Yanditswe na Erasme Rugemintwaza
Iryo ni rimwe mu magambo afite uburemere bukomeye, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yavuze tariki ya 30 Ukwakira 2021, ubwo yasozaga amahugurwa y’abayobozi bashya b’Uturere, bari bamaze iminsi umunani mu Kigo cya Polisi cya Gishari, Akarere ka Rwamagana, mu Ntara y’ i Burasirazuba. Ese uretse uko kwitaba bamwana, akita abo Bayobozi be ko bagwingiye mu mikorere, yavuze iki kindi kidasanzwe? Reka tubasesengurire iby’ingenzi.
Kuki aya mahugururwa y’abayobozi?
Buri gihe iyo manda y’Abayobozi b’Uturere itangiye, haba amahugurwa. Hari igihe amara igihe kinini gishobora kugera no ku byumweru bitatu. Ariko amahugurwa yashojwe kuri uyu wa 30 Ukwakira 2021, yamaze iminsi umunani gusa. Ese aya amuhugurwa ni ay’iki? Nk’uko Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihigu (MINALOC), Bwana Samuel DUSENGIMANA, yabitangarije Ikigo cy’u Rwanda cy’Itangazamakuru (RBA), aya mahugurwa ni ngombwa ku bayobozi bashya b’Uturere ni ukuvuga Nyobozi iba igizwe na Meya n’abamwungirije bibiri n’abagize Inama Njyanama y’Akarere. Biba ari ngombwa ko bahugurwa ku bintu binyuranye birebana na politiki y’igihugu n’ubuyobozi. By’umwihariko abayobozi batowe muri iyi manda, 50% ni bashya bikongeraho ko abo bantu baba baturutse mu bice binyuranye bigize igihugu, aribyo abikorera, abakora mu bigo binyuranye n’ubwo haba harimo n’abasanzwe mu nzego z’uturere.
Bwana Samuel DUSENGIMANA, yasobanuye ko abo bayobozi basobanuriwe kandi imicungire y’abakozi. Aha twakwibutsa ikintu kirebana n’imicungire y’abakozi mu Rwanda. Nk’uko byanditsweho kenshi na The Rwandan, ikibazo cy’imicungire y’abakozi mu Rwanda ni ingorabahizi. Uhereye ku buryo abantu bahabwa akazi. Mu Rwanda havugwamo mbere na mbere ikimenyane gikabije mu itangwa ry’akazi, twakwita irondakoko aho usanga imirimo myiza ihabwa Abatutsi, ariko nabo bakaba barimo inzego aho abaza imbere ari abahungutse baturutse Uganda, byanagaragaye ko haba harimo n’abatarize. Inzego z’umutekano z’u Rwanda zo akaba ari umwihariko w’abo baturutse Uganda, ubundi mu Rwanda bita “Abasajya”. Muri izi nzego z’umutekano, ni ukuvuga Ingabo (RDF), Polisi (RNP), Ikigo cy’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), Ibiro bishinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Serivisi y’Igihugu ishinzwe Iperereza (NISS), Ikigo gishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGI), usanga Abahutu babarirwa ku ntoki, batarenze umwe ku icumi. Dufashe nk’urugero ubu muri 2021, inzego hafi ya zose z’umutekano zikuriwe n’Abatutsi gusa uretse abagabo babiri b’Abahutu aribo CGP Juvénal MARIZAMUNDA, n’undi Col. NGENDAHIMANA Jean Chrisostome, uyobora rimwe mu mashami y’Ingabo rishinwe imikorere n’amahugurwa ya gisirikare, “Opération et formation militaires” (G/J3). Aba bagabo bombi ni abahanga kandi bagaragaje ko koko ari abasirikare b’Igihugu kuko, uko bari basanzwe bakora neza mu gisirikare babanjemo cya Habyarimana Juvénal, n’ubu niko bakora kinyamwuga, ahubwo barushijeho kugira ngo babashe gutsinda no kwirinda amashyari n’agasuzuguro k’Abatutsi bakorana. Nyuma y’iri rondakoko hazamo ruswa ikomeye cyane, ariko ishingiye ku gitsina ikaza ivuza ubuhuha. Usanga bivugwa ko muri aba batowe, ab’igitsinagore barenga 80% baba babikesha ruswa y’igitsina, aho bemera kuba inshoreke z’abavuga rikijyana cyane cyane ba Afande usanga bayobora ingabo, hirya no hino mu gihugu. Abagabo bo babikesha ubucuti nabwo bushingiye kuri ruswa y’amafaranga cyangwa se kuba igikoresho cya FPR-Inkotanyi mu kuneka ndetse byaba ngombwa bakicisha abo Leta idashaka. Umugabo witwa HABYARIMANA Jean Baptiste wabaye Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera, akaza kweguzwa kubera ubwiyemezi bukabije, avugwaho kuba ariwe wanetse, akageza ubwo atanga Gitifu w’umurenge wa Cyuve muri Musanze, witwaga Alfred Nsengimana muri 2014(tariki ya 16/05/2014), wishwe urw’agashinyaguro, harimo kumunogora amaso no kumujomboramo inzara, ariko bikaza gutangazwa ko yarashwe ashaka gutoroka kandi yarajyanywe kwerekana ibikoresho bya gisirikare yahishe mu Murenge wa Gashaki yarasanzwe ayobora mbere yo kwimurwa. Uyu Habyarimana Jean Baptiste yahembwe kuba Visi Meya mu matora ya 2016. Tugarutse kuri ruswa y’Igitsina mu Rwanda, umwe mu Bayobozi w’abagore twaganiriye kuri iyo ngingo yaravuze ati “ Ubu amatako yarajegeje kubera kuryamana n’Abafande, baba baradukoreye ubuvugizi ngo tubone imyanya”.
Ariko muri uku kuganira ku kibazo cy’imicungire y’Abakozi, Minisiteri y’Abakozi yakagombye kuba yaribukije aba Bayobozi bashya ko bareka ingeso mbi yagiye itesha abakozi besnhi akazi, ingeso ya “mviraha singushaka”, imaze igihe mu Turere, aho Meya na Nyobozi ye bicara bakareba abakozi batifuza ku mpamvu zinyuranye, bagahamagara inzego z’umutekano, maze bakabasaba kwegura babakangisha ko nibategura, baragaragaza amakosa yatuma birukanwa burundu mu bakozi ba Leta. Ibyo byabaye kenshi mu Turere twinshi, bigera ubwo byitirirwa ya amasiganwa y’amagare yo mu Rwanda “Tour du Rwanda”, aho abakozi bahamagarwa mu nama, noneho bagasanga ibyiswe inama ari ukwirukanwa. Abakozi bagera muri iyo “nama”, bakabwirwa ko bahawe amahirwe yo kujya gukorera ahandi, ko batirukanwe. Ubwo uwahamagawe asanga ibaruwa yanditswe mu izina rye, isaba guhagarika akazi ku mpamvu ze bwite, akayisinya, agahita anahabwa imusubiza ko guhagarika akazi ke byemewe. Nyamara nta kosa rikomeye riba ryakozwe nk’uko mu micungire y’abakozi bivugwa ko umuntu yirukanwa hutu huti atyo kubera ikosa rikomeye mu kazi; usanga ahubwo uwo mukozi hasahize nk’ukwezi kumwe akorewe isumuza mu kazi, yahawe amanota ajyanye n’akazi ke, ari hejuru ya 80%, byitwa koa aba ari indashyikirwa. Hari n’abo usanga, hashize igihe gito cyane bazamuwe mu ntera-ntambike (Horizontal Promotion), bivuga ko baba bamze imyaka itatu yikurikranya, bahabwa amanota, ari hejuru ya 70%. Ibi nta muntu n’umwe utabibonamo akarengane k’inkubirane, kuko kweguza umuntu, bikitwa ko yeguye ku giti cye, umuntu nta kazi kandi afite agiye gukora,a hubwo ari ugusanga abandi mu muhanda w’abashomeri, ni gashinyaguro. Usanga abakozi birukanwe muri ubu buryo, baba bamaze igihe batotezwa n’abayobozi. Minisiteri y’Abakozi ndetse n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe abakozi ba Leta, cyari gikwiye gufata ingamba kuri iyi ngeso mbi yabaye akarande mu nzego z’ibanze, ahubwo abo bayobozi bakigishwa uburyo bwo gucunga abakozi bya kinyamwuga. Iyi ngeso usanga ireberwa n’inzego zose zishinzwe gukurikirana Imikorere y’Uturere, uhereye ku Ntara ukagera muri Minisiteri yaba Iy’Unutegetsi bw’Igihugu ndetse na Minisiteri y’Abakozi.
Iki kibazo cyo kweguza abantu, usanga kibyara abashomeri b’abarakare, barakariye Leta, cyari gikwiye kwitabwaho kuko Abayobozi b’Inzego z’ibanze bakora batyo baba batuma hari itsinda ry’abantu banga Leta ku buryo no kuyirwanya bishoboka rwose, dore ko Abanyarwanda bavuga ngo “Inzu udateze kuzabonamo icyo kurya, uravuga ngo ‘iragashya’ “. Kurandura iyi ngeso mbi byari bikwiye kuba umuhigo wa Minisitiri GATABAZI Jean Marie Vianney nk’umuntu umaze kugaragaza ko yanga akarengane, gakorerwa abaturage. Minisitiri aramutse aciye iyi ngeso, yaba akoreye Leta ikintu cyiza cyane gituma usanga ifite abanzi, itazi kandi itanakeka. Ibyo byatekanya abakozi kuko “Tour du Rwanda”, ituma abakozi bakora nk’abancancuro kuko bose baba bavuga ko biriwe ariko batarara, cyangwa abaraye ariko butari bucye! Bityo umukozi yakora afite umutekano kandi azi ko arengerwa n’amategeko aho kurengerwa no kumemya, gucinya inkoro, gutwaza Umuyobozi w’urwego ikoti cyangwa kumushyira amagambo, rimwe na rimwe ashingiye ku mashyari n’amatiku. Ibi rero nibyo bizatuma mu nzego z’ibanze habamo imikorere myiza, kutumvikana bishingiye ku ngunyu z’umuntu ku giti cya bigacika.
Kumva neza inshingano: Umuturage ku isonga!
Mui ijambo rye Paul Kagame, yagarutse cyane ku kibazo cy’uko Abayobozi benshi usanga bashyira imbere inyungu zabo, bakibagirwa abaturage babatoye. Yababwiye ko n’ubwo nabo batagomba kwiyibagirwa ariko uruhare runini rugomba guhabwa umuturage, ko uko bari aho mu mahugurwa bahari cyane cyane ku bw’umuturage, ko atari ku bwabo. Ati « Icyo bivuze kuba muri hano, abandi badahari, birenze wowe, ntabwo uri hano gusa kubera wowe, uri hano kubera ko uri umuyobozi, uri hano ufite abo uhagarariye. Ni inshingano iremereye, ku kazi ntabwo ari wowe gusa, ni wowe ariko uhagariye n’abandi badahari.[…] Ibyo ntibigoranye kubyuma, ariko kuki kubishyira mu bikorwa biba wowe gusa, bigahera kuri wowe, bikagarukira kuri wowe ». Paul Kagame yagaragaje ko icyo ari ikibazo cy’imiyoborere mibi, ko ibi ari nabyo bigaragaraza ikinyuranyo cy’ibihugu, imiryango cyangwa abantu bateye imbere. Ayo mahugurwa akaba ari ngombwa kugira ngo abantu bibukiranye, bige, bumve ndetse basubize amaso inyuma barebe ibitaragenze neza, bityo kibe cyakosorwa, naho ibyiza byatanze inyungu ku baturage bigakomeza. Paul Kagame yasabye abayobozi ko atari ngombwa guhora mu byishimo, bivuga ibyagenze neza muri iyi myaka hafi 30 ishize, ko icyo umuyobozi aberaho ari ukureba ibitagenda neza, bigashakirwa umuti, ko iyo ariyo politiki nzima. Yibajije ukuntu abantu bivuga ubuhanga, ugasanga ariko bafite uburangare, barasesagura umutungo, akibaza icyo uwo mwirato wo kwiyita ibitangaza byaba umaze mu gihe nta cyiza bakora, mu gihe ibintu bipfa. Ibyo byose akabona ko ari imico mibi abantu bafite.
U Rwanda rugwingiye: Abana batiga, bagwiginye, barwaye bwaki!
Paul Kgagame yagarutse ku bibazo, avuga buri gihe abigarukaho akibaza igihe bizarangirira. Yagarutse ku kibazo cy’abana batiga kandi amashuri n’abarimu bahari ; aho usanga ahantu aha n’aha hari abana bagera nko nkuri 30% batajya mu mashuri, bigumira mu rugo. Yavuze no ku Bitaro bidakora, aho usanga abaganga batari ku kazi kandi iyo bagiye, hatazwi.
Ageze ku kibazo cy’abana bagwingiye, bafite indwara za bwaki, rimwe koko hakaba hari ikibazo cy’uko ababyeyi bashobora kuba ari abakene, bakaba banafashwa, Paul Kagame yagaragaje ko asa n’urambiwe guhora avuga kuri iki kibazo ariko hakaba nta gikorwa kugira ngo gikemurwe. Iki kibazo kigaragara mu Rwanda hose, yibaza icyabuze kugira ngo gikemuke. Ati « Iri gwingira ‘stunting, malmutrition’, bifite ingaruka, si kuri uwo mwana gusa […]. Abana iyo bagwingira, igihugu kiragwingira. ‘You want to be a stunted country?’ (Murashaka kuba igihugu kigwingiye? Ndlr).
Paul Kagame yatanze urugero rw’Uturere tubiri, Akarere ka Musanze, aho usanga abana bagera kuri 40% bagwingiye ndetse n’Akarere ka Karongi. Yavuze ko n’ubwo atanze urugero kuri utu Turere twombi, ko n’ahandi imibare ijya kungana gutyo.
Dusesenguye iki kibazo, ibi biragaragaza ko mu Rwanda hari ikibazo cy’Ubukene bukabije, buhera ku by’ibanze aribyo biribwa. Ubusanzwe ariko na none u Rwanda rukaba ruri mu bihugu 20 bikennye cyane, aho Banki y’isi ivuga ko 56,5% by’abaturage bari munsi y’umurongo w’Ubukene muri 2016. Ubuyobozi bw’u Rwanda ariko buri gihe bugaragaza ko ubukungu bwiyongera. Ibyo bikaba bishoboka, ariko bikaba bivuga ko ubukungu buri mu maboko y’agatsiko kari k’ubutegetsi cyane cyane umuryango wa Kagame, umuhungu we Cyomoro Ivan wibera mu mazu y’ibyamamare muri Amerika, Umukobwa Ange Kagame ndetse n’Umugore n’abagaragu be b’akadasohoka ba hafi. Byakomeje kuvugwa ko mu Rwanda, abaturage bagera kuri miliyoni 4, barya rimwe ku munsi kandi nabwo bibagoye cyane. Tutiriwe kandi dushakishiriza kure impamvu zindi zo kutajya mu mashuri byakomojweho haruguru, nabyo bituruka kuri iki kibazo cy’ubukene aho abana birirwa mu turimo two gufasha imiryango yabo kubona ibibatunga. Ku rugero Paul Kagame yatanze rw’Akarere ka Musanze, nubwo aka Karere kari mu twa mbere tweza ibirayi, igihingwa gitunze abatuye Kigali benshi, ku buryo byabaye imvugo ko kujya mu kazi ari ukujya gushakira abana ibirayi, aka Karere ka Musanze ariko ndetse muri rusange aka gace kose k’ikibaya cy’ibirunga, gatuwe n’abaturage bafite ikibazo cy’ibiribwa giterwa n’uko gatuwe cyane, amasambu akaba ari ntayo. Niyo mpamvu kuva kera aka karere kagize abaturage benshi bimukira mu tundi turere tw’u Rwanda cyane cyane mu Burasirazuba, kubera ikibazo cy’inzara. Usanga umuryango wo muri ako gace ufite abana umunani, ariko ufite ubutaka butarenga na ari 2 (metero 10 kuri metero 20). Ako gasambu usanga ariko gatunze uwo muryango w’abantu nk’icumi, kagomba kuvamo ibyo umuryangom ukenera byose. Abana rero bava mu ishuri kubera inzara, bityo bagatangira gushabika bakiri bato. Naho ku Karere ka Karongi, bizwi kuva kera ko utwo turere tw’Ubwishaza n’Akanage, ari indiri y’inzara idashira, kubera ubutaka bubi butera. Bagerageje kubuerami ikawa ariko nayo yarahanze. Ikibabaje ariko ni uko abo baturage bashinyaguriwe na Perezida Paul Kagame, akababwira ko baturiye I Kivu, ko kibamo amafi. Ibi yabivuga ashaka kuvuga ko abaturage bemerewe kuroba, ariko si byo. Ibi rero bikaba bigaragaza kudasesengura ikibazo uko bikwiye ngo gishakirwe n’umuti uko bikwiye, kuko nta muturage wemerewe kuroba, atabanje kujya mu ishyirahamwe, kandi imicungire y’amashyirahamwe mu Rwanda bizwi ko ari agatereranzamba.
Aba bayobozi nyamara baratutswe, bitwa yaba bo ndetse n’imiyoborere yabo igwingiye, nyamara hirengagizwa nkaba ibibazo bya nyabyo utu Turere dufite, ibibazo dusangiye n’utundi turere tw’u Rwanda, ibibazo mbese igihugu cyose gifite cyo guturwa bikabije, ibyo bikaba bigira ingaruka mu kwihaza mu biribwa. Kubona Igihugu nk’u Rwanda gafite ubuso bwa kilometerokare 26.338 gituwe na miliyoni 13 (ni ukuvuga abatura hafi 494 kuri kilometerokare imwe), kandi muri izi miliyoni 90% barenga batunzwe n’ubuhinzi, wakwibaza ubutaka bahinga uko bungana, ndetse n’umusaruro uvamo uko ungana ugereranyije n’ababa bategereje gutungwa nawo!
Ikibabaje ariko ni uburyo, aba bayobozi batutswe na PerezidaPaul Kagame, bitwa ko bagwingiye, nabo bakaza kubyiyemerera. Umuyobozi wa Musanzwe Bwana RAMULI Janvier , asubiza Paul Kagame ku kibazo yari abajije nkana, abaza ikibuze ngo kugwingira bicike, kandi akizi, uwo Meya yagize ati “ Mu by’ukuri, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mu bigaragara, nta na kimwe, kuko ibyafasha gukemura iki kibazo, nta na kimwe kibuze, ikibura ni uburyo tubikora, na twewe ubwacu.” Meya wa Karongi nawe yunze mu rya mugenzi we wa Musanze,yemera ko nta kibuze ko ahubwo ari imkorere mibi y’abayobozi, ko bagiye kugikenura, kuko nta kundi yari busubize kuko yari yemejwe ko abana bagwingira, bakarwara bwaki kandi bafite i Kivu! Ngicyo igihugu cy’abidishyi! Nguko kwikirigita ugaseka!
Umuturage ntahabwa serivisi, arasiragizwa!
Perezida Paul Kagame yagarutse na none ku kibazo cy’imitangire ya serivisi, mu nzego z’ibazne dore uhereye kuri gahunda yo kwegereza abaturage ubuyozi serivisi, hafi ya zose zitangirwa mu Karere no ku Murenge. Abaturage nta serivisi bahabwa ahubwo buri gihe babwirwa ko abayobozi bari mu nama, bagataha kugeza ubwo basiragizwa mu Buyobozi. Paul Kagame akaba yibaza izo nama zidakemura ibibazo by’abaturage icyo ziba zimaze. Mu gusubiza iki kibazo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney, wari wabanje gutungwa agatoki na Perezida Paul Kagame ko nawe yavuye mu Ntara y’Amajyaruguru adakemuye ikibazo cyo kugwingira n’umwanda bikabije muri Musanze, yavuze ko inama z’urudaca zituma umuturage atabona abayobozi, zituruka ku genemigambi ribi ry’abayobozi, batagena umwanya w’umuturage ngo niba banawugennye bawubahirize, dore ko hari n’ababiriza ku zuba mu babategeje mu nama babatumiyemo. Minisitiri GATABAZI, yavuze iki ikibazo cyaganiweho n’abarangije manda, bakiyemeza ko umuturage agiye guhabwa umwanya uhagije, agashyirwa ku isonga mu miyoborere.
Mu gusoza iri jambo risoza amahugurwa y’abayobozi batowe mu Turere, Perezida Paul Kagame yibukije ko n’ubwo ntacyo yavuze ku cyorezo cya Koronaurusi, buri wese agomba guhaguruka akakirwanya yivuye inyuma agakurikiza ingamba zinyuranye zigenda zifatwa. Ahubwo yibukije ko hari n’ikindi cyorezo gikomeye cy’abana bo mu muhanda cyatangiye kugaragara hose mu gihugu cyane mu mujyi wa Kigali. Abo bana bakaba bamaze kuba ikibazo gikomeye aho basabiriza, biba ndetse bakanakomeretsa abantu. Paul Kagame yasabye ko iki ikibazo gisuzumwa kigashakirwa vuba umuti.
Ikigaragara muri iri jambo rya Perezida Paul Kagame, ni uko ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi butitaye na busa ku baturage, nyamara nibo ubuyobozi buba bwaragiriyeho: Ubukene buranuma, abaturage barashonje, abana baragwingiye, barwaye bwaki, ntibiga, abandi ni inzererezi. Mu ijambo rimwe nk’uko nyirabwo yabyibyivugiye, ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi BURAGWINGIYE!