Rwanda: Polisi iratangaza ko yataye muri yombi abantu bagaragaye ku mashusho bakubita umuntu.

Hakoreshejwe urubuga rwa Twitter Police y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu babiri bakekwa kugira uruhare mu gukubita umuturage, ibi ngo bikaba byarabaye tariki ya 1 Mata 2020 mu Murenge wa Giteaga, Akagali ka Gacyamo, Umudugudu wa Kivumu, amashusho agaragaza iryo hohoterwa akaba yarababaje benshi dore ko yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga.