RWANDA: “Mwafunga, mutafunga sisitemu ituyobora sinyemera”

Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme

Ayo ni amwe mu magambo akarishye yavuzwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 23/07/2021 na Bwana KARASIRA Aimable Uzaramba, mu Rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, aho yaburanaga hakoreshejwe iyakure. Ese yaburanaga iki? Andi magambo yavuze ni ayahe?

Ni mu rubanza rwabaye mu buryo bw’iyakure aho Bwana Karasira Aimable Uzaramba, yaburanaga ari muri kasho afungiyemo ya Kicukiro. Twibutse ko Karasira Aimable yafunzwe tariki ya 31/05/2021, ubwo we ku giti cya yitabye Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubugenzacyaha (RIB), nyuma y’uko itsinda ry’abahezanguni ryitwa “Umurinzi Initiative”, rihamagariye abantu gusinya inyandiko isaba inzego za Leta gufata Karasira Aimable, ngo agakurikiranwa ku byaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi akorera mu biganiro anyuza ku muyoboro wa YouTube we witwa “ Ukuri mbona”.

Karasira Aimble akaba aregwa ibyaha bine birimo:

  • Guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
  • Guha ishingiro Jenoside
  • Kubiba amacakubiri
  • Kugira umutungo udafitiwe ibimenyetso by’aho uturuka.

Ibi byaha byose Karasira Aimable n’abamwunganira barabihakana.

Kuva Karasira Aimable yafatwa, habaye impaka ndende cyane zigaragaza atakagombye gukurikiranwa kubera ko ibyo aregwa bitagize ubwabyo icyaha byongeye akaba yarabikoze nk’umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe. Ibi byo kuba afite uburwayi bwo mu mutwe kandi na Karasira ubwe akaba abyivugira, akavuga ko n’ubwo yavuze ukuri kutari ngombwa kuvugwa, byatewe n’uko ataraheruka gufata imiti ye y’uburwayi bwo mu mutwe. Agakomeza avuga ko uretse n’ibyo by’uburwayi ko n’amagambo ye ntaho ahakana Jenoside kuko yayirokotse, ko nta n’amacakubiri yateje nk’uko abiregwa.

Kuri uyu wa gatanu rero tariki ya 23/07/2021, impaka zari zikiri ndende kuko haburanwaga ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo. Abamwunganira basabye kuva kera ko afungurwa akagira umwidegembyo usesuye cyangwa se akarekurwa by’agateganyo akajya aburana ari hanze.

Ibyo byanzwe n’Urukiko rwagaragazaga ko Karasira Aimable ashobora kuburana, ko ari muzima kandi ko ibyaha aregwa bitemewe ko aburana ari hanze. Nyamara icyemezo cyo kwa muganga nacyo cyateje impaka kuko cyakozwe na Dr. Chantal MUREKATETE, utari usanzwe akurikirana ubuzima bwa Karasira Aimable mu gihe yakurikiranwaga na Dr Jean Pierre GAFARANGA na Dr. Emmanuel MUSONI Musafili. Muri rubanza rwo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 23 Nyakanga 2021 haherewe ku nzitizi 2, zatanzwe ubushize, tariki ya 07/072021 zishingiye ko Karasira Aimable yari afite intege nke, agaragara nk’unaniwe no kuba adafite ubushobozi bwo mu mutwe bwo kuburana nk’uko byari byasabwe n’abamwunganira Dr. KAYITANA Evode na Me. Gatera Gashabana, ubushinjacyaha nabwo bukemeza ko hakorwa icyemezo cya muganga kigaragaza ubuzima bwe bwo mu miutwe. Iki cyemezo nacyo cyabyaye impaka ndende, hakibazwa impamvu Ubushinjacyaha bwakoresheje muganga udasanzwe akurikirana ubuzima bwa Karasira Aimable, bityo abamwunganira bagasaba ko icyo cyemezo guteshwa agaciro. Ubushinjacyaha bwaragagaje ko Dr. Chantal MUREKATETE nawe afibifiye ububasha n’ubumenyi kandi ko ibyo yakoze yabihereye ku byo abaganga basanzwe bavura, bakanakurikirana Karasira Aimable bamuhaye. Muri make ariko icyo cyemezo kikaba kigaragaza ko koko Karasira Aimable agifite ibibazo byo mu mutwe ku gipimo runaka ko kumukurikirana bizafata igihe kirekire. Kuko afite ibibazo bigenda bikangurwa n’ibyo agenda anyuramo. Urukiko n’ubushinjacyaha bwo bukagaragaza ko adashobora gufungurwa kubera ko ibyaha akurikiranyweho ari ibyaha bikomeye kuko byamuha igihano kiri hejuru y’imyaka 2 biramutse bimuhamye. Ese ahari Urukiko ruzafata umwanzuro ukwiye ubutaha maze rurekure uyu mwana w’Umunyarwanda, bigaragara ko wamunzwe n’agahinda gaturuka ku buzima bubi yanyuzemo, ubuzima bwaje kuvamo uburwayi, ku mpamvu yavuze mu magambo akomeye akurikira.

Karasira yamenetse aravuga!

Muri uru rubanza Karasira yabonye umwanya wo kongera kugaragaza “Ukuri abona”. Yavuze arinigura. Yamenetse umugani w’Abanyarwanda, cyangwa muri ya mvugo yacu y’Abanyamakuru ngo “Yamennye/yakoze umuti”. Yabaye nka wa mukobwa w’umunyarwandakazi babwiye bati “Mukobwa ko ushira isoni”, agiye gusubiza ati “Ntutse nde mwa mbwa mwe!” Dore amwe mu magambo akomeye yavugiye mu Rukiko. 

  • Karasira Aimable ati “Ndi umucikacumu [wa Jenoside yakorewe Abatutsi Ndlr]. Ariko udafite aho yibona mu moko, nkaba narahisemo kwiyita umushingwacumu”. Aha aragaragaza ko mu gihe abandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bafatwa neza, bagahozwa, we yatereranywe. Aha ni mu gihe kuko n’akazi kari kamutunze yakirukanyweho.
  • Yavuze ko abakozi ba DMI (Departement of Military Intelligence), bagiye bamuha amafaranga kenshi, bamusaba kwibasira abarwanya ubutegetsi nka Jambo asbl, Paul Rusesabagina, n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali. Ko ariko yageze aho akabona bihabanye n’umutimana we, akabireka. Ibi kandi koko byabayeho kuko  Karasira Aimable yigeze kuva mu murongo yagenderagaho, biranavugwa cyane ko yaguzwe.
  • Karasira Aimable yageze aho anenga ku mugaragaro Leta ati “Mwamfunga, mutamfunga, sisitemu ituyobora sinyemera”. Ni nko kunegurira abazimu mu ndaro, cyangwa kwibera nka ka kandi kabaye icwende katoga! Muri make ubutegetsi buriho ntabwemera kandi mu byo aregwa,  mu byo yazize ibyo birimo.
  • Nk’uko yavuze kuri DMI, yagarutse no ku Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), yemeza ko hari umukozi wa RIB wamuhaye amafaranga asaga miliyoni, ngo ayo mafaranga ayakoreshe mu gusebya abatavuga rumwe n’ubutegetsi. 
  • Karasira Aimable yageze aho avuga ibiteye ubwoba. Yifashishije indirimbo ya  Nyakwigendera Kizito Mihigo, afata nk’Umutagatifu yitwa “Hataka nyir’ubukozwemo, nyir’ubuteruranwe n’akebo akinumira”. Akaba, avuga ko, nk’uko iyo ndrimbo ibivuga, mu gucika kw’icumu rya Jenoside kwe, hari ukuri kwinshi kutavugwa n’abo yakozeho. Ahubwo abo itakozeho bakivugira ibyo bashaka
  • Yakomeje avuga ko amateka “nyayo” ari ayandikwa n’abari ku butegetsi. Aha akaba yakoresheje ininura ashatse kuvuga ko, buri butegetsi bugira uko bwandika amateka, akenshi buyagoreka. Ibyo bikaba bivuga ko Ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi, atajya acira akari urutega, burimo kugoreka amateka nyayo y’Abanyarwanda
  • Nubwo hari aho yemeye ko yavuze ukuri gukomeye kubera ko atari aherutse gufata imiti y’uburwayi bwe bwo mu mutwe, Karasira Aimable yashimangiye ko igihe kizagera abantu bakemera ko ibyo avuga ari ukuri n’ubwo ukuri kose atari ngombwa ko kuvugwa uko kwakabaye. Ati “Ahari kera igihe kizagera bemere ko ibintu byanjye ari ukuri”.
  • Yanenze cyane ubuyobozi bw’u Rwanda aho avuga ko amabwiriza ari hejuru y’amategeko. Aha yashatse kuvuga ko u Rwanda ari igihugu kitagendera ku mategeko, ahubwo kigendera ku mabwiriza y’abantu. Mu mategeko ariko ubusanzwe amabwiriza nta na rimwe ashobora kujya hejuru y’amategeko, mu byitwa ubusumbane bw’amategeko(Hiérarchies des normes), byongeye kandi ayo mabwiriza ntiyakagombye kuba abusanye n’amategeko kuko ashyirwaho ashingiye ku mategeko!
  • Karasira Aimable ati “Urubanza rwanjye ni urubanza rwa politiki. Ntacyo nabihinduraho. Mubishatse n’ejo nafungurwa cyangwa se nkamara imyaka nk’iyo Mandela yamaze mu buroko!” Aha akaba yagaraje kunenga gukomeye k’ubutabera bw’u Rwanda bugendera ku mabwiriza, ku bushake bw’umuntu, aha mwumve Paul Kagame, ako kugendera ku mategeko. 
  • Ijambo rya nyuma rikomeye yavuze ni uko ibyo yavuze mu “Ukuri mbona”, nta muntu n’umwe wabimusabye, cyangwa wamusunitse ngo abikore. Ko ibyo yakoze byose yabikoze abyibwirije n’umutimana we. Kuri iki twagaruka gato ku cyaha aregwa cyo “kutagaraga inkomoko y’umutungo”, aho aregwa ko hari amafaranga yahabwaga n’abarwanya Leta. Akaba, we n’abamwunganira mu mategeko, bagaragaje ko ayo mafaranga agera kuri miliyoni 40 ayafitiye gihamya byaho yaturutse, haba mu byo yanyuzaga ku murongo we wa YouTube “Ukuri Mbona”, mu ndirimbo ze nk’Umuhanzi ndetse no mu nshuti ze zamuremeye Leta imaze kumwirukana ku kazi.

Ngibyo ibyo Karasira yavugiye mu Rukiko. Nk’uko nabivuzeho ni nko kubwira Urukiko ngo ibyo navuze, ntacyo mbyicuzaho, reka mbibasubireremo amaso ku maso, hapfa uwavutse!

Umwanzuro

Niba koko Leta y’u Rwanda, ari Leta igendera ku mategeko, ikaba Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yakagombye kumva agahinda ka buri Munyarwanda, kuko imyaka 10 y’intambara (1990-2000) hagati y’Abanyarwanda yahungabanyije umuryango nyarwanda wose. Abahutu n’Abatutsi, bagize ibyago byo kugira abayobozi babi, batareba inyungu z’Abanyarwanda bose ahubwo bareba iz’agatsiko bahagarariye, bityo aho kubabanisha mu mahoro, bakabakoresha mu nyungu z’ako gatsiko. Ngurwo urupfu rw’u Rwanda, rugeze aho gutaka kw’ababaye kwakagombye gusubizwa ngo “mpore!”, gusigaye kwitwa politiki yo kurwanya ubutegetsi. Ese koko u Rwanda rurajya he? Ese Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, izabasha kugangahura u Rwanda cyangwa izaba iyo gukomeza kwandika amateka agoranye no guhanagura ubwonko bw’Abanyarwanda. Reka tubitege amaso. Ariko urubanza rwa Karasira Aimable rwo ni urucabana, kuko yarihungabaniye n’ubwo Abanyarwanda bavuga ngo “…..akagwa ku ijambo!”