Rwanda: Abanyamakuru 2 baburiwe irengero

Jean Paul Nkundineza (ibumoso) na Nuhu Bihibindi (iburyo)

Umuryango w’umunyamakuru Jean Paul Nkundineza uvuga ko yabuze kuva kuwa mbere w’iki cyumweru kandi inzego zishinzwe iperereza ntacyo zirageraho mu kumushakisha.

Jean Paul Nkundineza ni umwe mu banyamakuru bazwi mu Rwanda, cyane cyane ku rubuga rwa YouTube Jalas Official TV aho atambutsa inkuru zijyanye n’ubutabera, n’imibereho y’abaturage.

Umwe mu bavandimwe be utifuje gutangazwa amazina yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: “Twamubuze kuva ku itariki 13 z’uku kwezi ahagana mu ma saa saba z’amanywa kandi muri ayo masaha yari mu Kiyovu muri imwe muri Hotel zihari twizera ko haba hatekanye cyane.”

Yongeraho ati: “Birashoboka ko yari ari mu kazi kuko akunze gukorera ibiganiro muri iyo Hotel ibarizwa mu Kiyovu.”

Uyu muvandimwe we avuga ko bamenyesheje urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, iby’umuntu wabo wabuze, ati: “Ariko hashize iminsi ine dutegereje igisubizo cy’ibyavuye mu iperereza”.

BBC yagerageje kuvugisha urwego rwa RIB ariko ntibirashoboka kugeza ubu.

Umwe mu bakorana na Nkundineza yabwiye BBC ko “twamubuze kuwa mbere saa saba ari mu kazi kuri hotel iri mu Kiyovu”, ntiyifuje kurenzaho ibindi.

Vuba aha Nkundineza yakoze inkuru ku miryango yimuwe ku ngufu mu gace ka Kangondo na Kibiraro i Nyarutarama muri Kigali, inkuru y’ifungwa ry’uwahoze akuriye irushanwa rya Miss Rwanda waje kuba umwere, yanatangaje bwa mbere inkuru yavuzwe cyane mu minsi ishize y’umwana wamaze amezi afunze aregwa ko yafatanywe ibiyobyabwenge ari iwabo.

Amakuru atandukanye avuga ko Nkundineza yakuwe kuri iyo hotel n’abagabo bamutwaye mu modoka igaragara nk’iya gisivile.

Nkundineza afite imyaka 40, yakoze no ku binyamakuru Umuseke.rw, Radio Voice of Africa na Radio Isango Star.

Undi munyamakuru amaze ‘icyumweru kirenga abuze’

Abanyamakuru mu Rwanda bavuga ko mugenzi wabo Nuhu Bihibindi nawe amaze igihe kirenga icyumweru nta uzi aho aherereye.

Nuhu yashinze kandi akuriye ikinyamakuru cyandika kuri Internet Umuyoboro.rw, yakoreye kandi Radio ya kislamu y’i Kigali, Voice of Africa.

Ikinyamakuru DW kivuga ko “hashize icyumweru kirenga” Nuhu Bihibindi aburiwe irengero.

Abanyamakuru batifuje gutangazwa amazina baganiriye na BBC bavuga ko ibura ry’aba banyamakuru, kugeza ubu, ari inkuru zibateye ubwoba kandi batavugaho bisanzuye.

BBC