Umuvugizi wa Leta ya Congo yanenze Kagame “kugira impunzi igikoresho cya politike”

Patrick Muyaya

Umuvugizi wa leta ya DR Congo yavuze ko ibyo Perezida Paul Kagame aheruka kuvuga ku mpunzi “atari ibya kimuntu” kandi ko izo mpunzi z’abanye-Congo “zikoreshwa ku ntego za politike”.

Patrick Muyaya yasubizaga ku byavuzwe na Perezida Kagame kuwa mbere, cyane aho yagize ati: “Ntidushobora gukomeza kwakira impunzi zikaba ari zo amaherezo tuza kuryozwa mu buryo runaka, cyangwa se tukanafatwa nabi kubwazo”.

Kagame yavugaga impunzi z’Abatutsi bo muri DR Congo bahunze cyera n’abahunga muri iyi minsi, izo mpunzi ziri mu mpamvu umutwe wa M23 utanga zo gufata intwaro. Kinshasa igashinja Kigali gufasha M23, ibyo Kigali ihakana.

Mu imbwirwaruhame ku banyamakuru kuwa gatatu nimugoroba, Muyaya yavuze ko kuri Kagame “uburenganzira bwa muntu nta gaciro bufite” kubera “gukangisha umuryango mpuzamahanga ubuzima bw’abantu, arenze ku mategeko [mpuzamahanga] yose”.

Muyaya anenga ko ibyo Kagame yabikoze “mugihe hari amasezerano azwi cyane y’ikinyejana y’icyo gihugu [Rwanda] na leta y’Ubwongereza yo kwakira impunzi, imwe ku £140,000.”

Ati: “Wenda arashaka ko umuryango mpuzamahanga utangira kumwishyura kuri buri mpunzi, kuko ikiboneka ni uko amafaranga ariyo ari imbere kurusha ibindi”.

‘Akaga kacu katangiye twakira impunzi z’Abanyarwanda’

Muyaya avuga ko DR Congo ifite impunzi nyinshi z’Abanyarwanda kurusha iz’Abanyecongo u Rwanda rucumbikiye, agasaba u Rwanda “kutivanaho inshingano zarwo”.

Imibare yo mu Ukuboza (12) 2022 y’ishami rya ONU ryita ku mpunzi ariko ivuga ko DRC ifite impunzi 72,192 z’Abanyarwanda naho u Rwanda rukagira impunzi 76,004 z’Abanyecongo.

Muyaya yavuze ko impunzi z’Abanyarwanda muri Congo Kagame “abona bose barabaye FDLR”, ariko akavuga ko DR Congo “itamera nkawe”.

Kuba leta ya DR Congo idahashya FDLR, umutwe urwanya leta ya Kigali, ni kimwe mubyo Perezida Kagame avuga ko ari “umuzi w’ikibazo”.

Muyaya yavuze ko mu 1994 Congo yafunguriye imipaka impunzi z’u Rwanda ibisabwe n’umuryango mpuzamahanga “kuko byari bikenewe ku burenganzira bwa muntu”.

Ati: “Akaga kacu katangiye icyo gihe, uyu munsi [umuryango mpuzamahanga] ntugomba kwirengagiza inshingano zawo mu kibazo cya DR Congo”, avuga ko kimaze imyaka 30.

BBC