Rwanda: Ubutumwa bwo kwifatanya mu kwibuka bwateje impaka n’uburakari

Dr Vincent Biruta

Yanditswe na Arnold Gakuba

Nk’uko bisanzwe buri mwaka, muri Mata, isi yose yifatanya n’u Rwanda mu kwibuka ubwicanyi bwahitanye benshi mu Rwanda. Abahagarariye ibihugu by’inshuti boherereje u Rwanda ubutumwa bwo kwifatanya muri icyo gikorwa twavugamo nka Ambasaderi Linda Thomas, German Foreign Office, US Department of State.  Inyito y’ubwicanyi bwabaye mu Rwanda yagiye ihindagurika –binyuze mu Muryango w’Abibumbye- ubu iyemejwe ku itariki ya 23 Mutarama 2018 akaba ari “Jenoside yakorewe abatutsi”. Iyo nyito rero ikaba itera urujijo kuri bamwe, igakurira impaka n’uburakari ku bandi. 

Nyuma y’ubwicanyi bwabaye mu Rwanda kuva 1990 – aho muri 1994 bwabaye indengakamere – bwahitanye benshi barimo abatutsi n’abahutu ndetse n’abatwa n’ubwo bo batajya bavugwa, habaye impaka ndende ku nyito y’ubwo bwicanyi. Ku itariki ya 23 Ukuboza 2003, Umuryango w’Abibumbye (mu mwanzuro 58/234 watangiye gushyirwa mu bikorwa muri 2004) wemeje ko habaho “Umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri jenoside yo muri 1994 mu Rwanda”. Iyo nyito yashingiraga kuko ubwicanyi bwabaye muri uwo mwaka mwahitanye abanyarwanda barimo ingeri nyinshi (abatutsi, abahutu ndetse n’abatwa). 

Nyuma ya 2003, icyagaragaye ni uko ubutegetsi bwa Paul Kagame (FPR), kubera inyungu zabwo bwite bwaharaniye – bukoresheje amayeri menshi – ko iyo nyito ihidurwa kugera ubwo bubigezeho muri 2018, nyuma y’imyaka 15 yose. Kuva muri uwo mwaka hatangirwa gukoresha inyito ya “Jenoside yakorewe abatutsi” n’ubwo kugeza ubu hari abakibona ko atariyo ikwiriye. Iyi nyito rero yabaye iturufu ikomeye y’ubutegetsi bwa Paul Kagame  (FPR) ndetse iba n’igikoresho cya politiki cyo kwihimura kubo ubutegetsi budashaka. Niko byagenze rero kuko bamwe bibajije ku ihindurwa ry’iyo nyito bahise bafatwa bagafungwa (baregwa gupfobya jenoside) abandi bakicwa. Intego ya Paul Kagame (FPR) iba igezweho. 

Muri uyu mwaka wa 2021, ubutumwa bwatanzwe na bamwe rero mu kwifatanya n’u Rwanda kwibuka ubwicanyi bwahitanye abanyarwanda benshi ntibwashimishije Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta maze, n’uburakari bwinshi, aha gasopo abakoresha izindi nyito zitari “Jenoside yakorewe abatutsi” agira ati “abo ntibazongere kwigora batwoherereza ubutumwa, ntacyo bidutwaye.” Ayo magambo ya Dr. Vincent Biruta nta kindi cyatumye ayavuga usibye gukora ibishoboka byose ngo akomeze kuba inkundwakazi ya Paul Kagame (FPR) nk’uko abashyizweho nawe bose ariwe bakorera nyine.

Amakuru ku bwicanyi bwagwiririye umuryango nyarwanda rero yakomeje kugenda arushaho kugaragara mu bushakashatsi, mu bwanditsi ndetse no mu buhamya butangwa na benshi. Bityo rero bamwe bashyigikiye ukuri babona inyito ya “Jenoside yakorewe abatutsi” yaba ivangura abanyarwanda. Ni muri urwo rwego ibihugu nka Ubwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibindi bihugu byinshi by’i Burayi byasanze hagomba kwibukwa ababuze ubuzima bwabo bose muri 1994 nta vangura. Ibyo byatumye bamwe bakomeza kubona ko inyito ya “Jenoside yakorewe abatutsi” idasobanura ubwicanyi bwabaye mu Rwanda muri 1994, mbere yaho ndetse na nyuma yaho, maze mu butumwa bwabo bwo kwifatanya n’u Rwanda bakomeza gukoresha izindi nyito zirimo “kwibuka abantu bishwe mu minsi 100 mu Rwanda”, “jenoside y’abanyarwanda” n’izindi zitandukanye. Amateka rero ntiyihishira. Ukuri ku bwicanyi bwakozwe na Leta ya Paul Kagame burimo bujya ahagaragara kandi ibyo biri muri bimwe bizarangiza ingoma ye itubahiriza uburenganzira bwa muntu. Ngo “ikinyoma gihabwa intebe rimwe”. 

1 COMMENT

  1. La mauvaise foi, la comédie et la mise en scène de mauvaise qualité sont quelques qualités des oligarques du régime Kagame dont Biruta Vincent. Le ridicule est pour eux un mot dépourvu de sens
    Les jeunes Rwandais qui lisent The Rwandan ont la droit de connaître la Vérité. Celle-ci blesse ceux qui ne sont pas en état de l’affronter tout droit et se réfugie dans les mises en scène et comédie de mauvaise qualité.

    « Itsembatsemba » « Itsembabwoko » et nullement Itsembabutsi » sont la qualification juridique qui a été donnée par le gouvernement rwandais de Kagame et approuvée par l’Assemblée Nationale du régime FPR. La qualification ‘Itsembabatutsi est une pure invention de Kagame et autres qui, au surplus date de 2008.

    Pour plus d’informations sur cette qualification, les Rwandais qui entendent connaître la Vérité et éviter d’être abrutis ou transformés en zébus peuvent s’adresser à Twagiramungu Faustin, premier Premier Ministre du gouvernement et régime du FPR ainsi que Docteur Général Habyarimana Emmanuel qui était député à l’assemblée nationale et qui a participé à la commission chargée de trouver la qualification des massacres qui ont été commis dans notre pays.
    Ces mots « Itsembatsemba » « Itsembabwoko » sont en Kinyarwanda. Ils n’ont pas d’exacte traduction en français. Les auteurs de ces mots ont entendu dire les auteurs et les victimes des massacres sont des Rwandais, Tutsi, Hutu et Twa. Ils ont conséquemment exclu la qualification d’Itsembabutsi telle qu’elle est actuellement colportée à grande échelle par Kagame et le siens dont Biruta ainsi que les officines du FPR opérant à l’étranger pour le compte du régime Kagame. Les USA, protecteur de Kagame et son régime ne reconnaissent pas le génocide dit des Tutsi et seules les victimes Tutsi du génocide mais toutes les victimes rwandaises du génocide des Rwandais, telle qu’elle a été retenue par le Gouvernement Kagame et consacrée par la constitution rwandaise de 2003 qui a été promulguée par Kagame en personne. Biruta qui, en sa qualité de parlementaire a approuvé la qualification de ” génocide des Rwandais” et non pas le génocide des Tutsi n’a pas contesté cette première qualification et proposé a contrario la qualification de” génocide des Tutsi”. Ses propos scatologiques indirects s’adressent principalement aux dirigeants américains. Au lieu de se livrer à l’aboiement, s’il était sérieux et convaincu de ce qu’il dit, il aurait eu l’outrecuidance de viser directement le Président actuel des USA. Biruta a-t-il être sommé de réagir par les véritables maîtres du Rwanda contre les fantômes? Les Rwandais doivent savoir que Kagame, Biruta est autres ont cédé le Rwanda aux USA , que donc le Rwanda est une propriété américaine et les Rwandais sont étrangers dans le pays de leurs ancêtres. L’acte de cession existe. Il ne s’agit pas d’une invention. Biruta est au service des USA et certainement à celui des Rwandais. Ses dires sont en réalité une mise en scène de très mauvaise qualité. Sous peine d’être viré par le nouveau propriétaire du Rwanda, il ne peut oser critiquer la décision des USA qui ne reconnaissent pas le génocide exclusif des Tutsi mais le “génocide des Rwandais”. Si les USA décident que Kagame et sa clique sont virés, ils relèveront de l’histoire dans un laps de temps. C’est pourquoi, Biruta a opté d’être flou et imprécis de sorte qu’il peut dire à ses maîtres que ses propos ne sont pas destinés aux USA.
    Il est crié sur les toits que l’ONU a reconnu le génocide des Tutsi. Il s’agit de l’intox. Sous réserve de prouver le contraire, il n’existe aucun document de l’ONU qui reconnaît le génocide dit des Tutsi. S’il existait, ses auteurs seraient alors les USA, le Royaume Uni, la France et autres membres du Conseil de sécurité. Dans ce cas, les USA reconnaitraient exclusivement le “génocide des Tutsi”. La reconnaissance exclusif du “génocide des Rwandais” par les USA exclut l’existence de reconnaissance du “génocide dit des Tutsi pas l’ONU. Les Rwandais autres que les oligarques du et les pro régime Kagame qui parlent de “génocide des Tutsi” reprennent moutonnement ou machinalement le slogan de ces premiers.
    In fine, le mot “génocide dit des Tutsi” est devenu un passe partout. Il est utilisé à tort et à travers par les Rwandais et les étrangers. Pour Kagame, Biruta et autres, c’est un fonds de commerce dont Biruta, en sa qualité de Ministres des Affaires Etrangères, est devenu un VRP. Il a remplacé Kagame qui n’est plus en état non seulement d’accomplir ses charges mais également de remplir ses missions de VRP en génocide des Tutsi. Il est payé, logé et nourri par les Rwandais sans rien faire. Se pose la question quant à la légalité des émoluments d’un Président notoirement incapable de remplir ses missions.

Comments are closed.