Hakorwe Iperereza ku bwicanyi abapolisi b’u Rwanda bakoreye impunzi z’Abanyekongo

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International uravuga ko u Rwanda ntirwigeze rukora iperereza ku bwicanyi bwakorewe impunzi z’Abanyekongo zisaga 12 muri Karongi na Kiziba. Muze twishyire hamwe maze dusabe ko abagize uruhare muri ubwo bwicanyi babiryozwa.

Ku itariki ya 22 Gashyantare 2018, polisi y’u Rwanda yarashe urufaya ku mbaga y’impunzi z’Abanyekongo bigaragambyaga imbere y’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye Ushinzwe Impunzi (UNHCR) i Karongi, mu burengerazuba bw’u Rwanda. Mu byo impunzi zitishimiraga harimo igabanuka ry’imfashanyo z’ubutabazi itangwa mu nkambi y’impunzi ya Kiziba, iyo nkambi ikaba yakiriye impunzi nyinshi kuva mu myaka 22 ishize. Impunzi 11 zahasize ubuzima uwo munsi – umunani zaguye i Karongi naho eshatu zigwa i Kiziba.

Muri iyo myigaragambyo, impunzi zisaga 63 zatawe muri yombi, zikaba zikurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iyo myigaragambyo, ziregwa “gutegura no kugira uruhare mu myigaragambyo itemewe“, “gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma hagamijwe guhindura uko amahanga abona Leta y’u Rwanda” no ‘’guhohotera abayobozi ”.

Indi mpunzi yapfuye ku itariki ya 1 Gicurasi nyuma yo guhangana n’abapolisi b’u Rwanda mu nkambi ya Kiziba.

Kugeza ubu, nta perereza ryigeze ritangizwa ku bijyanye n’uko inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda zakoresheje ingufu ndengakamere maze zikica impunzi. Iperereza ryakozwe na komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu na polisi y’u Rwanda ryibanze gusa ku ruhare rw’impunzi muri ibyo bikorwa bifatwa nk’ihohoterwa nyamara ntiryita ku buryo polisi y’u Rwanda yakoresheje mu kubungabunga umutekano cyangwa ngo hatangire iperereza ku bikorwa bya polisi byahitanye abasaga 12.

Perezida Paul Kagame arasabwa gutangiza iperereza ku iyicwa ry’impunzi z’Abanyekongo ryakorewe i Karongi no mu nkambi y’impunzi ya Kiziba.