Ibyo nzavugira i Kigali muzabimenya mpageze: Macron

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyandikirwa mu Bufaransa, Paris Match cyo ku wa 19 Gicurasi 2021 aravuga ko Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron yatangaje, ku wa kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021, ko azagirira uruzinduko mu Rwanda mu mpere z’uku kwezi kwa Gicurasi 2021. Urwo ruzinduko ngo rukazaba rugamije cyane kunoza umubano w’u Rwanda n’U Bufaransa.  

Iri tangazo ryaje nyuma y’uko perezida w’u Rwanda Paul Kagame avuze ko ibihugu byombi (Rwanda-France) biri mu nzira nziza zo gusubukura umubano wabyo waba ugiye kuzahurwa na raporo y’abahanga mu mateka b’abafaransa yiswe “Raporo Duclert” yagaragaje ko Ubufaransa bwagize uruhare muri jenoside yo muri 1994. Ibi bikaba byarashimishije Paul Kagame ucuruza jenoside akaba yaranayigize intwaro ikomeye imubesheje ku butegetsi.

Nk’uko yabitangarije itangazamakuru, igihe hari inama yabereye i Paris mu Bufaransa ku bukungu bwa Afrika, Paul Kagame nawe akaba yari yayitabiriye,  perezida w’Ubufaransa yavuze ko urugendo rwe mu Rwanda ruzibanda cyane kuri politiki ko ariko ruzanareba n’iby’ubukungu ndetse n’iby’ubuzima. 

Emmanuel Macron yirinze kugira icyo atangariza abanyamakuru bifuje kumenya niba azasaba imbabazi ku bijyanye n’uruhare rw’Ubufaransa muri jenoside. Yagize ati “icyo nzavuga nzakivuga igihe kigeze“. Paul Kagame yaba ategereje n’amatsiko menshi ibyo Emmanuel Macron azavuga. 

Nyamara  Paul Kagame, nk’uko yabitangarije France 24 na RFI, arifuza ko Emmanuel Macron yasaba imbabazi kuko yavuze ko bizamushimisha. Impamvu nta yindi ni uko Emmanuel Macron aramutse azisabye, Paul Kagame yaba atsinze igitego cy’umutwe cyazamuhesha byinshi mu rwego rwa politiki ndetse n’ubukungu. 

Twibutse ko ikibazo cy’uruhare rw’Ubufaransa muri jenoside aricyo cyatumye umubano wa Leta ya Paul Kagame n’Ubufaransa uzamo agatotsi hagati ya 2006 na 2009.  Nyamara muri Werurwe 2021 raporo ya Duclert yemeje uruhare rwa Leta ya François Mitterrand ikaba yarashimishije Paul Kagame ndetse akanenga imyanzuro y’indi raporo yabanjirije iyo.  Paul Kagame akaba yari amaze igihe ashinja Leta ya Paris ko yagize uruhare muri jenoside.  

Dutegereze n’amatsiko menshi ibizava muri uyu muvuno mushya wa Paul Kagame“.