RWANDA: KWIBUKA MU BIHE BYA COVID-19 BYAHINDUYE BYINSHI

Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme

Uyu mwaka wa 2021, bibaye ku nshuro ya kabiri u Rwanda rujya mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ruri mu bihe bikomeye byo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi. Ibikorwa byo kwibuka bikorwa hakurikijwe ingamba zo kurwanya icyo cyorezo. Ese ni gute Abanyarwanda babona ubu buryo bwo kwibuka Jenoside? Reka tugereranye uko kwibuka mu bihe bisanzwe  no muri ibi bihe bidasanzwe bya Covid-19, tubibyaze isomo.

Nk’uko byakomeje kugenda bigaragazwa, ibihe byo kwibuka ni umwanya ukomeye kandi ukomerera Abanyarwanda bose, kuko ubasubiza mu bihe bibi by’intambara y’ubutegetsi yari ishingiye ku moko, intambara Abahutu n’Abatutsi bongeye guhuriramo, nyuma ya za 59, maze barongera barahangana karahava, baratsembatsembana. Muri rusange, nizeye ko ntibeshye, nakwemeza ko ibihe by’icyunamo ku Banyarwanda benshi, cyane cyane ariko ku buryo ibikorwa byo kwibuka bikorwa, ari nko kuzura akaboze. Biba byifashe gute?

ABATUTSI BABA BAMEREWE BATE?

Nibyo koko kubura uwawe birababaza, kumubura bwo yishwe n’umuturanyi, inshuti y’umuryango amuziza ubwoko birababaza cyane. Abatutsi rwose barahizwe baricwa, bibaviramo uyu mubabaro bahorana, bagendana, dore ko na kenshi abicanyi baheraga ku ufitiye umumaro umuryango, uwo wubakiyeho. Mu bihe byo kwibuka rero, Abatutsi bibuka ibyo bihe bibi bambuwemo bunyamaswa ababo, bamwe  bakaba bataranashyinguwe.

Abatutsi ariko baba babonye umwanya mwiza wo gutukira abahutu ku karubanda, babita amazina y’ibintu bibi byose, bigasa n’uburyo bwo kwimara ishavu rikomeye (décentration de l’angoisse), cyangwa babisabwe na Leta itakagombye kureka ibyo biba. Mu biganiro bitangwa, nta buhamya na bumwe butita umuhutu umwicanyi, igisahiranda, igikoko, umutindi, umuja, intashima n’andi mazina yose apfobya umuntu. Ibyo bivugwa abenshi mu bayumva ari abahutu!

Kwibuka  Abanyarwanda bari basanzwe bakora, mbere ya Covid-19, wabaga umwanya urebye neza wo kubiba amacakuburi mu rubyiruko. Urubyiruko rw’abatutsi rwibumbiye mu mahuriro rya AERG, Never again, mu bikorwa byayo bimara iminsi 100, aba yibibamo imbuto yo kwanga bagenzi babo b’abahutu kuko ibyinshi  babikora baheje bagenzi babo b’abahutu. Ibikorwa byo kwita ku nzibutso za Jenoside, gufasha  abacikacumu n’ibindi babikora bagenzi babo b’abahutu bibereye aho barebera mu guhezwa gukomeye ni umwanya w’ababyeyi kandi wo kujyana abana babo bato mu nzibutso kubereka imibiri y’abo bakomokaho yahashyinguwe no kubasobanurira uko  bishwe n’abahutu!

ABAHUTU SE BO BABA BAMEREWE BATE?

Icya mbere na mbere, Abahutu bakomeje kuvuga ko bishwe na FPR-Inkotanyi, kuva ku itariki ya 01/10/1990 kugeza 1996-1997, iyo muri za Kongo ndetse 2000. Ubu bwicanyi bw’abahutu, bwamaze imyaka 10, Perezida Paul KAGAME aherutse kubwemera ariko ntiyigeze avuga uburyo iyo nzigo abaturage bafitanye na Leta ye izacibwa.

Kuko muri make iyo urebye neza, usanga nta muryango w’abahutu utasangamo umuntu wahitanywe na FPR-Inkokanyi, kandi ibigambiriye. Hari abishwe mbere ya 1994 mu duteroshuma iyo hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda, tugamije gutera ubwoba no guca intege abaturage bari bashyigikiye Leta na Habyarimana, hari abishwe mu kavuyo ko gusenya inkambi uhereye ku ya Kibeho ugakomeza mu za Kongo, cyangwa abishwe bagitahuka za 1996 mu makomini yabo, mu gihe bakekaga ko batagipfuye kubera kurokoka guhigwa n’Inkotanyi mu mashyamba ya Kongo. Igikomeye ni uko n’ubonetse cyangwa n’uzi aho umuntu we yajugunywe, Leta ya FPR-Inkotanyi itemwerera ko byibuze yashyingurwa. Ibi bikaba byaragiye  bikora ku bayobozi bamwe na bamwe bagiraga imyitwarire cyangwa imvugo isa n’iyitwa gupfobya cyangwa guhakana Jenocide, byitwa kuvuga Jenoside ebyiri: iy’abatusi n’iy’abahutu. Hari umugabo wabaye Meya w’Akarere ka Gakenke witwaga EPAPHRODITE wafunzwe azira ko hari imibiri yavugaga ko igomba gushyingurwa mu rwibutso rwa Jenoside, nyamara ngo abo bantu bari abahutu bishwe na FPR-inkotanyi muri bwa bwicanyi yagiye ikora bwo kugabanya abanyabwenge b’abahutu! Iyo Ambasaderi Olivier NDUHUNGIREHE yifashe akajya ku karubanda kitwa twitter, akavuga ko Abanyarwanda bagomba kwibuka abantu bose, nta kindi aba avuga uretse murumuna we bizwi ko wishwe na FPR-Inkotanyi. Ibi kandi ntawubiyobewe ko abahutu bishwe! Mu mpera z’umwaka wa 1998, umubare w’abanyagitarama, abanyaruheneri n’abanyagisenyi batikiriye muri Kigali Babeshyerwa ko ari abacengezi ngo baje gufata Kigali, ntugira ingano! Muzabaze Rugacu Boniface wategekaga Ruhengeri kiriya gihe azi neza ko umubare wabo bantu uri mu bihumbi. Muzabaze uyu musaza Rucagu Boniface, icyo amagambo yabwiye Abanyaruhengeri ababwira ko akarabye amaraso yabo, bivuga! Yababwiye ku manywa rwahangu ko nibatayoboka INKOTANYI zirabamara, Ibyo yabivugiye muri Komini Kidaho ahitwa Rugarama, aho INKOTANYI ziyobowe na GASANA Aloys zabaze bunyamaswa abantu 39 harimo uruhinja ruri ku kiriri bagize umuryango umwe. Muzabaze ukuntu Madamu BUDENGERI Annonciata, wari Visi Meya wa Musanze, ukuntu yegujwe hutihuti, kubera gucikwa n’ijambo, akavuga ko akorehwa bugorofani n’INKOTANYI kandi zaramupfakaje. Akaba nta n’imubenguka ngo imukuyakuye! Nugera mu mujyi wa Kibungo uzahasanga umugabo witwa KARURANGA Jean Chris, bita Debande, yishe abahutu Leta irebera ngo arimo arihorera. Uwo yashyiraga mu modoka ye, abavandimwe be basigaraga mu kiriyo. Ese Inkotanyi zikeka ko abana cyangwa abavandimwe b’abantu bagera muri 50 bataburuwe mu Karere ka Burera, Umurenge wa Cyanika, mu kibanza cya Gasaza Alfred, nyuma bakajya kujugunywa mu Kiyaga cya Burera, zikeka ko ba banyirabo batabimenye cyangwa batababaye. Abiciwe Sitade ya Byumba, abafungiranywe mu buvumo bwa Mudende, abiciwe za Gisovu kugeza ubwo abaturage baho iyo babonaga imodoka n’abantu batazi, yewe na nyuma 2000, birukaga, nta bavandimwe se bagiraga? Abo bose bafite ababo, bababaye ariko babuzwa kubibuka.

Abahutu rero muri ibi bihe, kimwe n’abatutsi, ntabwo baba bishimye na busa, bo noneho bisa n’aho bibatoneka cyane iyo babona abatutsi baririra ababo bonyine, nyamara bo mu biganiro batukwa bitwa abicanyi. Ibyo bibatera kubona ko abatutsi ari ikibazo cyane kuko baba babona bafashwe neza: abana babo biga, bavuzwa, barubakiwe amazu meza mu gihe bo bubakiwe inzu z’amabati icumi muri gahunda yo kurwanya nyakatsi, yakozwe nabwo ari uburyo bwo gusibanganya ubusumbane bukabije leta yakoraga hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Agaciro k’inzu iciriritse imwe yubakiwe umututsi wacitse ku icumu ka miliyoni 3, kavuyemo ibyatanzwe ku nzu y’umuhutu cyangwa umutwa inshuro 50 kuko katarenga amafaranga ibihumbi 60! Si ugukabya kuko ni amabati 10 n’imisumari byatangwaga!

Muri rusange ibihe byo kwibuka, ni ibihe byongera gukomeretsa inkovu z’Abanyarwanda ku byo batibagiwe ahubwo basa n’aho baba bamaze gushyira ku ruhande kugira ngo bajye mu buzima busanzwe. Ibyo byose bikaba bibangamira inzira y’ubumwe n’ubwiyunge Leta y’u Rwanda yiyitiriye kandi ivuga ko ishyize imbere.

Mu bihe byo kwibuka ihungabana ku Batutsi barokotse Jenoside ririyongera, nako risa n’irivuka bundi bushya, ku buryo bukabije. Umuntu uwari we wese wasesengura iri hungabana yabona ikintu gihangayikishije cyane: ihungabana risigaye rigaragara ku bana bato cyane batarageza ku myaka 20, ni ukuvuga bavutse muri za 2000, hashize imyaka irenga itanu Jenoside iba yibukwa ibaye. Nta muntu rero utakwibaza ukuntu igihugu gishobora kwemera gukomeza gukwirakwiza indwara y’ihungabana mu bana bato, batazi uko Jenoside yagenze. Umuntu yanakwibaza igituma koko aba bana bahahamuka. Igisubizo kirororshye cyane: mu gihe cyo kwibuka ababyeyi b’aba bana babashyira mu bihe byabo, maze bakababwira ukuntu imfura z’i Rwanda inzirakarengane z’abatutsi, zahizwe bunyamaswa zigatemagurwa n’abahutu bashakaga kubarira inka, Nta numwe ugerageza kuba yavuga ko habaye intambara, ayo moko  akarwanira ubugetsi bityo hakavamo kwicana. Nta mubyeyi mu bacikacumu uzabwira umwana we ko iyicwa ry’abatutsi, ryiswe kandi rikemezwa nka Jenoside mu Itegeko Nshinga ubwaryo ry’u Rwanda muri 2009, na LONI mu 2018, nyuma y’amacenga akomeye y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Ntawuzabwira umwana we ko na Gacaca tuzi yaciriye abantu imanza itegeko ryayigengaga ryavugaga itsembabwoko n’itembatsemba. Ntawuzatinyuka kubwira umwana we ko ubu bwicanyi bwakongejwe n’iraswa ry’indege ya Perezida Juvenali HABAYARIMAMA, waruvuye kwemerera FPR-Inkotanyi kugabana ubutegesi, ariko ugerekwaho gutegura Jenoside ikamuheraho! Ko iryo raswa ryahise ryiwa irya PR-Inkotanyi yarigizwe kugeza kuri 99,9% n’abatutsi bahunze kubera kwanga gutegekwa n’abahutu. Nta mucikacumu uzagira ubutwari ngo abwire abana be ko ubwicanyi bw’abahutu batsinzwe, koko ryabaye ko ariko rigomba gucecekwa, ko urivuzeho wese atabyemerewe afungwa, yicwa; naho ubyemerewe yajya kurivugaho akavuga ko  abo bahutu bazize ko ari interahamwe zishwe zibuzwa kurimbura abatutsi.

Nk’uko kandi Umuvugizi w’ubugenzacyaka NKUSI Faustin yabivuze, bikanashyirwa muri Raporo ya Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ku kwibuka ku nshuro ya 26, mu mwaka ushize wa 2020, aho yagize ati “Mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka niho twakira amadosiye menshi y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibifitanye isano, akagaragaza ibimenyetso ku buryo abaregwa bahamywa ibyaha n’inkiko”, kwibuka bibyutsa injagwe yariryamye. Ese iyi ngengabitekerezo ya jenoside  yaba igaragara ku babonye jenoside gusa. Igisubizo ni oya, kuko n’abakiri bato bavutse nyuma ya 1994, usanga bafite iyi ngengabitekerezo. Ibyo nta handi bituruka ni ku byo babwirwa n’ababyeyi babo, ku kuntu bari bafite Leta, n’umubyeyi wayo Habyarimana Juvenali, byose bakabyamburwa n’agatsiko k’abatutsi, bari barahungiye Uganda n’ahandi. Abo basore b’abahutu bahera ku bintu biri mu buzima busanzwe bikorerwa abatutsi birimo kwiga neza bishyurirwa kugeza no kuri b’abandi b’abaswa b’akahebwe, kubakirwa amazu meza mu gihe bo Leta yabarundarundiye akazu k’amabati 10, n’ibindi bibonera ubwabo, bityo bakemera ibyo ababyeyi babo baheranwe n’amateka baba bababwiye. Uretse ibyo abo bana babona, hari abahutu babwira abana babo ko nabo bishwe, ko ndetse ari bo benshi bapfuye, ko bahizwe bukware kuva mu Rwanda kugeza n’iyo bari bagiye kubundama mu nkambi za Kongo. Ko kandi batemerewe kwibuka ababo, ko uvuze ko umuntu we yishwe icyo gihe, afungwa arezwe ingengabitekerezo ya jenoside.

Nguwo umusaruro Leta y’u Rwanda ivana mu minsi 100 yo kwibuka, ariko cyane cyane mu cyumweru cyo kwibuka. Ni ukongera kuzikura akaboze, abanyarwanda bakongera gutana aho kubareka ngo bahugire mu buzima bwabo busanzwe bwa buri munsi. Muri raporo ya Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge nyuma yo kwibuka ku nshuri ya 26, Umuvugizi w’ubugenzacyaha NKUSI Faustin yasobanuye ko kuva mu myaka umunani ishize amadosye y’ibyaha by’ingengabitekerezo yagiye azamuka [ yiyongera mu mubare ndlr] ngo kubera ko Abanyarwanda ngo bagenda barushaho gutanga amakuru kurusha mbere!  

Uko niko ibihe byo kwibuka mbere ya Covid-19 byari bimeze. Ibihe byaragaragaramo guhahamuka cyane ku mpande z’abatutsi, barokotse Jenoside n’abahutu babaga batukwa hose mu biganiro, bashyirwa mu gatebo kamwe k’abakoze iyo jenoside. Aba mbere bahahamukaga, basakuza kubera ko babonye aho bari mu mihango inyuranye, mu gushyingura cyangwa amajoro yo kwibuka, umuhutu utavangiye; naho abahutu bo bagahahamuka bavuga amagambo arimo kumva ko bakoze ubusa kuko, batatsinze abatutsi mu ntambara, ko igihe kigeze bakongera kwivuna umwanzi; bityo bagafata imipanga bagasara ku misozi, bakajya kurimbura ikawa, urutoki, amatungo, bakavuga ko nta kabuza bazarimbura abatutsi!

Ese ibi byose Leta ibivanamo izihe nyungu ko ifite amaraporo menshi agaragaraza ko ibi bihe bibangamira imibanire y’abahutu n’abatutsi? Kuri Leta ya Paul Kagame uyu mwuka w’ubushyamirane, niwo mwuka iba ishaka mu Banyarwanda. Abatutsi bahahamutse, batabaza, kugira ngo ibagaragarize ko ariyo yabarokoye kandi ko ibari iruhande; Abahutu bafashe imipanga bayikaraga bavuga ko barongera kurikora kugira Leta ikomeze yereke amahanga ibabwira iti “Nimurebe ba bantu, musabira ubwisanzure. Ubwisanzure bwabo bwa mbere ni ugutemana, ni ugukomeza Jenoside!” Kwibuka si urukundo Leta ya Paul Kagame ifitiye igihugu cyangwa abatutsi, kwibuka ni iturufu rya politiki risumba ayandi Leta ikesha kubaho kwayo. Kuko iba ishaka kugaragaza impamvu yo kubaho kwayo. Ni ukujya hagati y’abahutu n’abatutsi irengera abashaka kwicwa inabuza abicanyi gukomeza ubwicanyi!

KWIBUKA KUDAKOMERETSA!

Uku kwibuka ku nshuro ya 27, mu bihe byo kwirinda Covid-19, aho umuntu yibuka ibyabaye, byaba ibyamubayeho, ibyabaye ku bandi cyangwa ibyabaye mu gihugu muri rusange, yibereye mu rugo iwe, kwahinduye ibintu byinshi. Icya mbere na mbere ni uko ihahamuka ryagabanutse cyane kuko ibikorwa byatumaga abantu bahura nko gushyingura, ibiganiro, amajoro yo kwibuka biberamo kuvuga ku buzima bw’abishwe no gutuka ku mugaragaro abahutu, bisigaye bikorwa bigendeye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Uku kudahura kw’abantu benshi, kwabyutsaga shitani zishaje, ku mpande tutabura kuvugako zifitanye amasinde kuri jenoside, ndavuga abahutu n’abatusi, bigaragara ko kurimo kugabanya ibibazo. Icyo kikaba ari ikintu cyiza ku muryango nyarwanda. Kuko uretse n’ihahamuka, imbaraga zakoreshwaga muri ibi bihe ziragabanuka, zirabikwa, zikaba zakoreshwa ibindi. Ku ruhande rw’Abahutu nabo harimo agahenge kuko ibikorwa byatumaga barebwa nk’ibikoko, ibikorwa bageragamo bakigengesera no gukorora, kuko byakwitwa ingengabitekerezo nko gushyingura imibiri, ibiganiro, amajoro yo kwibukwa batukirwagamo, ubu bikorwa n’abantu bake. Buri wese aho yibereye iwe iyo ashaka akurikira ibiganiro cyangwa se ubuhamya cyangwa umuhango uyu n’uyu. Inkeke yo kujya mu biganiro, basohorwa mu ngo ku ngufu, bacibwa amande kandi bagiye gutukirwamo ntayo ihari! Muri rusange ibyasemburaga ingengabitekerezo igaturika, nta bihari.

Nsoza navuga ko abantu babajijwe uko kwibuka byajya bikorwa, uhereye kuri ibyo nagaragaje byose, nta gushidikanya ko benshi cyane bakwemeza ko byazakomeza gukorwa nk’uko byakozwe uyu mwaka wa 27. Kureka ibikorwa bituma habaho guhura kw’abantu benshi kuko bizura akaboze, abantu bagakora icyo umutimana ubabwiriza gukora, byashyigikirwa Ubuyobozi rero bwari bukwiye gufatiraho uyu mwitozo ku bijyanye no kwibuka, hakajya haba kwibuka bikozwe nk’uko twabikoze ubu kuko byagaragaye ko ubu buryo butuma abantu bahura bubyutsa shitani zari ziryamye, ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bukabangamirwa, mu gihe Abanyarwanda bo bashaka kugira ibyo barenga bakibanira neza nk’uko byari bisanzwe mbere y’intambara ya FPR-Inkotanyi. Agapfa kaburiwe ni impongo!