Rwanda: Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza wari wabuze yabonetse

Umuryango w’umunyamakuru Jean Paul Nkundineza uvuga ko yari yarabuze kuva kuwa mbere wemeje ko yabonetse mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu.

Nkundineza yabonetse nyuma y’iminsi ine abuze, amakuru arambuye kuho yari ari n’aho yabonetse ntaramenyekana neza kugeza ubu.

Umwe mu bavandimwe be yagize ati: “Turashimira Imana ko Jean Paul yamaze kuboneka, ubu ari murugo rwe na Madame.”

Kuri uyu wa gatanu umuvandimwe we utifuje gutangazwa amazina yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: “Twamubuze kuva ku itariki 13 z’uku kwezi ahagana mu ma saa saba z’amanywa kandi muri ayo masaha yari mu Kiyovu muri imwe muri Hotel zihari twizera ko haba hatekanye cyane.”

Uyu muvandimwe we avuga ko bamenyesheje urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, iby’umuntu wabo wabuze, ati: “Ariko hashize iminsi ine dutegereje igisubizo cy’ibyavuye mu iperereza”.

BBC yari yagerageje kuvugisha urwego rwa RIB ariko ntibirashoboka kugeza ubu.

Umwe mu bakorana na Nkundineza nawe yari yabwiye BBC ko “twamubuze kuwa mbere saa saba ari mu kazi kuri hotel iri mu Kiyovu”, ntiyifuje kurenzaho ibindi.

Jean Paul Nkundineza ni umwe mu banyamakuru bazwi mu Rwanda, cyane cyane ku rubuga rwa YouTube Jalas Official TV aho atambutsa inkuru zijyanye n’ubutabera, n’imibereho y’abaturage.

BBC