiri byitwa ibigega ku bihugu byabo: Intara ya Kivu y’amajyaruguru ni ikigega gikomeye cya Kongo. Kuva kera iyi ntara rwose yari itunze u Rwanda. Hari kandi n’igice cy’Ubufumbira muri Uganda nacyo cyari gitunze Abanyarwanda, aho bajyaga bagatahana ibiribwa n’amafaranga ariko ubu bakaba barhinnye akarenge kubera umubano mubi w’ibihugu byombi. Aho hose amayira ntabwo ari nyabagendwa. Mu mujyi wa Kigali, iyo uvuze ko urya Kabiri, abantu bumva ari mu cyiciro cy’ubudehe cya gatatu no kuzamura, bumva umuntu adasanzwe, bikaba bymvikaba ariko kuko niba nta biribwa biri mu cyaro, Kigali ntaho yabivana. Bamwe batangiye kwikuriramo akarenge bakajya kwirutira mu midugudu iri hirya, aha twavuga Nyamata, Kamonyi, na Nyagasambu. Iyo ugereranyihe ibiciro by’ibintu bikenerwa by’ibanze usanga byarikubye kabiri no kurenza, nyamara ahava iamafaranga nk’imishahara ntacyahindutse kirenze. Dufashe nk’ingero nke cyane, ikiribwa cy’Ibirayi gikunzwe mu mujyi wa Kigali, byaguraga amafaranga 250 ku kiro kimwe mu mpera z’umwaka wa 2021, ubu muri Mutarama 2023 kirimo kiragura amafaranga 550 ku kiro. Bivuga igiciro cyongeyeho 220%. Ibishyimbo, bifatwa nk’inyama ku munyarwanda, byavuye ku mafaranga 400 ku kiro mu mpera za 2021 ubu cyo cyarazamutse kirakabya cyane kuko ubu ni 1200,  bivuga ko cyabaye 300%. Agahunga gafatwa nk’ikiribwa cy’abantu baciriritse cyavuye ku mafaranga 500  ku kiro, ubu karimo karagura amafaranga 1000 ku kiro, bivuga 200%. Amavuta yo guteka Litiro imwe yaguraga  amafaranga 1800 mu mpera za 2021, ubu litiro ni 3600 Bivuga ko yikubya kabiri ni 200%. Reka turebe ku binyobwa, Fanta ya  Litiro imwe n’igice yaguraga, amafaranga 1500 mu mpera za 2021, ubu iragura 2500, bivuga koa agaciro kabaye 166% ugereranyije n’igiciro cyariho; abanywi b’inzoga yitwa Mitziig yavuye ku mafaranga 1000, ubu igeze ku 1500, bivuga 150%. Ngubwo ubuzima Abanyarwanda babayemo!

Kuri ibi  bibazo bisanzwe bihari hari ibituruka kuri Politiki ya Leta yo gukamura imbaraga mu baturage, bakwa imisoro inyuranye, ariko hari n’ikimenyane muri serivisi zigenga zihabwa abaturage, ndetse no gusahura Leta. Muri ibyo bibazo hari ibyo Paul Kagame we ubwe yivugiye ko Leta inengwamo n’abaturage. Ibi ariko bamwe bakaba barabibonye nk’uburyo bwo gutangira kwiyamamaza, dore amatora azaba mu 2024, kandi ibyinshi mu bivugwa bikaba ari iby’uho bya Gahunda y’imyaka 7 ya manda ye.

Ku ikubitiro hari ibikorwamezo Paul Kagame yasezeranyije abaturage ubwo yimamazaga muri 2017,  bikaba bitarakorwa, kandi hashize imyaka itanu yose nk’uko yabivuze. Aha twatanga urugero rw’imihanda inyuranye, harimo uwo twavuga ko ari umuhanda w’umuhora wo mu Majyepfo (Ngoma-Gisagara-Nyanza), utarakorwa ndetse n’uw’umuhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho, nawo uracyari amagambo. Aha ariko mu rwego rwo kubyivanaho, Perezida Paul Kagame, yavuze ko byose byaturutse ku burangare bw’ababishinzwe, ngo usanga nta n’impamvu, nta n’icyabuze. Aha ariko bikaba bigaragara ko imbaraga zishyirwa mu Mujyi wa Kigali gusa, ibyaro bikibagirana.

Ikibazo gikomeye kandi kigaragarira buri wese ni ikibazo cy’ubwikorezi bw’abantu. Mu Mujyi wa Kigali kubona uko uva mu gace ujya mu kandi ni ingorahabizi. Abantu bajya ku mirongo bamakara amasaha n’amasaha bategereje, ku buryo kuva nka Kanombe-Nyamirambo hari igihe wagerayo nyuma y’amasaha arenga abiri, ku buryo uwaba yagiye Musanze yagutanga kugerayo! Imodoka zijya mu Ntara ntazo ku buryo gukora urugendo ukarara ugarutse bidashoboka. Amatagisi mato, akunze kwitwa “Twegeranye” yaraciwe, nyamara zari zifite akamaro kanini kuko kuyigura ntibihenze nko kugura bus nini. Iyo ugeze mu duce twose uhereye Ngoma, Muhanga, Musanze, abantu Babura imodoka, bagasubika ingendo. Akarere ka Ngoma ko aho bategera imodoka ni mu gisambu. Ibi bikaba bituruka ku kwikubira kwa FPR kuko ubu bwikorezi ni ubwayo. Imodoka z’abikorera zihendutse, ntazikibaho, abikokoye bakagura inini usanga bijujuta, binuba ko ntacyo binjiza ko ahubwo amafaranga yabo yose yigira mu mashyirahamwe yose acungwa n’Umuragizi wa Kagame witwa Colonel DODO. Amashyirahamwe yose y’ubwikorezi bw’abantu akaba acungwa n’abasezerewe mu ngabo cyangwa abakada bizewe. Aha Paul Kagame nabwo akaba yavuze iki kibazo ari nko kwiyerurutsa kuko niwe ugiteza iyo ategetse ko iyi serivisi ishyirwa mu makoperative kugira ngo abone uburyo bwo kuyacunga no kugenzura ifaranga. Uburyo bwiza bwaba ubwo kureka buri wese ubishoboye akagura imodoka itwara abantu nk’uko byari bimeze mbere y’iki kibazo kimaze kuba ingorabahizi. Gusa kugira ngo hataba akajagari, uguze imodoka yasabwa ibyo igomba kuba yujuje kugira ngo icyerekezo cyo gutwara abantu ku buryo bugezweho cyubahirizwe.

Ibibazo birebana n’imisoro ifite uko idindiza abikorera, abaturage kirazwi cyane. Nubwo impamvu z’imisoro bizwi ko ari uguteza igihugu imbere, ariko irakabije kuba urunyaranyurane rwinshi. Aha Kagame akaba yavuye ko igomba koroshywa bitavuze kuyivanaho ariko.

Ikibazo kindi Paul Kagame yagaraje ni ikibazo cyo gutanga serivisi nabi haba mu nzego za Leta, haba no mu z’abikorera, usanga serivisi zitinda, zigafata umwanya munini bitari ngombwa. Aha ariko nta kindi cyihishe inyuma, uretse ruswa. Mu Mudugudu hari “umuti w’ikaramu wa mudugudu”, naho ku Karere ugasanga hari “itike ya veterineri”. Muri za Minisiteri n’ibigo bikomeye bya Leta, imikoreshereze y’imari ni ikibazo harimo no guhendesha Leta. Aha Paul Kagame akaba yavuze ko umuti w’iki kibazo ari ukubazwa ibyo umuntu yakoze (accountability). Aha naho, twavuga ko Paul Kagame yigizaga nkana kuko arabizi neza ko itangwa ry’amasoko mu Rwanda ari buzinesi ibamo ruswa iteye ubwoba. Arabizi na one ko ibikomerezwa ntacyo bikorwaho kandi Umugenzuzi w’imari ya Leta aba yabigaragaje. Ikibabaje ni uko iyo urebye abakurikiranweho ruswa ari abo bo hasi baba barahawe ibihumbi bibiri cyangwa bitanu, mu Bunzi  n’ahandi n’aho ibifi binini, byakira n’indonke nka BAMPORIKI Eduwaridi, bakibera mu rugo ngo bafungishijwe ijisho; Cyokora kuri iki kibazo Paul Kgame yabwiye Abayobozi bari muri uyu muhango wo kurahira kwa Perezida wa Sena ko araza kubamerera nabi.

Paul Kagame cyokora yongeye kwiyama abayobozi bahora mu ndege bajya mu bintu yavuze ko hari ibiba bitarimo inyungu. Akaba yasabye Minisitiri w’Intebe kumufasha kugabanya iryo cicikana ry’abayobozi bajya hanze, kuko uretse no gutwara imari ya Leta nyinshi, bitwara n’umwanya bakagombye gukoresha mu kwita ku bibazo binyuranye bituma u Rwanda rukomeza kuzahazwa n’ingaruka z’icyorezeo cya Koronavirusi ndetse n’ibindi.

  • Diporomasi

Ku kibazo kirebana n’ububanyi n’amahanga cyangwa se diporomasi, Paul Kagame yavuze ko hari intambwe yatewe ariko ko idahagije kuko hari ibibazo byinshi byo gukemura kurusha ibyakemutse. Mu ijambo yavuganye ubukana, abwira Umuryango Mpuzamahanga, ndetse hamwe akwunnyega, yavuze kuri icyo kibazo u Rwanda rufitanye ka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Paul Kagame yavuze ko hari ikibazo gituma ubu u Rwanda ruvugwa cyane, kandi ko ikibi muri byose Atari ukuvugwa, ahubwo ari uko hari inkuru nyinshi zitandukanye, akaba rero yifuza gutanga inkuru iriyo kandi ishobora gutanga ibisubizo.

Kagame ati,Reka ntangirire ku kibazo dufite kuva kera. Dufite impunzi zituruka henshi ku mpamvu nyinshi zinyuranye ariko hari ingeri imwe y’impunzi tutagomba kwemera; ntabwo dushobora gukomeza gucumbikira impunzi zikomoka ku kibazo cyo guca ubwoko bw’abantu mu Karere aka n’aka biba mu kindi gihugu, ntabwo rero twaba agace karundwamo abo bantu babuzwa uburenganzira mu gihugu cyabo. Dufite impunzi hano, zimaze imyaka irenga 20 zavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, b’ubwoko bumwe bw’abantu. Mu by’ukuri twakinagiriyeho na Perezida mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Namubwiye iki ikibazo akimara kuba Umuyobozi. Namubwiye ibintu byinshi twagerageje kugira ngo gikemuke, muri byo harimo no kuvuga niba dushobora gufata aba baturage tukabagira Abanyarwanda, ariko ikibazo kigakemuka. Ariko mubwira ko ikibazo gihari ki uko bimwe mu Bihugu byatangiye gufata bamwe bajyanwa haba mu Buraya cyangwa muri Amerika.  Abo baturaga  ariko nabo bari bafite uko babibona mu buryo bubiri: icya mbere ni uko banze ko twabagira Abanyarwanda, bakagaragaza ko bashaka gutaha iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo; ikindi gice cya kabiri ni uko batari bashishikajwe no kuba Abanyarwanda kuko byaba Uburayi, Amerika, Canada barimo babatwara, akaba aribyo rero bifuzaga. Iki ntabwo cyari ikibazo kuri njye. Kandi twababwiraga ko niba bemeye kuba Abanyarwanda ntibagomba kuzajya guteza ibibazo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kubera ko u Rwanda rwabibazwa kuko bari kuba bajya guteza ibibazo mu gihugu bakomotsemo kandi bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda. Twagize ibiganiro byinshi n’uwo Muperezida, mubwira nti nyabuna dufashe, nka perezida mushya, tukuri hafi, natwe tuzagufasha ariko iki kibazo gikemuke. Mu ntangiriro wabonaga asa n’uwabyumvishe, ashobora kuba hari nibyo yaragiye gukora.

None dore aho tugeze. Ikindi tumaze kubona ni uko isi yose, ishingiye kubyo Guverinoma ya Kongo ivuga, ubu turimo turabuzwa uburyo ngo dufasha M23. Ngo M23 igomba gusubira iyo yaturutse. Twagerageje gusobanura ko rwose abo bantu barimo kurwana, kandi birazwi, bataturutse hano, bo bakavuga ngo abo ni Abatutsi bakomoka mu Rwanda, nubwo baba bamazeyo imyaka 100, bityo rero ko bagomba gusubira mu Rwanda. Iyo ni imvugo Ubuyobozi bwa Kongo burimo bushyize imbere.  Sinzi niba abo bemera ibyo baba babikora batazi amateka cyangwa babikora ku buskake? Ariko ibi ni uguhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ariko noneho bikaba no kuduhohotera nk’igihugu. Iyo akaba ariyo mpamvu bamwe bavuga ngo nta kuvugana na M23, ni ibyihebe. Bityo bamwe bakumva ko babyumvikanaho gutyo, u Rwanda akaba arirwo rwikorera uwo mutwaro. Ngiyo impamvu ituma tugirwa ba nyirabayazana b’akaduruvay, kari kuba muri icyo gice. Ibi akaba ariyo mpamvu ntabyemera kandi nkabinyomoza. Nkaba ngira ngo mbihakane, kuko turimo guhohoterwa, kugeza ubwo dutwererwa amagambo y’inzangano ndetse no kuvangura abantu. Itsinda ry’impunguke za Loni, ryanditse byinshi. Hari ibitunga agatoko u Rwanda, hari n’ibitunga agatoki Kongo. Ariko byose birangira bihujwe bikitirirwa u Rwanda. Maze bagera ku bya Kongo bati, twabwiye Kongo gukurikirana abavuga ayo magambo y’inzangano, ariko si n’amagambo gusa, ahubwo barimo barica abantu. Kugeza ubu, ndetse n’ejo hashize, ejo bishobora kwiyongera, turimo turakira impunzi zambuka, kubera iyo mpamvu bashobora kwiyingera. Bikarangira bavuze ngo twarababwiye ngo bagabanye amagambo. Naho ubwo Kongo ikabyinira ku rukoma isaba ibyo bagomba gukorera u Rwanda. Ese u Rwanda rukorerwa ibyo kubera iyihe mpamvu? Twakoze iki? Niba hari n’icyo twakoze, mwakagombye kwibaza impamvu twaba dukora icyo muturega ko dukora? Kuko abantu batajya gukemura ikibazo gituma dukora ibyo turegwa ko dukora? Na none turashaka ko abantu babimenya, igihe ibisasu byambutse umupaka, igihe FDLR yambutse ikica abaturage mu Kinigi, bityo badufungira kariya karere k’ubukerarugendo, kandi iyo yariyo ntego, bityo bimwe mu Bihugu bitangira kubuza abantu kuza mu Rwanda; none nagira icyo mbikoraho, bati sigaho sigaho, urimo urakora ibintu bibi cyane. Murashaka ko nceceka abo bantu bambutse umupaka? Twatakaje byose, dutakaza abaturage, nyuma bati nukora ibi tuzakwamagana. Mutegereze, nzabaha icyo muzanyamaganira bya nyabyo.Twe twiteguye gutukwa ariko tuzatukirwa icyo twakagombye gukora. Ibyo bamwe bavuga ngo inyungu muri Kongo, ntawe mbujije inyungu ze aho ariho hose. Ni gute nakubuza inyungu zawe muri Kongo niba uzifiteyo? Ibyo rwose ntabwo bindeba; Ariko ntawo ushobora kugira inyungu uvana ahantu, niba nta mutekano uhari. Njye sinumva iyo mibare; urifuza inyungu iyi n’iyi, ariko ntiwizeyeko ibyo ushaka byagira umutekano, ubwo ukavuga ngo ufite inyungu ahantu. Njye simbyumva. Inyungu twe dufite mu Rwanda, zitandukanye n’ibyo bamwe bita inyungu. Twe inyungu yacu y’ibanze, ubwabyo ni ukubaho; aka ka Rwanda gato kagomba kubaho, dufite ayo mateka atubwira ko icyiza kuruta byose, tugomba kubaho. Ni uko rero twarasobanuye, tuvuga byinshi, tubibwira buri wese, tubibwira ibyo bihangaye ibyo aribyo byose, tubasobanirira akantu kumvikana. Nyuma barangiza ngo ntidushaka kuvugana, na M23 ngo ni ibyihebe. Abaturage bawe, ukabita ibyihebe? Niba ari uko biri, genda rero ukemure ikibazo iwawe. Ariko izo mpunzi ibihumbi 80, n’abo bakomeza kuza kuva iki kibazo, cyantangira, abo baturage basanzwe, abagabo, abagore, abana, ni ibyihebe koko? Urambwira ngo ni ibyihebe? Birashoboka kuba wikinira! Ibyo bivuzwe n’umuntu w’injiji, abibwira abantu ba ntamumaro, niba u Rwanda ariko tumeze bityo umuntu agafata umwanzuro wo kutubwira ibi byose, birashoboka byaba, uhereye ku kibazo gihari, icyo gihe ni abantu b’injiji baba baganira, ariko turagira ngo tubabwire ngo si uko tumeze. Nkomeza kuvuga ibi ngira ngo ahari, hari abashobora kumenya ukuri nyako ku biri kubera hariya hantu. Ukumva ngo ntibashaka kuvugana nabo, cyangwa gukora iki n’iki, hakagira n’ababishyigikira,  barangiza ngo niba tunaganiye nabo twabikora mu ibanga kugira ngo hatagira umenya ko turimo kugirana ibiganiro. Bikarenga aho bigakomeza kuba ikibazo cyanjye, ikibazo cy’u Rwanda. Bati ndaganira nabo ariko sinjye ujyayo ndohereza abantu bo hasi. Icya mbere na mbere iki si ikibazo cy’u Rwanda. Kandi tuzakora ibishoboka byose kugira ngo buri wese amenye ko iki atari ikibazo cy’u Rwanda.

Mu kuvuga reka duhere kuri abo bavuga ko iki kibazo ari icy’u Rwanda, atari icya Kongo, mbere ya byose nibavane aba Banyekongo hano. Abo barikuza buri munsi, biturutse ku bikorwa bya Guverinoma, n’inzego, mugakomeza kumbwira ngo Guverinoma yabo ntikora neza, ibyo na byo ntibindeba. Niba ari ikibazo cyange ni icyanyu, namwe nk’Umuryango Mpuzamahanga ndimo kubwira ubu. Ni ikibazo cyanyu nk’uko ari icyanjye. Ariko mpakanye ko u Rwanda rugomba kwikorera uyu mutwaro, gukomeza gutukwa, guhohoterwa buri munsi kubera iki kibazo.  Bityo rero mubafate mubajyane iyo mushaka, cyangwa basubire muri Kongo mubarindirireyo umutekano, mubarinda ibikorwa bibi bya Guverninoma yabo, cyangwa abacancuro bashobora kuba bari hariya. Iyo mwumvishe ko ikibazo noneho cyajemo abancancuro, mumenye ko noneho ikibazo cyabaye akavuyo. Ariko twe, iyo tubajijwe kurangizanya n’abacancuro, twe tuba twiteguye. Abacancuro nibo bantu batagira umumaro wagirira icyizere. Iyo Bihugu byumva bikomeye kubera abacancuro, menya ko biri mu bibazo.  Bafite ibibazo byabo, mbere yuko bazana abacancuro, iyo uzanyemo abacancuro, ikibazo cyikuba inshuro utabarura, kirakomera cyane aho koroha. Ndavuga ibi nsa n’ufite ipfunwe, birasa n’aho isi yataye umutwe, ntawushaka kutwumva, ni nk’aho ukuri ntacyo kukimaze. Ni ukuva ryari, aba Banyekongo, yego bafite inkomoko mu Rwanda, baba ikibazo cy’u Rwanda? Niba uvuga ngo nibasubire iwabo mu Rwanda, banza wibaze uti uwabajyanye muri Kongo ni nde? Baza ababajyanye muri Kongo. Uko bagiyeyo, simbizi, abo babajyanyeho, bagatera icyo kibazo, nibo bakagombye kukibazwa, ntabwo ari njye. Ntabwo uzanshyiraho ku gahato icyo kibazo, ibyo ni zeru kuri njye. Ntibishoboka, ntibishobora kubaho. Ndimo ndababwira abo bita ku bibazo by’isi, bagomba kwitegura, bagafata ko iki kibazo kigomba gushyira mu bindi bibazo bigomba gukemurwa. Abo bagize M23, nk’uko twabivuze muri 2012, twababwiye ibintu bimwe ariko ntawatwumvishe. None hari na FDLR, basa naho barengerwa, ngakeka ibyo ko bikorwa byatekerejweho. Ndababwira ko kuba FDLR n’indi mitwe iri hariya bikomeza kuhaba imyaka mirongo, bishobora kuba atari ibintu bitunguranye. Oya rwose, ntibishobora kubaho nk’impanuka. Kubera ko niba uvuga ko M23, abo nyine barikuvangurwa, babita amazina menshi,  niba uvuga ngo nibasubire mu Rwanda babishaka cyangwa batabishaka,  noneho ntuvuge kuri FDLR kubera ko ushaka ko bo basigara,  kuri njye iryo niryo hurizo ry’ikibazo. Ngicyo icyo twise ivanguramoko, twavugaga. Urashaka kwirukana, abantu bamwe bafite ubwoko bumwe, ugasigarana ubundi bwoko ushaka. Ikindi cyihishe inyuma y’ibi byose bya FDLR n’ibindi bivugwa, bamwe batekereza ko barimo kugerageza gushyiraho sisitemu yasimbura iri mu Rwanda. Ibi niko biri. Birasa no kuvuga ngo turambiwe ibiriho mu Rwanda, ntibashaka, abo ba Kagame, abo ba FPR n’abo bandi. Ugasanga bavuga ngo u Rwanda nta bwisanzure buhari, nta bwigenge, nta demokarasi. Mpereye kuri ibyo ahubwo uba ubaye umuntu wa mbere umbuza ubwisanzure. Iyo urebye usanga Abanyarwanda babuzwa uburenganzira bwabo, niyo mpamvu abantu barimo gushaka icyasimbura ibiriho. Urinde kugira ngo uhitiremo abantu uko bagomba kubaho, uko bitwara? Ntabwo ushobora kunyigisha uko ngomba kwitwara. Kuko sinkunda uko nawe witwara! Uhagaze he kugira ngo utubwire uko tugomba kwitwara? Uri nde? Uri nde, nde? Wahe? Ngo umbwire iki? Reka mbabwire, yenda mwajya mubyibuka: abo batekereza ngo guhindura ibintu, twumvishe byinshi bishoboka, mu mateka yacu ku buryo, nta yandi mateshwa dukeneye. Icyo nabemerera ni uko abo mu myaka nk’iyanjye, n’abato bari mu myaka 50, uhereye kuri ibi mvuze, muzakura, musaze,  tuve muri iyi si mutarabona izo mpinduka mwifuza. Ndagira ngo nongere nizeze buri wese, nk’uko mubizi, kandi nizeye ko mubizi kuko mubirimo, iki Gihugu cyanyuze muri byinshi, twabonye byinshi, ikintu cy’ingenzi cyavuye muri ibyo bgose,  ni uko dukomeye nk’urutare. Bityo rero abo bari muri iyo mikino, baturwanya, barimo barakina gusa. Bashobora gukomeza kwikinira, ntacyakwangiza cyava mu gukina.  Nta nicyo bidutwaye kudutuka; niba utateshejwe ibyo ukora ikibazo ni ikihe? Iyo unteye turarwana, iyo ushaka ko dukorana, turakorana kandi rwose twaba inshuti nziza, ariko na none abashaka kuba abanzi bacu, ntabwo tubitaheho.”

  • Umwanzuro

Mu magambo make cyane ni uko Igihangange  cya Afurika, Paul Kagame ibibazo byakibanye byinshi, byamucanze kugeza ubwo noneho agera ubwo avuga ku mugaragararo ko adashobora kubahiriza amahame y’Umuryango w’Abibumbye u Rwanda rwasinye yo guha umuntu uwo ari we wese uri mu kaga kanyuranye, ubuhungiro. Yavuze ku mugaragaro ko nta wundi muntu ashaka kwinjira mu Rwanda iturutse muri Kongo; agerekaho ko agiye no kwirukana impunzi zimaze imyaka mu Rwanda. Cyokora kuri uyu wa gatatu, tarikii ya 11/01/2023,  Umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda, Yolande Makoro yatangaje kuri twitter ye ko Imvugo ya Perezida Kagame yumvishwe nabi ko atavuze kwanga kwakira cyangwa kwirukana impunzi, ko yashakaga kugaruka ku buryarya bw’umuryango bwikoma u Rwanda ko airwo ruteza ibibazo muri Kongo no kunairwa kuyobora kwa Guverinoma ya Kongo; ko gukora ibyo ari uguteranya abaturage b’ibiguhu byombi. Ibyo ari byose disukuru Paul Kagame yavuze, yayivuganye umujinya n’ubwishongozi ku Muryango Mpuzamahanga avuga ko ntacyo bamutwara we na Leta ye, ko ntacyo baricyo, ko ibyo amahanga avuga ari amateshwa. Ariko na none reka tutagarukira aho ahubwo twitege akantu yavuze ko agiye gukora noneho amahanga akamwaganirwa byibuze ukuri. Twahera ko M23 ye, imaze ukwezi yaranze kuva mu birindiro nk’uko yabisabwe. Ako kantu se byaba ari  Goma yaba igiye gufatwa burundu noneho, bitari nka bya bindi byo mu 2012? PerezidaTshisekedi se yaba agiye gucibwa uriya “mutwe munini”, yazanye yanga gukora ibyo Paul Kagame yamusabye, maze akoherezwa aho Abaperezida benshi bo muri aka gace bamaze koherezwa na Paul Kagame, akisangira Habyarimana, Ntaryamira, Ndadaye, Umugwagasi Mobutu na Mzee Kabila? Birabe ibyuya ntibibe amaraso!