Ibaruwa yandikiwe Samantha Bee, umunyakanada akaba n’umunyamerika. Ni umwanditsi, umukozi w’inkuru, umusobanuzi wa politiki, umukinnyi wa filime, kandi umutumirwa kuri televiziyo, akeburwa ku gace yasohoye yise “Icyerekezo cy’u Rwanda” ko gashobora gukoreshwa na Leta ya Paul Kagame mu guhuma amaso isi ku byaha ndengakamere akekwamo uruhare runini.
Yashyizwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda na Arnold Gakuba
Ku wa 19 Nyakanga 2021
Kuri Samantha Bee,
Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu (HRF) uzi neza ko uherutse kujya mu Rwanda kugirango ukore agace k’ikiganiro kiswe “Icyerekezo cy’u Rwanda” mu kiganiro wise “Full Frontal with Samantha Bee” (ugenekereje ni “Ibiza imbere na Samantha Bee”), kivuga ku mpunzi no kubungabunga ibidukikije muri iki gihugu cy’Afurika yo hagati. HRF iragushimira umugambi wawe mwiza wo gucukumbura “inkuru nyinshi zivuga ku Rwanda muri ino minsi” hamwe n’uko wagaragaje ko u Rwanda rwakoze iyo bwabaga mu kubungabunga ibidukikije. Icyakora, twakwandikiye kugirango tugaragaze impungenge dutewe n’ukuntu ubutegetsi bw’igitugu bw’u Rwanda bushobora gukoresha ako gace kawe “Abanyarwanda na UNHCR bafasha impunzi babigiranye impuhwe,” kugira ngo basibanganye amateka akomeye y’ubugome bukabije bwakorewe impunzi ndetse no mu nkambi z’impunzi mu karere nyuma ya jenoside yo muri 1994, kimwe n’ubugizi bwa nabi bakomeje gukorera impunzi zitavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ziba hanze y’u Rwanda.
HRF yishimira uburyo ugaragaza ubushake bwawe bwo guharanira imibereho myiza no kurengera impunzi, ndetse n’uburyo ukoresha urubuga rwawe kugirango uharanire icyaziteza imbere. Urugero, wakoranye n’itsinda nka El Refugio kugirango utange amazu y’abimukira bari mu kaga, kandi wateguye igikorwa cyo gukusanya inkunga y’imiryango nka komite ishinzwe kurengera abanyamakuru, bakora umurimo w’ingirakamaro urengera ubwisanzure bw’itangazamakuru ku isi.
Dushingiye kuri ibi, turashaka rero kukumenyesha ko u Rwanda ruyobowe n’igitugu gikaze cya Paul Kagame – wahoze ari umuyobozi w’urugamba wageze ku mutekano n’iterambere binyuze mu marorerwa akomeye yakoze, abashakashatsi b’Umuryango w’Abibumbye (UN) basobanura nk “ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ndetse na jenoside.” Byongeye kandi, mu mwaka wa 2012, Ambasaderi w’Amerika ushinzwe ubutabera mpanabyaha ku isi yaburiye Kagame ku mugaragaro ko ashobora gukurikiranwa kubera ibyaha by’intambara. Kuva yafata u Rwanda nyuma ya jenoside yo muri 1994, ubutegetsi bwa Kagame bwakoze ibyaha byinshi bikomeye byibasiye impunzi, n’ubwo ishusho akunda kwerekana ku rwego mpuzamahanga ari imbaraga z’umutekano n’ubutabazi mu karere karimo impinduka.
Dukurikije ibimenyetso byakusanyirijwe hamwe muri raporo y’uburenganzira bwa muntu ya “Human Rights Watch” igizwe n’impapuro 789, “Ntureke ngo hagire uvuga inkuru: Jenoside yabereye mu Rwanda, na raporo y’iperereza ry’Umuryango w’Abibumbye, Robert Gersony, ubwo ingabo z’abatutsi z’inyeshyamba za Kagame zafataga u Rwanda muri 1994, zagose kandi zica ibihumbi n’ibihumbagiza by’abasivili badafite intwaro mu gihugu hose, harimo n’impunzi. Kimwe mu byaha bibi ubutegetsi bw’u Rwanda bwakoze harimo gusenya inkambi y’impunzi ya Kibeho muri Mata 1995 y’abantu bimuwe mu gihugu n’intambara ndetse n’iyicwa ry’impunzi ibihumbi. Byongeye kandi, muri 1997, Kagame yagabye intambara ebyiri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, aho ingabo z’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bazo bateye kandi basenya inkambi z’impunzi kandi bica bihumbi byinshi by’impunzi, nk’uko byasobanuwe muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye yo muri 2010.”
N’ubwo kwishimira abaturage b’u Rwanda kubera imyirwarire yabo myiza no guha ikaze impunzi ari byiza, gushima guverinoma y’u Rwanda kubera politiki yayo ku mpunzi biha icyuho ubutegetsi bw’ubwicanyi bwa Kagame butagendera ku mategeko kandi bikabuha isura itariyo y’ubumuntu, ubwisanzure no kwihanganirana.
Ubutegetsi bw’u Rwanda bugerageza kurangaza amahanga ku byaha byinshi bwakoze haba mu bihe byashize ndetse n’ubu, harimo n’iby’impunzi. Vuba aha, muri ibyo byaha harimo ishimutwa rya Paul Rusesabagina na Guverinoma y’u Rwanda, impunzi akaba n’uwahoze ari umuyobozi wa hoteri, ubutwari bwe mu gukiza abantu babarirwa mu magana muri jenoside bwanditswe muri filime yitwa “Hotel Rwanda” yatowe na Oscar mu 2004. Ubutegetsi bw’ubutasi, ubwicanyi, guhindura, n’iterabwoba ku mpunzi z’Abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi ku isi, harimo na Rusesabagina, byasobanuwe kandi muri raporo ya 2021 yakozwe na Freedom House.
Dufatiye ku kuba uri umuntu uzwi cyane mu guharanira ubutabera mbonezamubano, cyane cyane ku mpunzi, twemeza ko ufite inshingano zo gufata icyemezo – kirwanya Kagame na guverinoma ye y’ubugome.
Turasaba byihutirwa kandi n’icyubahiro cyinshi ko:
● watangira ibiganiro n’impunzi cyangwa abahoze arizo bafite ubuzima bwagizweho ingaruka ku buryo butaziguye no gusenya, kurimbura, no kwica byakozwe n’ubutegetsi bwa Kagame;
● wasobanura neza ko imbaraga zawe zo kwerekana ubuzima bw’impunzi mu Rwanda atari ugushimangira ubutegetsi bwa politiki cyangwa ubugome bwa Kagame;
● wakora ibiganiro mbwirwaruhame kandi bidashidikanywaho byerekana aho uhagaze kuri ibi bibazo.
Abakureba n’abagushyigikiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no ku isi yose baragutegereje kugirango utange amakuru y’ukuri kandi ashingiye ku myidagaduro kuri bimwe mu bibazo bigezweho kandi byihutirwa. Turagusaba kwima ubutegetsi bwa Kagame amahirwe yo gukoresha imbaraga zawe ku isi hose, kugirango ubahanagureho ibyaha byinshi byibasiye impunzi n’abandi bo mu karere. Niba ufite ikibazo, ushobora kutubona kuri +1 (212) 246-8486
Murakoze,Thor Halvorssen
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu (HRF)