RWANDA-KONGO: Akarenze umunwa karushya ihamagara

Ba Perezida Kagame na Tshisekedi igihe bahuriraga i Paris kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021

Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme 

Mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru France 24 na RFI, kuwa 17/05/2021, ubwo yari yagiye mu Bufaransa, Perezida Paul KAGAME, yumvikanye asonga Abanyekongo ndetse n’isi yose ahakana ubwicanyi bwabereye muri Kongo. Ibyo bikaba byateye Abanyekongo n’abantu bashyira mu gaciro kwamagana ako gasuzuro ka Paul Kagame. Ariko burya “umutima muhanano ntiwuzura igituza”! 

Hari ku wa mbere tariki 17/05/2021, kuva saa mbiri n’iminota 10 kugeza saa mbiri n’iminota 30 mu kiganiro cyakozwe n’Abanyamukuru Marc Perelman wa France 24 na Alexandra  Brangeon wa FRI, cyari cyatumiwemo Paul Kagame. Ni ikiganiro nizera ko cyakurikiranywe n’abantu benshi bashakaga kwiyumvira iby’ubushyuhe budasanzwe buri mu mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa. Ariko abakurikiye icyo kiganiro twumvise Kagame avuga ibintu bikomeye cyane.

Uretse gusaba Ubufaransa kuzasaba imbabazi z’uruhare rukomeye ngo bagize muri Jenoside mu 1994, Kagame yavuze ku bibazo bindi u Rwanda ruvugwamo harimo icy’ubwicanyi bwabereye muri Kongo, bugatsembatsemba impuzi z’Abahutu b’Abanyarwanda n’abanyekongo b’andi moko bafatwa nk’Abahutu. Ntawe utazi ibyabereye muri Kongo, kugeza ubwo u Rwanda n’Ubuganda birwanira mu gihugu kitari icy’abo!

Paul Kagame avuga ku byabereye muri Kongo  njye naramukurikiraga. Keretse Kagame nabeshyera umusemuzi, naho ubundi yarabivuze! « Akarenze umunwa karushya ihamagara ». ibyo kumva nabi rero Kigali yatangiye kuzana, kugeza ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr, Vincent BIRUTA yirukira ku rukuta rwa Twitter, agatangira guteza ubwega ngo « Hari ukwitiranya ku byo Perezida Kagame yavuze kuri raporo ya Mapping ubwo yacibwaga mu ijambo n’umunyamakuru Alexandra Brangeon kuri France 24. Yagaragaje (Kagame ndlr) ko raporo ikoreshwa mu gushinja abantu/ibihugu bimwe na bimwe kugira ngo hashyirwe imbere ingengabitekerezo ya jenoside ebyiri », nabireke. Ibi mbifata nk’amatakira ngoyi. Ese we wumvise neza, Shebuja yavuze iki ? Niba Minisitiri afite abakozi batazi kumva ibyavuzwe reka ababyumvise tubimubwire.

Kagame yasonze Abanyekongo n’isi yose !

Mu kinyoma, kimeneyerewe ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi bugira, Paul Kagame yavuze mu buryo bunyuranye ko raporo y’Umuryango w’Abibumye Loni ku bwicanyi bwabaye muri Kongo kuva 1993-2003, imyaka icumi Kongo yamaze yibasiwe n’ingabo z’amahanga zimwe yihamagariye n’izindi zizanye gusahura umutungo kamere wayo, icyo igihe Kongo yogeweho uburimiro maze abaturage bayo n’impunzi z’Abanyarwanda z’Abahutu zari zarahungiyeho zicwa amahanga arebera. Iyo raporo ya Mapping, Kagame arayihakana, akavuga ko ibiyivugwamo atari byo, ko nta bantu bishwe muri Kongo. Ati “Iyo raporo yateje impaka nyinshi. Mu by’ukuri yarahakanywe cyane (…) kandi yabaye igikoresho cya politiki. Hari kandi izindi raporo zivuga ibitandukanye n’ibyo ivuga”. Arakomeza ati “Nta byaha byabaye, habe na busa”.

Nyamara iyo raporo ikagaraga ahantu hagera kuri 617, habereye ubwicanyi ndengakamere buteguwe neza. Imibare ivugwa y’abishwe muri Kongo ikubye inshuro nyinshi umubare w’Abatutsi bishwe, Leta  yahirimbanye kugira ngo ubwo bwicanyi bwitwe Joniside yakorewe Abatutsi. Jenoside ngo idakinishwa kuko niyo Leta ya Kagame yubakiyeho.

Muri cya kinyoma kimenyerewe, Kagame yibagiwe (nako si ukwibagirwa ni ka kamenyero ke ko gusuzugura Abanyekongo) ko ari kubwira isi yose, akeka ko yibereye mu karima ke kitwa u Rwanda, cyangwa rwa Rwanda B (Kongo), byabaye uduhugu tw’abidishyi aho iryo avuze riba ari irivuze umwami. Ushobora gusanga ibyo yita raporo ivuguruza Mapping, ari bya bitabo byandikwa n’abo aba ayahaye amafaranga, bakitwaza ko bazwi mu kwandika ariko nyamara bakora ibyaha, bashobora kuzakurikiranwaho umunsi nugera. Ntibazahakana ibyo banditse dore ko amagambo aguruka ibyanditswe bikaramba. Muri izo ngirwa banditsi, harimo abanyamakuru ndetse n’ibinyamakuru byafashwe bugwate n’amafaranga ya Kagame, buri gihe bigatangaza ibyo abashinzwe itumanaho rya Kagame baba banditse bakabyiyitirira. Sinshaka  kuvuga Jeune Afrique, cyangwa Le Monde byabaye urubuga rwa Kagame, reka nivugire iyi ngirwa mwanditsi ngo ni Saint-Exupery uvuga ko yagenze Kongo yose kuri moto agasanga nta bwicanyi bwabaye, mu gihe abahanga bigenga barenga 20, bamaze umwaka wose! Ese uwamubaza harya yasubiza ko yashyaga yarura iki?

Kuri iki kibazo cyihakana rya raporo  ya Mapping no gushinyagurira abanyekongo bya Kagame, Perezida Félix Tshisekedi mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa (AFP) yavuze yitonze ko adashaka gusubirikanya na perezida Kagame kuko hari inzira azamusubirizamo, ko adashaka guterana amagambo akomeza agira ati «  Raporo ya Mapping, ntabwo yakozwe n’Abanyekongo, ni raporo yakozwe n’inararibonye, birumvikana ko bariya bantu bashyize imbere ukuri kandi bakaba barabikoze ntawe bashaka gushinja ibyaha. Ikinshishikaje ni ukugarura amahoro, mu Burasirazuba, amahoro nyayo.(…) Raporo ya Mapping yakozwe n’umuryango mpuzamahanga, uwo miuryango ugomba no gukora ibikurikiraho kuko ni ngombwa guha ubutabera abakorewe ibyaha, natwe ubwacu tuzabiha umwanya, umunsi amahoro nyayo azaba yagarutse mu burasirazuba bw’igihugu »

Perezida Tshisekedi kandi ku kibazo cya ‘Mapping report’, yabanje kuvuga ko atagiye gusubiza mugenzi we Paul Kagame. Avuga ko hakwiye kubaho ubutabera ku bantu bose bambuwe ubuzima muri Congo n’ahandi mu karere. Ati: “Kuri njyewe rero byaba ari ibintu byiza Perezida Kagame abashije gufasha ngo ibyo bibe, kuko kugeza ubu nta muntu urahamwa [n’ibyo iyo raporo ivuga], rero birakwiye ko habaho kwemera ubucamanza kuko abo [Kagame] avuga ko ari abere urukiko ni rwo rwabagira abere.” Tshisekedi yavuze ko icyo we ashaka ari uguhindura amateka mabi ya Africa “kuko biteye isoni kubana n’umuturanyi murebana nabi”. Ati: “Ndashaka amahoro ku bantu banjye n’abaturanyi…”

Icyo twavuga kuri aka gashinyaguro ka Kagame ni uko ashobora kuba yitwaje ko kuri ubu ingabo ze zimaze igihe zirimo gufasha iza Kongo kurwanya imitwe yitwaje ibirwanisho ariko cyane uwa FDLR, uri mu ishobora kuba isaga 120 ivugwa muri kariya gace. Ariko Kagame we ajyanwayo n’ibintu bibiri, icya mbere ni ukurimbura Abanyarwanda b’Abahutu bakiri muri  Kongo, abenshi muri aba akaba ari abana batazi n’u Rwanda ariko bakaba barashyizweho icyapa cy’uko  basize bakoze jenoside, kandi niba atari nabo ni benewabo nk’uko cya kirura cyabwiye umwana w’intama! Icya kabiri kijyana Kagame muri Kongo ni ugusahura umutungo utagira ingano wayo.

Aka gashinyaguro gasa nko gushinga inkota mu gisebe kitarakira, kamaganywe kandi n’abantu benshi bagize sosiyete sivile ya Kongo, ndetse n’abanyepolitiki bakomeye harimo Martin Fayulu wahanganye na Tshisekedi mu matora y’umukuru w’Igihugu wagize ati «  Ntituzigera twemera amagambo y’uwari we wese, ahakana ubwicanyi bwakorewe muri Kongo », ababazwa n’uko « Abanyekongo baseserezwa (na Kagame) kubera kutagira ubuyobozi buhamye bwemewe ». Aha twakwibuitsa ko uyu Martin Fayulu avuga ko ariwe watowe ; aha ariko akaba yanashatse kuvuga ko Kongo isuzuguwe n’u Rwanda kubera ko arirwo rwiyambazwa mbere buri gihe mu bibazo byayo. Naho Depite Juveal Munubo, uri mu ihuriro rya perezida Tshisekedi, akaba yabwiye ibiro ntaramakuru by’ubufaransa ati « Paul Kagame ntabwo yari yakageze kure gutya mu gusesereza Abanyekongo ». Abari mu ihuriro Lucha bati «Amagambo ya perezia Paul Kagame, ni igitutsi ku bantu bacu bapfuye, ni igitutsi ku banyekongo bose » Naho Patrick Nkanga uri ihuriro rya Kabila ati « ukuri mu mubano nyakuri w’ibihugu byacu ntabwo gushobora gushingira ku guhakana amateka yacu ya vuba aha »

Kagame yarongeye atuka intwari ya Kongo

Kagame ntiyagarukiye aho mu gusonga no gusuzugura Abanyekongo, yageze n’aho yibasira umuntu w’intwari isi yose yemera. Docteur Denis Mukwege yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel. Iki ni igihembo gihabwa umuntu wabaye intwari y’akadasumbwa mu bintu binyuranye. Mu gihe General Kagame n’abambari be barimo kwica, gufata ku ngufu no gusahura Kongo, Muganga Denis Mukwege we yarimo kwita ku bagore n’abakobwa bafashwe n’ingabo za Kagame muri Kongo.  Komite Nobel rero yabonye uyu Muganga mo ubutwari budasaznwe niko kumuha icyo gihembo. Bivuga ko uyu Muganga Denis Mukwege afite n’ubuhamya bw’ubunyamaswa abo bagore n’abakobwa bakorewe n’ingabo za Kagame.

Twibutse ko iki gihembo Kagame yigeze kucyifuza ariko asanga cyo nta gutekenika kubamo! Uyu muganga rero ni umwanzi ukomeye wa Kagame. Mu minsi yashize rero uyu munyekongo yumvikanye akora ubuvugizi bugamije kugira ngo ibyaha byakorewe abanyekongo n’ingabo z’amahanga harimo iza Kagame, byemerwe bityo binakurikiranwe. Kagame rero akaba arega Docteur Denis Mukwege kuba “igikoresho cy’ingufu zitagaragara” , ati “avuga ibyo bamubwiye”.  Kuri Ibi bitutsi  Kagame yatutse intwari ya Kongo, Perezida Félix Tshisekedi  yavuze ko Muganga Denis Mukwege ari intwari Kongo yishimira kuba ifite, ko ahubwo n’igihugu kirimo gutegura kuzamuha umudari w’ikirenge w’ubutwari. Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko yemera kandi akunda Muganga Mukwenge.

Kagame yise  Loni na Kongo abaswa mu bya gisirikare!

Perezida Kagame yahakanye ko ingabo ze ziri muri Kongo, arongera na none yamagana indi raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye Loni, zagaragaje ko Ingabo za Kagame ziri muri Kongo. Kuba ingabo z’ u Rwanda ziri muri Kongo ni ibintu bizwi haba ku mubare w’iziriyo ndetse n’akayabo k’amamiriyari   y’amafaranga Kagame yahawe.  Ibyo byo guhakana ni ibisanzwe ariko ikibabaje ni ukuntu yise yaba umuryango w’Abibumbye, yaba Kongo abaswa mu bya gisirikare, kuko yemejeko aramutse agiyeyo, nta gutsindwa kwahaba nk’ukumaze imyaka 24 yose guhari kandi Loni ifiteyo ingabo ibihumbi, ati “ iyo tuba turiyo, ntabwo byari kuba gutsindwa, nabemeza ko twe tutananirwa gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje ibirwanisho”.   Niko kubaza ati “Mwakoze iki mu myaka 24? Ko mwagiyeyo gukemura ikibazo, bihagaze gute? Ni ugutsindwa gukabije, biroroshye kubivuga!” 

Ibyo yabivuze ari nako yibaza ku myanzuro yafashwe na mugenzi we Félix Tshisekedi, uherutse gufata ibyemezo byo gushyira Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe, ati “ gushyiraho ibihe bidasanzwe ni ikintu kimwe, nanjye nabikora, ariko njye nakurikiza ibyemezo ibikorwa bigaragara kugira ngo ntazakomeza kugira icyo kibazo,  kitazakomeza no mu myaka itanu, cyangwa ahubwo hakavuka ikibazo gikomeye kurushaho”. Ibyo Kagame yavuze n’umuntu utari umusesenguzi yabisobanukirwa; aranenga mugenzi we kutagira ibikorwa bifatika akora ariko akanamunenga ko mu gukemura iki kibazo ashobora kuziteza ikindi. Aha yashakaga guhuza ibi bihe n’ibindi bihe byabayeho na none Kongo igahuruza inshuti zayo nk’uko n’ubu irimo kubikora. Urwo ruhuri rw’ingabo z’ibihugu binyuranye ku butaka bwa Kongo, mu bukungu bujojoba nk’ubwa Kongo, nibwo bwavuyemo imirwano y’u Rwanda n’Ubuganda za Kisangani kandi ubu izi ngabo zombi ziriyo, kandi noneho ziriyo umubano utifashe neza nka mbere zirwana!

Muri rusange ubu Kigali, irimo gushyashyana ishaka uburyo amagambo y’ubwibone ya Perezida Kagame agabanya ubukana. Abakurambere nibo bivugiye batiUmanika agati wicaye, wajya kukamanura ugahagarara “. Sinzi ariko niba kukamanura biza gushoboka kuko, ibyo Kagame yakoze biravugwa ko ari akamenyero, ko atigeze acikwa. Gusa Abanyarwanda bakomeje kwibaza uko u Rwanda ruzagira diporomasi ibafitiye akamaro, Diporomasi izatuma bashobora gusohoka mu Rwanda bakajya mu bihugu birukikije bafitemo inshuti n’abavandimwe ndetse benshi  bavanamo amaramuko. None dore ngaho na Kongo tumaze iminsi twemezaga ko ari inshuti y’u Rwanda,  twatangiye gukahana amateka yayo, amateka atazwi gusa n’abanyagihugu ahubwo azwi  n’Umuryango mpuzamahanga.  Twatangiye kwita intwari zabo, abanzi. Ese ko Kagame asaba Ubufaransa kuzaza i Kigali gupfukama, ngo busabe imbabazi kubera ko bwarebereye Jenoside ikaba kandi bwarashoboraga kugira icyo bukora, yaba yiteguye kuzajya, gupfukama agasaba imbabazi ku byaro yatwitse agatsembamo abantu agana i Kinshasa gufatayo ubutegetsi?

Kagame yakagombye kumenya ko uko yishe Abanyarwanda ahereye kuri Perezida Juvénal Habyarimana, akabipfukiranya ashyize imbere ko yahagaritse ubwicanyi bw’Abatutsi, atariko azapfukiranya ubwicanyi yakoze ahandi, maze akarenzaho kwishongora aho gupfukama ngo yicuze. Ko “ijya kurisha ihera  ku rugo”, “umuturanyi mwiza akakurutira umuvandimwe cyangwa inshuti ya kure”, twe tuzabana n’Ubufaransa, na Isirayeli za Qatar, tudakoza ikirenge mu baturanyi dusangira igitoki, yewe n’amazi, ahubwo tubicaho koko bishoboke? Igihe kirageze rero ngo abana b’u Rwanda bavane Abanyarwanda muri gereza ya Kagame, hagashyirwa imbere umubano mwiza n’abaturanyi. Ariko kandi umubano urimo ibinyoma, urangwa no kwishongora, umubano utarimo kubahana no kubaha ibyo inshuti iha agaciro, umubano utarimo gusasa inzobe ngo hacibwe inzigo, umeze nka cya gisakuzo bavuga ngo “nzapfa nzakira simbizi”, bagasubiza ngo ni “akanyoni karitse ku nzira”!

Ku birebana n’ibyo Umuryango w’Abibumbye Loni, wagezeho ikigaragra ni uko wakoze byinshi birimo no kuba kugeza ubu Kongo iri,  aho  mu gihe Monusco itaraza yari imaze kwigabagabanywa n’ibihugu harimo U Rwanda n’Ubuganda. Umuvugizi w’ingabo za Loni ziri mu butumwa muri Kongo (MONUSCO) , i Kinshasa, Mathias Gillam, mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati “Ku byerekeye ibyo Perezida Kagame yavuze birebana n’ibyagezweho n’ubutumwa bwa Monusco, murabizi ko buri wese afite uburenganzira bwo gusesengura, buri wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo. Kuri twe icy’ingenzi ni ukwibutsa ko twasanze igihugu kiri hafi gucikamo ibice, dore hashize imyaka 20. Ariko Monusco ifatanyije n’ubuyobozi bwite bwa Kongo, twageze ku gusigasira ubusugire bw’igihugu uko cyashyizweho n’abakoloni, bityo dutera ingabo mu bitugu ubuyobozi bwa Leta buhoro buhoro bugeza ubwo bwongeye kuyobora igihugu cyose”.  Yakomeye agira ati “ Sinshaka gusuzugura ingorane twahuye nazo cyangwa ahabaye intege nke, ariko hari ibyiza byagezweho ndetse hakaba hakiri n’ibyo gukora. Ni ngombwa ko twibukiranya ko Monusco itigeze ihabwa ubutumwa bwo gusimbura Leta, byadusabye gukorera mu bihe bikomeye igihugu cyarimo, n’ibihe by’akarere kose nabyo bitigeze buri gihe biba byiza. Ibyo byose nibyo byakagombye gushingirwaho mu gukora isesengura ry’ibyagezweho na Monusco”.