Rwanda: Ko abantu bakomeje kuraswa, ni nde utanga aya mabwiriza?

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Imisoro n’imisanzu Abanyarwanda batanga muri gahunda zitwa izo kwiyubakira igihugu ikomeje kugurwamo intwaro n’amasasu bikomeje kubarimbura hato na hato badafite kirengera.

Mu mpera z’icyumweru, mu Karere ka Rwamagana gakomeje kuyoborwa n’abapolisi n’abasirikare badaha agaciro ikiremwamuntu, haracyavugwa ibikorwa byo kurasa abasivile ntihagire urwego na rumwe rubikurikirana.

Muri aka Karere ka Rwamagana k’Intara y’Iburasirazuba mu Murenge wa Kigabiro, Akagari ka Sibagire Umudugudu wa Kamanga, abapolisi barashe abagabo babiri bahita bahasiga ubuzima, abandi baturage baterwa ubwoba ngo hatagira n’uzahirahira asobanua ibyabaye.

Babanje guteguzwa ko imbwa zigiye kubarya

Aba basore babiri barashwe kuwa gatandatu tariki ya 05/06/2021, nyuma yo guhigwa ngo ku cyaha bari baraye bakoze cyo gutera umupolisi ibuye, rikamukomeretsa gato ahagana ku jisho.

Amakuru aturuka i Rwamagana mu baturage banyuraye, avuga ko hari umupolisikazi ukorera mu Karere ka Kayonza gahana imbibi n’aka ka  Rwamagana, wanyuze mu mudugudu wa Kamanga ahabona abagabo n’abasore baganiraga, ahagarika imodoka ya Polisi yari imucyuye ababaza impamvu bari kunywa inzoga kandi ngo bifatwa nko kwica amabwiriza ya Coronavirus. Bagiye impaka nawe, bamwereka ko bari guhana intera kandi ko badasahinda, ababwira ko adaterana amagambo nabo. Ahita ategeka umushoferi we gukomeza urugendo, ariko ngo abanza kubabwira ko imbwa zigiye kubarya.

Abaturage bavuga ko uwo mupolisikazi yagiye arakaye cyane, bagakeka ko ari we wahuruje abandi bapolisi benshi, bahageze mu kanya katarambiranye ahavuye.

Aba bagabo n’abasore bategetswe kurira imodoka ya Polisi bita pandagali, banga kuyurira babaza ngo muratujyana he, turabazwa iki. Ibi byatumye abapolisi bahamagara abayobozi babo, hazamo na DPC, waje afite igitutu n’igitugu cyinshi, ategeka ko burira pandagali, ubyanze agakubitwa akayurira atumva atabona. 

Bahise biruka, bamwe muri bo babonye bakomeje kubasatira (nk’uko bivugwa n’abavuga ko babibonye biba), batatu bafashe amabuye bayatera mu gikundi cy’abapolisi ngo barebe ko yagabanya umuriri wo kubirukankaho, ibuye rimwe rihushura hafi y’ijisho rya DPC wa Rwamagana, ahita abuza abandi bapolisi gukomeza kwirukanka kuri aba basivile.

Ntibyaciriye aho, kuko amatelefoni yakomeje gucicikana babaririza umuntu wese waba yari ari ahongaho, hatangwa amazina anyuranye, bivugwa ko hari n’ababeshyewe bagashyirwa kuri urwo rutonde, rwakozwe na ba mutwarasibo na bamudugudu bafatanyije n’imboni za FPR mu midugudu. 

Bucyeye bwaho, abapolisi benshi bafatanyije n’abasirikare bagarutse muri aka kagari ka Sibagire bameze nk’abambariye urugamba, bakora umukwabu ukomeye urimo iterabwoba ryinshi, batwara abantu baruta ubwinshi abakekwagaho kunywa inzoga umunsi wabanje. Mu kubatwara, babiri mu bakekwagaho ko baba barateye amabuye bahise baraswa urufaya rw’amasasu, barapfa, abandi bajya kubafungira aho abaturage batahise bamenya, kuko ngo batemerewe kubakurikira, cyangwa se ngo basure cyangwa bagemurire ababo batwawe n’uwo mukwabu.

Abanyamakuru b’i Kigali bavuga ko Polisi yirinze kugira icyo itangaza kuri aya makuru, bikaba byarabaye n’intandaro ku kuba byaracecetswe, kuko hari amabwiriza ko amakuru y’umutekano avugwa nta rwego rw’umutekano rwayashimangiye bisigaye bifatwa nk’icyaha cyo kugumura no kwangisha rubanda ubutegetsi, abanyamakuru bo mu Rwanda bakaba babyirinda cyane. Ibi bituma inkuru nyinshi z’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu zitamenyekana, na nkeya zimenyekanye, abatumye bijya ahabona bagahigishwa uruhindu.

Ibi bisobanuye ko aho abaturage baraswa atari muri Rwamagana gusa, ni hose mu gihugu, ahubwo Rwamagana na Rubavu hakaba hakomeje kubabera ikibazo cyo kuba nibura bamwe mu baharasirwa bimenyekana, mu gihe hari ahandi henshi cyane cyane nk’ahegereye umupaka wa Uganda, muri  Musanze, Gicumbi na Nyagatare baraswa kenshi ariko ntibimenyekane.