Rwanda: Umuryango wa Rusesabagina Watangaje ko Arwaye Cyane

Paul RUSESABAGINA mu rukiko

Umuryango wa Paul Risesabagina wavuze ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire mu Rwanda cyo kugumishaho igifungo cy’imyaka 25 nta shingiro gifite.

Umukobwa we, Carine Kanimba yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bazakomeza gusaba ko arekurwa. Ku nshuro ya mbere, umuryango we watanganaje ko Rusesabagina yagize ikibazo cy’imitsi y’ubwonko (AVC).

Carine Kanimba yavuganye n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Venuste Nshimiyimana atangira amubwira uko bakiriye icyemezo cy’ukurukiko rw’ubujurre rwanzuye ko igihano cyo mu rukiko rukuru aricyo kigumaho.