UGANDA YAFASHE UMUGAMBI RUSANGE WO GUHA UBWENEGIHUGU NO GUTUZA BURUNDU IMPUNZI ZIBISHAKA.

Yanditswe na Albert Mushabizi

Amakuru y’uko impunzi zibishaka zimaze imyaka igera ku icumi ari impunzi mu gihugu cya Uganda, zenda gutuzwa no guhabwa ubwenegihugu na Uganda; TheRwandan.com yayahamirijwe na benshi barebwa n’uyu mugambi. Aba bakaba batuye mu nkambi zimwe na zimwe, muri 13 ziri mu gihugu cya Uganda!  Iki kandi kikaba kimwe mu bisubizo bikubiye mu mugambi karundura, wo kugabanya umubare w’impunzi mu bihugu UNHCR ikomeje kuburira ubufasha yari isanzwe izigezaho. Kubura ubu bufasha bigashingira ku mpamvu z’uko ibihugu bikungahaye bitagitanga imisanzu igendanye na gahunda yo gufasha impunzi, byari byariyemeje, nyuma y’ihungabana ry’ubukungu rishingiye kuri Covid-19. Uyu mugambi utangiriye muri Uganda nk’igihugu gifite impunzi nyinshi muri Afrika, ukaba uzagera no bindi bihugu by’Afrika n’ahandi habarizwa impunzi UNHCR itakibashije kwitaho! Impunzi zajuragizwaga zikanahigirwa mu bihugu bya Afrika zahungiyemo, nka Uganda, Burundi, Rwanda, Kenya, Zambia, Malawi, Mozambique, Afrika y’Epfo…; zaba zigiye kugira agahenge; kubera ko iyi gahunda itari umwihariko wa Uganda, n’ubwo ibimburiye ibindi!

TheRwandan.com kandi yagerageje gushaka ukuri kw’ayo makuru ku nzego zirimo iza UNHCR na OPM (Office of  the Prime Minister), maze umuntu umwe utashatse kwivuga amazina ukorera muri OPM, atubwira ko dushakira amatangazo ku mbuga z’inzego zombi. Nyuma yo kubura ayo matangazo, urya yasubiriye adusobanura ko; gahunda ziriho koko, ariko zikaba zikiri amabanga y’akazi; kubera impamvu atashimye guhishura!

Kuba aya makuru agikomeje kugirwa ibanga, tukaba twabikekera ku mpamvu ebyiri! Iya mbere ni uko impunzi zimaze igihe kinini muri Uganda, ziba zarishyizemo cyane ko zifite amahirwe menshi yo kujyanwa mu bihugu bya gatatu; ibyo bihugu bikabamo ibyo ku mugabane w’u Burayi, US, Canada na Australia. Icyo izi mpunzi zirengagiza nkana, ni uko umubare w’aboherezwa mu bihugu bya gatatu ukiri ku ijanisha ryo hasi cyane, ugereranyije n’umubare wose w’impunzi; kandi hakaba hashingirwa ku mpunzi zifite umutekano muke ushingiye kukuba impunzi yaba igihigwa bukware n’ubutegetsi yahunze, impunzi ifite uburwayi bwavurizwa hanze, impunzi ifite ibibazo byo kutagira kivurira kubera kubura aba ngombwa mu muryango nk’imfubyi, abapfakazi n’abakambwe batagira bibana! 

Impamvu ya kabiri yaba iri inyuma yo kuba iki gikorwa kikiri mu ibanga, ryo gutangazwa ku mugaragaro; ikaba itegeko ryo gutanga ubwenegihugu mu gihugu cya Uganda, rikirimo utubazo tutarasobanuka! Iri tegeko rikunze kugoragozwa rigahura n’imbogamizi mu nteko! Ndetse ntawabura no kuvuga ko, uyu mugambi wo guha ubwenegihugu no gutuza burundu impunzi zitari nke, uzagengwa n’itegeko ryihariye; kubera ko irisanzweho ribyemerera impunzi zimaze ku butaka bwa Uganda imyaka byibuze 20.

Impunzi zimwe zirijujutira uyu mugambi wo gutuzwa burundu no guhabwa ubwenegihugu; ku mpamvu z’uko zibwiraga ko ari zo zari zifite amahirwe yo kuhungishirizwa mu bihugu bya gatatu bya kure!

Nk’uko twabisonabuye haruguru hariho impunzi zimwe zitarasobanukirwa n’ibyiza by’uyu mugambi; kubera ko utangiriye ku mpunzi zimaze igihe, zibwiraga ko zifite amahirwe menshi yo gutoranywamo izizajyanwa mu bihugu bya gatatu bya kure cyane! Ni mu gihe ko bagenzi bazo bajyanywe muri ibyo bihugu biteye imbere bari mu buzima busumbye kure cyane ubwo bari barimo mu bihugu bya kabiri! Aba kandi bakaba bagirana umushyikirano wa hafi mu itumanaho; tutaretse ko hari n’imiryango itari mike mu mpunzi ifashwa na bagenzi babo bagiye mu bihugu bya gatatu! Aha umuntu ntiyabura no kwibutsa ko iki cyafashije cyane, muri ubu bukene bukabije bwatewe n’ibihe bibi bya Covid, ndetse n’inkunga UNHCR ku bufatanye na WPF/PAM yageneraga impunzi ziba mu makambi ngo zibashe kubaho, ikaba yaragabanyijwe ku bw’ihungabana ry’ubukungu bw’isi!

Ubwo amalisiti y’abarebwa n’uyu mugambi yasohokaga mu nkambi ya KYAKA II; impunzi nyinshi zisanze ku malisiti maze zibyinubira ko byibura uwo mugambi wajyaga kuba utunganye iyo utangirira ku mpunzi zishyitse vuba! Mu manama yakoreshejwe mu duce (zones) dutandukanye tw’inkambi; abisanze ku malisiti basobanuriwe ko amahirwe yo gutuzwa no guhabwa ubwenegihugu ku mpunzi, ashingira ku gihe kinini iyo mpunzi yaba imaze mu gihugu yahungiyemo! Bityo rero, uwo mugambi ukaba utagenda macuri, ngo uhere ku mpunzi za vuba, uheruka izaje kera! Izi mpunzi zanibukijwe ko aya mahirwe ari ay’ababishaka; abatabishaka bashobora gufashwa gusubizwa iwabo, mu gihe badashaka gutuzwa! Gusa ntibaretse no kwibutswa ko uyu mugambi wuzuzanya na gahunda yo kugabanya impunzi ku rugero ruto cyane rushoboka; mu igenamigambi ry’uko bigaragara ko kuzitaho mu bihe bizaba ari agatereranzamba nk’uko byatangiye kugeza ubu, hagabanywa ubufasha bwazigenerwaga, iri gabanywa rikazakomeza kugeza kuri “zero”!

Uko byagenda kose uyu mugambi hari impunzi mu bihugu bya Afrika ugiye gutabara, ku mpamvu y’uko zahahigirwaga n’igihugu zaturutsemo! Izo mpunzi ni iz’Abanyarwanda; kubera ko kuguhiga uri impunzi no kuguhiga uri umwenegihugu bibusanye mu migirire, kwita ku kibazo, ingaruka ku gihugu kibikora n’igihugu kibikorerwamo!

Byifashe bite muri rusange?

Umugambi uje unoza gahunda yari mu iteganyabikorwa ry’umwaka w’2021, wo kugabanya umubare w’impunzi zifashwa na UNHCR n’amafunguro ya WFP/PAM; hacyurwa iwabo izishoboka zibishaka, izindi zibishaka zigahabwa ubwenegihugu; naho undi mubare nawo utari muke ukerekezwa mu bihugu bya gatatu bya kure cyane. Impunzi zatangiye gushishikarizwa gutaha ku bushake; iz’Abarundi zikaba zifitiwe umugambi wihariye urimo utera imbere ku bufatanye bw’igihugu cyabo, imiryango yita ku mpunzi, n’ibihugu bahungiyemo! Impunzi z’Abarundi zimaze gufashwa gutahuka ku bushake ziva mu bihugu bya Uganda, Rwanda, Tanzania, Kenya, RDC zikaba ziri ku mubare ushimishije! Hariho n’undi mugambi wo kwimurira impunzi nyinshi zishoboka mu bihugu bya gatatu! Iyi migambi yose ikaba isohereza muri gahundi imwe rukumbi, yo kugabanya ku rugero rwo hejuru rushoboka; impunzi mu bihugu bikennye UNHCR itagifitiye ubushobozi bwo kwitaho, kubera ihungabana ry’ubukungu bw’isi!

Icyorezo cya Covid-19 cyazanye impinduka nyinshi mu isi! Imigambi rusange ireba isi yose muri rusange nayo ntiyabuze guhungabana. Uku guhungabana kwashingiye ku ihungabana ry’ubukungu ku isi yose! Ibigo cyangwa se imiryango ifatiye ku Umuryango w’Abibumbye (UN/ONU) nabyo byarahungabanye mu bushobozi; kubera ko ibihugu bikungahaye byatangaga imisanzu n’inkunga itubutse biri mu byibasiwe na Covid-19, bityo n’ubukungu bugahungabaniraho! Amwe mu mashami atarabuze kugira ibibazo ni Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Imirire (WFP/PAM), n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Impunzi (UNHCR). Aya mashami akaba ay’ingenzi mu afasha byimazeyo impunzi ziri mu bihugu bikennye; by’Afrika, Aziya na Amerika y’Amajyepfo!