Rwanda: Minisitieri y’ubuzima yakujweho itangazo risobanura impfu z’impinja.

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nyuma y’aho mu bitaro bya Ruhengeri biri mu Karere ka Musanze mu Ntara  y’Amajyarugu ababyeyi n’abahivuriza bananiwe gushira amakenga urupfu rw’impinja 19 zikivuka, kandi zose zikaba zarapfuye mu kwezi kumwe kwa Werurwe 2021, ndetse hakaboneka ababyeyi bakangurira abandi kwirinda kujya kubyarira muri ibi bitaro  bya Ruhengeri byari bitangiye kwitwa “Runigampinja”, Minisiteri y’ubuzima yasohoye itangazo mu izina ry’ibyo bitaro,  risobanura impamvu abo bana bapfuye nyuma gato yo kuvuka.

Itangazo ry’Ibitaro bya Ruhengeri ryanyujijwe ku rubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ubuzima ririra riti: “Twaketse ko hari microbe y’igikatu  idahangarwa, dutangira ubushakashatsi dukora ibizami bya Laboratwari biragenzurwa tubonamo ubwoko bubiri bwa mikorobe zikomeye cyane, zivurwa gusa n’umuti wa antibyotiki Vancomycin.”

Mu ngamba zafashwe n’ibitaro hari ugushyira mu kato abana bagaragaweho n’ibibazo bidasanzwe bifitanye isano n’izi mikorobe ebyiri zitatangajwe amazina, bakavurirwa aha bonyine kandi hagakorerwa isuku yihariye yo kuhahumanura mu buryo buhoraho.

Ibitaro bisoza iri tangazo bivuga ko byihanganishije ababiburiyemo ababo ku bw’iyi mikorobe y’igikatu. Ibisobanuro bisa n’ibiri muri iri tangazo, Umuyoboi w’ibitaro bya Ruhengeri yabivuze kuri  Radio Rwanda.