RWANDA: UBURIGANYA N’AMANYANGA, MU MASOKO YA LETA

Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme

Mu Rwanda iyo umukozi avuzwe ko akora mu serivisi zishinzwe itangwa ry’amasoko, biba bivuga gukira. Mu Rwanda na none iyo umuntu ashinze agasosiyete ko gukorera abandi imirimo, usanga bamukwena, yabaye urwamenyo, afatwa nk’uwiharijeho cyane cyane iyo ategereje kuzapiganira amasoko ya Leta. Ni ukuhe kuri kwihishe inyuma y’iyi sura y’amasoko ya Leta mu Rwanda?

Mu Rwanda, birazwi ko abikorera ku giti cyabo, usanga bakesha kubaho Leta. Akantu gato cyane, ni imvugo usanga hose muri Kigali ku munsi wa konji, usanga abacuruzi bijujuta bavuga ko nta bakiriya babona ku minsi ya konji, kugeza ubwo bifuza ko n’izo konji zavaho. Ariko igikomeye kurushaho ni isenyuka ry’amasosiyete y’abikorera kubera ko aba ataragize amahirwe yo kubona isoko muri Leta. Iruhande rw’ibi hakazaho n’ibintu byarangije kwinjira mu mitwe y’abantu, bikaba biri ku isi hose, ko gukora muri serivisi zo gutanga amasoko ari inkoni y’umugisha iganisha ku bukire! Iyo usesenguye ibyo byose usanga birimo ukuri. Ese amasoko mu Rwanda yifashe ate? Reka turebere hamwe imikorere yayo ku buryo bwagutse, mbese ku buryo bwa sisisemu.

NI NDE UTANGA AMASOKO ?

Mu Rwanda amasoko ya Leta afite amateka maremare kuva ku mategeko y’umwami yo kuwa 25/02/1959 no kuwa 26/06/1959 yombi arebana n’amasoko y’imirimo, ibikoresho n’ubwikorezi nk’uburyo bwo gushyira mu bikorwa iyo mirimo mu gihe na nyuma y’ubukoroni. Ayo mategeko arebana muri rusange n’imicungire y’imari ya Leta yagiye avugururwa kugeza ubu agezweho ajyanye n’ikorabaguhanga. Ayo mategeko yose kandi yagiye ashyirwaho mu rwego rwo gucunga neza ibya rubanda, no gukumira ba  runyunyusi. Ubu mu Rwanda, politiki y’amasoko ya Leta igengwa n’urusobe rw’amategeko harimo irishyiraho Ikigo cy’Igihugu  gishinzwe amasoko ya Leta (Rwanda Procurement Authority : RPPA). RPPA ni Ikigo kigenzurwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ifite amasoko mu nshingano. Ni urwego urebye rwo ku rwego rwo hejuru rufite inshingano zinyuranye, zo kugenzura, kujya inama no guteza imbere amasoko ya Leta mu Rwanda. Uru rwego rwashyizweho tariki 28/02/2008 n’itegeko No 63/20007 ryo kuwa 30/12/2007 ryagiye rivugururwa kandi ryuzwa kugeza ku tegeko No 62/2018 ryo kuwa 25/08/2018. Ni Urwego rwaje rusimbura ikigo gishinzwe gutanga amasoko (National tender Board : NTB). Buri Kigo cya Leta kikaba gifite uburyo gitangamo amasoko kigendeye ku mategeko y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amasoko. Iki kigo si cyo rero gitanga amasoko, ahubwo buri rwego rufite abakozi n’akanama gashinzwe gutanga amasoko’ aka kanama gashinzwe imirimo yose yo gutanga isoko kugeza ku isinywa rya kontaro ; ariko kagakora kayobowe n’abakozi bashinzwe ishami ryo gutanga amasoko babarizwa mu biro by’umugenga mukuru w’ingengo y’imari mu Karere, uba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere. Reka dusesengura itangwa ry’amasoko mu turere, dore ko two burya ari urwego rwegerejwe abaturage rufite ubwigenge ku ngengo y’Imari.

Nk’uko tumaze kubikomozaho, Akarere ni urwego rwegerejwe abaturage rwigenga, ubwo bwigenge bugaragarira mu gutegura, kwemeza no gushyira mu bikorwa ingengo y’imari. Ingengo y’imari mu Turere tw’icyaro usanga iri muri za miliyari 20. Dufashe nk’urugero rw’Akarere ka Gatsibo, ingengo y’imari ya 2020-2021 ni  amafaranga y’u Rwanda 25.639.117.288. igice kinini cy’iyi ngengo y’imari kigenewe ibikorwaremezo by’iterambere bityo ayo maaranga akaba agomba kunyura mu masoko ya Leta. Mu Turere abantu bashinzwe amasoko ni abakora mu ishami ry’abakozi bashinzwe amasoko, bafashwa n’akanama ko gutanga amasoko. Aba bakozi, ni abakozi bashyirwaho mu kimenyane kidasanzwe kugira ngo bakore nk’abakomisiyoneri b’Umugenga Mukuru w’ingengo y’imari mu karere. Aba bakozi b’irishami bafashwa n’abagize akanama gashinzwe gutanga amasoko  batoranywa  n’Umugenga mukuru w’ingengo y’Imari bakemezwa na Nyobozi y’Akarere. 

Aba bagenga bakuru b’Ingengo y’imari bose mu Gihugu ni abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, ishyaka rya nyiri igihugu Paul KAGAME. Nabo kandi si ababonetse bose, ni abaturutse hanze cyane cyane Uganda kuko nibo baba bizewe  na sisitemu. Abataraturutse hanze usanga ari abarokose Jenoside bizewe cyangwa se ba bahutu  sisitemu ya FPR yIta abayo. Aba bagenga b’ingengo y’Imari, dore ko ari nabo basinya kontaro z’amasoko, bafata urutonde rw’amasoko manini manini yemejwe mu gihe cyo kwemeza ingengo y’imari, urwo rutonde rukajyanwa i Bukuru. Ikiba gisigaye ni ukugabagabana ayo masoko nk’abagabana umuhigo. Mu itegura ry’amasoko kandi habamo amabanga akomeye cyane. Haba mu kugena ibyangombwa bisabwa abapiganwa cyangwa se abapiganwa bagena ibiciro. Ku byangombwa bisabwa abapigana uretse gusaba iby’amananiza kugira ngo abapigana babe bake, uwifuzwa ko ariwe uzahabwa isoko bamubwira mu ibanga ibindi byangombwa ashobora kongera ku biba byatangajwe mu isoko, bityo ibyo bikongera amahirwe ye ndetse bigatuma abatari ku isiri bavamo. Abo bakozi bashinzwe gutegura amasoko baha ababa bemejwe ko aribo bazatsindira amasoko aya n’aya amakuru yose ashoboka ku masoko. Mbere hatarajyaho hatarashyirwaho uburyo bwo kupiganira kuri murandasi, bashoboraga no guhindura impapuro z’ibitabo by’ipigana!

Tugarutse gato ku biciro, ubusanzwe isoko rihabwa uwatanze igiciro gito kurusha abandi. Iyo winjiye muri ibi biciro rero ubisangamo ibanga rikomeye ry’uburiganya. Ku bwumvikane rw’abatanga amasoko y’abapiganwa, hari ibintu bimwe na bimwe bishyirwaho ibiciro bito ugereranyoije n’ibiciro nyabyo byabyo biri ku isoko, ibindi bigashyirwaho ibiciro bihanitse cyane ariko ku buryo igiteranyo cy’ibyo biciro gikomeza kuba gito. Ibanga ni uko ibintu byahawe ibiciro bito usanga akenshi uwatanze isoko  aba atabikeneye cyane, bityo kontaro ikazarangira ntabyo aguze. Naho ibyahawe ibiciro bihanitse n’ibyo Akarere gahita kamusaba kugemura. Aya manyanga yagaragaye mu itabwa muri yombi, muri Kamena 2018, ry’umugabo witwa SEMBAGARE Samuel wabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Burera, nyuma akaba na Meya n’uwabaye Visi-Meya we ZARADUHAYE Joseph n’abandi bakozi bo hejuru mu Karere. Aba  bagabo batari bakiri mu kazi batawe muri yombi bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta. Byagaragaye ko mu isoko ryahawe inshuti yabo imashini zifotora n’izerekena amashusho zahawe agaciro k’amafaranga ibihimbi bitatu na cumi na bibiri (3.000 na 12.000), mu mwanya w’arenga miliyoni ; izo mashini ntizigeze zigurwa kuko ntizari zikenewe! Ubwo uwiswe ko yatanze ibiciro bike birumvikana ko atari we koko! Aka ni agakombe gato cyane, kavomwe mu nyanja utarenza amaso! Iyo bitabaye ibyo by’ibikenewe bya baringa bihabwa ibiciro bidasanzwe, habaho umukino wo gusaba kongera agaciro k’isoko (avenant) ngo ku mpamvu baba barapanze mbere yo gutanga isoko. 

Twibukiranye ko rwa rusobe rw’amategeko agenga amasoko ruvuga impamvu zo gusaba kongererwa amafaranga y’isoko kandi ko isoko rishobora kongerwaho 20%. Iyi ni impano bateganyirije abo batanga amasoko. Dufashe urugero rw’isoko rya miliyoni magana 800, 20% byaryo ni miliyoni 160. Ayo mafaranga yo kongerera isoko agaciro (avenant) ni impano abashinzwe amasoko bihera uwaritsindiye, bamaze kubyumvikanaho. Ngako agakoryo ka mbere abashinzwe amasoko bakoresha mu gukira batavunitse.

 NI NDE UHABWA AMASOKO ?

Ese ni nde ugira amahirwe yo gushyirwa kuri rwa rutonde rw’abazahabwa amasoko ya Leta, haba mu Turere cyangwa izindi nzego za Leta ? 

Mbere na mbere reka mvuge ku bushake bukomeye  Leta ifite, ubutegetsi bwa FPR-Inkontanyi,  bwo gusenya amasosiyete y’abikorera itazwi uko yashinzwe. Sinaba nibeshye mvuze ko ubucuruzi bwose bwo mu Rwanda bukorwa n’amasosiyete ya FPR-Inkotanyi yibumbiye muri cya rukusanya cyiwa « Cristal Ventures ». Paul Kagame ubwe yabisobanuye kenshi avuga ku bukire bwa FRP-Inkotanyi. Yavuze ko nyuma yo gufata ubutegetsi i Kigali byari ngombwa gufata n’ubukungu kuko ari inkingi ya mwamba y’ubutegetsi. Yatangaje ko bacuruje byose bahereye kuri peteroli ishyirwa mu dutadowa, ibibiriti kugeza ku migabane muri sosiyete y’itumanaho ya MTN. Ntacyo atavuze. Kujya gucuruza rero ni uguhangana na FPR, ni ukurwana n’ingoma. Ikibabaje ariko ni uko ubwo bucuruzi bwitirirwa FPR-Inkotanyi ariko abayiyobora bakaba batazi iby’ubwo bucuruzi cyangwa umutungo ubuvamo. Ubajije Bwana NGARAMBE Francois, umutungo wa FPR-Inkotanyi, abereye umunyamabanaga mukuru, menya ayo yagerageza kuvuga ari ya misanzu baka ku ngufu umukozi wa Leta wese na mwarimu! Ibya Cristal Ventures, bizwi na Perezida Paul KAGAME n’abacungamutungo we ba Prof. NSHUTI Manassé, yatereyeho  urwenya mri Kongere ya FPR, avuga ko yamunaniye, bwacya akamugira umunyamabanga ba Leta. 

Ku ikubitiro rero abahabwa amasoko ni za kompanyi zinyuranye zishamikiye kuri Cristal Ventures. Mu bwubatsi  harimo  Horizon  bwubatsi bw’imihanda, na Real Contractors mu bwubatsi bw’amazu. Bityo rero, iyo hatabonetse kampani mpuzamahanga baha isoko, nazo ziba zatanze akayabo ka ruswa, nk’uko mwabyumvishe bivuyemo bananiwe kugabana mu kibazo cya NYAMVUMBA Robert, uvugwaho ruswa ya miliyari ndwi,  hafatwa kampani za FPR-Inkotanyi. Ubu mu Turere twose 30 tw’igihugu harimo Sosiyete ya FPR-Inkotanyi, nako menya ari koperative, isigaye ihabwa amasoko nta gupigana. Usazanga imidigudu, ibitaro n’ibindi byubakwa na « Reserve Force ». Isoko rya Miliyoni 750 rigatangwa nta gupiganisha, rigahabwa « Reserve Force », kandi n’umugenzuzi w’imari ya Leta yagera kuri iryo soko, iki kikaba ikimenyetso cyemeza ko aba abizi, agafunga amaso. Ngo impamvu ni uko iryo shyirahamwe rya «  Reserve Force », rihuje abahoze ku rugerero, ngo rikora neza kandi vuba ; ngo mbese riratabara nk’uko batabaye igihugu ! Nyamara usanga n’ubundi imirimo ubwayo ikorwa n’udusosiyete duto duhabwa ibiraka (sous-traitance) kandi dushoboye gukora. Urebye neza urasanga« Reserve Force » irimo gufata amasoko yose arebana n’imirimo y’ubwubatsi n’ubuhinzi. Iyo imaze hugabwa isoko, irigabanyo ibice maze ikabigabagabanya abagenerali bayo nabo bagaha akazi udusosiyete tutarasenyuka. Nguko uko udusosoyete duto « tutazwi » twasenyutse kuko nta kazi tukibona. Nyamara utwo dusosiyete wabonaga duhagaze neza, dukora neza, bwari uburyo bwo gusaranganya umutungo w’igihugu, twari na ngombwa mu gihugu cyacu kuko kidakenewemo ibisosiyete bya rutura cyangwa mpuzamahanga. Abayobozi batwo basigaye  barabaye abaja babo bajenerali usanga bamwe batazi gusoma no kwandika !

Umujenerali ubishaka rwose, bamuha ku isoko ashaka, haba mu bwubatsi, mu buhinzi nko gucuruza inyongeramusaruro n’ibindi. Ayo masoko yombi, ubwubatsi bw’ibikorwaremezo nk’imihanda, inyubako za Leta, imiyoboro y’amazi ndetse n’ibikorwa by’ubuhinzi urebye agize hafi amasoko yose atangwa mu turere. Ayo masoko ahabwa, nta piganwa abahoze ari abarwanyi ba FPR,  bibumbiye mu ishyirahamwe ryiswe « Reserve Force ». None ubwo andi makampani azakora iki mu Turere ? Ng’icyo ikibazo !

Ni kimwe na Ngali Holdings Ltd nayo ya « Reserve Force » cyangwa Muhabura Ltd y’Ikigo gishinzwe imfungwa n’abagororwa (Rwanda Correctional Servive:RCS). Ayo masosiyete yombi nayo ahabwa amasoko, nta gupigana; ahabwa amasoko hashingiwe gusa ku masezserano y’ubwumvikane (Memorandum of understanding :MoU). Udusoko duke dusigaye, nk’utwo gutanga ibikoresho byo mu biro, kugaburira abakozi cyangwa inama, duhabwa abatanga imisanzu igaragara muri FPR. 

Tuvuze gato ku misanzu ya FPR, imbwa zirakurya iyo utayihaye agaciro ! Nk’uko twabibwiwe n’umuntu wizewe, sositeye ya SINA Gerard yagarukiye ku buce ! Yakijiwe n’umuntu wamubwiye ko i Bukuru bamurakariye! Kubera ubwere bwe  yatanze imisanzu mike mu Kigega Agaciro, Mu gihe abandi bo mu rwego rwe barimo gutanga amamiriyoni amagana we ngo ntiyarengeje ibinyabumwe. Amaduka ye ytose mu gihugu yahise afungwa ashyirwaho na Polisi, Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro cyo cyasaga n’igishakisha ibibazo mu misoro. Ariko umunsi yatangiyeho amagana y’amamiriyoni, bwakeye amangazini ye yavuye mu kato n’ibiro bye byamusubijwe. Igihombo cyabaye cyose ariko amenya ko atazongera kureba igitsure… 

Mu rwego rwo kurangiza gusenya burundu kompanyi z’abikorera ku giti cyabo, no kugenzura ubukungu bw’igihugu, Leta ya Kigali yasabye ibigo byayo gushinga za kompanyi. Sosiyete zigenga, twari tuzi ko zitunzwe n’amasoko ya Leta zirabaho gute ? Zizabasha se gupigana na kompanyi za Leta bityo zibone amasoko ?  Ngayo amanyanga, amacenga umugambi mubisha FRP ifite wo kugenzura neza amafaranga yose kugira ngo hatagira irica mu myanya y’intoki rikagwa mu biganza itifuza. 

Ngiyo sisitemu FPR irimo gushyiraho. Mu gihe ikimenyerewe ari aho Leta ziva mu bucuruzi, mu Rwanda twe dufite ubudasa: Leta niyo icuruza cyangwa ufitanye iturufu nayo akenshi usanga ari ukuba umukada mwiza wa FRP. Muri iyi minsi mwumvishe ko hari ibicuruzwa byavaniweho imisoro, ngo Leta yabishyizemo nkunganire! Burya ni uko iba izi neza aho ayo mafaranga ari burangire ageze, ni mu biganza bya ba nyiri Leta, ni mu bigega bya Kagame n’abambari ba Leta ye! Ubwo buriganya bukorwa ku mugaragraro n’amategeko yo kuburengera akandikwa ! Ni gute koko Leta nzima ikorera umuturage yamwambura ubutaka bw’abasokuruza, ikabumusabaho imisoro, nyamara ikavuga ko abaherwe bashaka kugura ibimodoka bihenze, bo bakuriweho imisoro? Ese muzi impamvu? Ni uko abashobora kugura izo modoka zihenze bafite amasoko nayo batsindiye badapiganye. Uwa mbere ni umuhungu wa nyiri igihugu Paul Kagame, Ivan Cyomoro kuko afite isoko rikomeye ryo gutwara abantu bakomeye basura igihugu. Ibyo bimodoka bya V8 bitwara abagendereye igihugu, ni ibye. Kubera Inama ya Commonwealth, ubwo agiye kugura izindi yakuriweho imisoro. Izindi modoka zihenze ni iz’izo sosiyete zitwara abantu muri Kigali no mu ntara, KBS na RITCO ; izo ntawe utazi ko ari iza Paul KAGAME, abo zitirirwa ni abashumba bazo! Ahandi, muri Leta zitekereza ku muturage, nta mudepite watora ayo mategeko yombi : kwambura abaturage ubutaka, ukabasoresha no gukuriraho imisoro ku bintu bihenze! Ahandi abaherwe barasoreshwa cyane kugira ngo nyine bafashe Leta,  yite ku badafite, none mu Rwanda abakene nibo bishyura imisoro! Ubwo ni ubudasa bundi bw’u Rwanda !

U RWANDA RURAGANA HE?

Nk’uko twatangiye tubivuga, imitangire y’amasoko ya Leta ni umuco wageze mu Rwanda kuva mu 1959. Ni uburyo bwo gukoresha neza imari ya Leta bayirinda ba runyunyusi. Ariko uko imyaka yagiye ihita, imitangire y’amasoko yagiye igira amateka anyuranye bitewe n’ubuyobozi; ayo mateka ariko akaba afite icyita rusange: uburiganya! Nubwo ari uko byahoze, sisitemu y’ubutegetsi bwa FPR yo gutanga amasoko yo iteye inkeke. Kuri ubu Leta niyo itanga amasoko ikanayiha! Ibi bikaba bifite ingaruka nyinshi tugiye kunyuramo.

Icya mbere ni ubujura bwo mu rwego rwo hejuru  rw’umutungo wa Leta : iyo Leta ya FPR ihaye ibigo by’ayo  cyangwa by’abambari bayo amasoko iba yiba umutungo wa rubanda, ikawuha bamwe aho kuwusaranganya abaturage bayo bose. Ibi nibyo bita « mafia » mu zindi ndimi.  Iri tanga ry’amasoko ririmo ikimeyane n’ubujura rituma imirimo ikorwa nabi : amazu n’ibiraro bihirima bitaramara kabiri. Kuko usanga n’amasosiyete akora ubugenzuzi bw’imirimo akora muri iyo sisitemu yamunzwe. Atinya kugaragaraza ibitameze neza ; ni amasosiyete mato cyane adafite imbaraga zo kuba yavuga ko kompanyi iyi n’iyi ya FPR yakoze nabi, kandi nayo aba acungana no gushimwa ko « yagenzuye neza », bikaba byayahesha umugisha wo kwicara ku meza y’abasangira ibya Leta. Amasoko kandi akomeje gutangwa kuri ubu buryo nta kabuza amasosiyete y’abikorera ku giti cyabo yagenda asenyuka kubera kudahabwa akazi. Ayasigara  nayo kubera kwigira, aba agomba kwitegura guha imigabane Kagame-FPR kuko mu Rwanda kirazira kikaziririzwa kugira ibikorwa bya miliyari, utarinzwe n’iyo nyabubiri! ibi byose bikaba bigaragaza neza ko ubukungu bw’Igihugu cy’u Rwanda buri ma maboko ya Kagame-FPR n’abambari be twakwita akazu. Ubwo Igihugu cy’imisozi igihumbi kiragana he ?