Yanditswe na Mahoro Scorpion
Inkuru dukesha ikinyamakuru cyegamiye kuri Leta yo mu Rwanda igihe.com ifite umutwe ugira uti:” Kayumba Christopher yasohowe mu nzu yakoreragamo” yemeza ko gutangaza inkuru zivuga buzima bwe bwite ari ibisanzwe kuko atari uwa mbere ubikorewe ushyizwe ku ka rubanda nyuma yo gushaka kwinjira mu nzira ya politique aho bamugereranyije n’abanyapolitike batandukanye bo ku mugabane w’uburayi ndetse n’amerika bagiye bandikwa mu binyamakuru bitandukanye nyuma yo gushaka kwiyamamaza nka Donald Trump wabaye president wa Leta zunze ubumwe z’amerika , François Hollande wayoboye ubufaransa ndetse n’abandi . Iri gereranya ryakozwe muri iyi nkuru rihabanye cyane n’ibibera mu Rwanda kuko mu banyapolitique bose bavuzwe muri iyi nkuru nta n’umwe wafunzwe azira gushaka kwiyamamaza, ahubwo bose byarangiye bayoboye ibihugu byabo .
Mu gihe mu Rwanda ho bimaze kuba umuco, gufunga, gushimuta, kwica ndetse no guhimbira ibyaha uw’ariwe wese ugerageje gushinga umutwe wa politike utavuga rumwe na leta cyangwa se ugerageje kuvuga ibitagenda neza. Abakorewe ihohoterwa bazira ibitekerezo byabo ni benshi ariko ibiri gukorerwa Kayumba bigarura mu mitwe ya benshi bakurikiranira hafi politique y’ U Rwanda ibyakorewe umuryango wa Rwigara Assinapol ubwo umukobwa we Diane Rwigara yatangaga Candidature yo kuba Presidente wa Republika y’u Rwanda mu mwaka 2017 aho yari kuba ahanganye na Paul Kagame. Yarajujubijwe acibwa bufuni na buhoro, ahimbirwa ibyaha kugeza ubwo afunganywe na nyina umubyara Adeline Rwigara bashinjwa guteza imvururu muri rubanda ndetse no gukoresha impapuro mpimbano ariko nyuma baza gufungurwa bagizwe abere n’ubutabera nyuma y’imyaka bafungiwe ubusa. Ibi byakozwe mu rwego rwo kubacecekesha kugirango n’ibitekerezo byose bijyanye na politique bibashire mu mutwe kugeza n’ubu kandi baracyakomeje guca mu nzira y’umusaraba kuko inzego za RIB ziherutse gutumizaho umubyeyi wabo.
Iyi tekenikike rero ikoreshwa mu Rwanda Kayumba yita propaganda iciriritse ntaho ihuriye n’ibikorwa ahandi, birasanzwe gushaka kumenya ubuzima bw’uwiyamamariza kuyobora igihugu ariko muri gahunda Kayumba yatangaje ntayo kuyobora u Rwanda yatanze dore ko nta n’amatora ateganywa muri uyu mwaka. Ikindi kumenya ubuzima bw’ushinze umutwe wa politike si ukumusebya , kumuhimbira ibyaha , gusaka aho atuye , ndetse no guhora ahamagazwa kuri RIB, icyigamijwe ntabwo ari ukumenyesha abaturarwanda ubuzima bwe ahubwo ni ugushaka kumwangisha abaturage kugirango atazabona abayoboke kuko n’umwe mu bari bashinzwe gushaka abayoboke b’ishyaka rye RPD aherutse gutabwa muri yombi ashinjwa ubujura .
Mu gihe nta gihindutse ngo urubuga rwa politiki rufungurwe tuzahora muri demokarasi imeze nk’ikinamico kuko n’andi mashyaka yose bivugwa ko yemewe akorera mu kwaha kwa FPR.