NI KUKI IBINYAMAKURU BYO MU RWANDA BIKOMEJE KWIBASIRA BAMWE MU RUBYIRUKO RWA RNC BIBASHINJA GUKORANA NA IDAMANGE

Yanditswe na HABIMANA Moussa

Ku italiki 20 werurwe 2021, nibwo abatavuga rumwe na leta ya Kigali twagaragaye mu migi itandukanye twigaragambya dusaba ko leta yafungura Idamange ndetse n’izindi mfungwa zose za politiki zifunze zizira ibitekerezo byazo.

Nyuma y’iki gikorwa rero ibinyamakuru byo mu Rwanda byahagurukanye inkuru zuzuye ibinyoma bivuga ko bifite amakuru yuko urubyiruko rwa RNC rurimo NIYOMWUNGERI Eric, KAMUFOZI Samy ndetse na RUTABAGISHA Emmanuel kimwe n’uko n’abandi babogamiye ku butegetsi bwa Kigali ariko babyemeza, ngo baba barahaga amafaranga ndetse n’ibitekerezo IDAMANGE maze bakamutegeka ibyo atangaza. Nka Robert MUGABE na Dr Ismael BUKANANI bemezako IDAMANGE IRYAMUGWIZA Yvonne yagendeye kuri manipilasiyo ya Padiri NAHIMANA Thomas. Ibi binyoma bidafitiwe gihamya ndetse n’isoko, bikaba bije ari nko gutera urubyiruko ubwoba ndetse no kuruharabika banatesha agaciro ubutumwa bwatanzwe na IDAMANGE.

Bamwe mu rubyiruko rwa RNC

Ibi binyoma mwabisanga mu nkuru yasohotse ku italiki 01/04/2021 mu kinyamakuru UKWEZI ifite umutwe uvuga ngo “Hari abanyarwanda baba hanze bigambye ko bashutse Idanange bamubwira ibyo atangaza.” Nyuma y’iyi nkuru rero ikinyamakuru kitwa RWANDA TRUBUNE nacyo gikorera mu Rwanda kikaba cyaratangaje inkuru ku wa 02/04/2021 ifite umutwe: “Haravugwa ko RNC yategekaga Idamange ibyo agomba gutangaza.” Iyi nkuru ikaba yatangajwe n’umunyamakuru witwa ILDEFONSE agendeye ku nkuru yatangajwe n’UKWEZI. 

Uko njye mbibona iyi nkuru isubira mu byavuzwe n’Ukwezi kuko usanga ari propaganda yo gutesha agaciro ubutumwa bwahagurukije IDAMANGE ariko cyanecyane igambiriye no kwanduza abajeni bose bitabira kwamagana ibinyoma n’ubugome bya FPR na Leta y’u Rwanda.

Ku buryo Ukwezi mugika cya kabili kwatangaje ko uru rubyiruko rwa opposition yo hanze rwigambye ko rwatumye Idamange ndetse rukamubwira nibyo atangaza. Ibi rero bikaba ari ibinyoma byambaye ubusa. Ibi rero bikaba bigaragaza ko ari bimwe leta isanzwe ikora byo gushaka uko iremera ibyaha abo ikurikiranye ibahimba ibinyoma ikoresheje ibinyamakuru.

Muby’ukuri izi nkuru zikaba zuzuye ibinyoma kuko Idamange we ubwe yivugira ko ibyo yavuze yabikoze ntawumuhase nkuko byumvikana muma video ye, nyuma yo kubona akarengane kari kari gukorerwa abanyarwanda kandi benshi mu banyarwanda twarabibonaga gusa tukabura imbaraga zo kubitangaza. Ibi rero bikaba aribyo byaduhagurukije hamwe n’urubyiruko rushaka impinduramatwara tukitabira imyigaragambyo twamagana ako karengane kari gukorerwa abatavuga rumwe na leta ya Kigali.

Iyi nkuru rero nkaba nyanditse ngirango mbamenyeshe ko ntagikorwa cyo guhereza Idamange amabwiriza y’ibyo avuga ndetse ko nta n’inkunga yigeze ituvaho cyangwa ngo ive muri RNC igendereye gusaba IDAMANGE kugira ibyo atangaza. Izi nkuru rero nkaba mbona zigambiriye guharabika ururubyiruko rutavuga rumwe n’ubutegetsi rubarizwa muri RNC ndetse no gutesha agaciro igikorwa cyo gutabariza imfungwa za politiki twari twitabiriye.