Perezida Kagame muri Zambia

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yageze muri Zambia mu mujyi w’ubukerarugendo wa Livingstone, nk’uko byatangajwe na perezida w’iki gihugu.

Kagame yakiriwe na mugenzi we Hakainde Hichilema ku kibuga cy’indege cya Harry Mwaanga Nkumbula International Airport muri uwo mujyi wo mu majyepfo ya Zambia.

Bitaganyijwe ko bombi bagirana ibiganiro, kandi Kagame agasura ibikorwa birimo ikiraro cya Kazungula cyubatswe mu gace k’umugenzi wa Zambezi ahahurira ibihugu bya Botswana, Zambia na Zimbabwe.

Umubano wa Zambia n’u Rwanda wagarutsweho mu 2020 mu rubanza rwa Paul Rusesabagina aho umwe mu bareganwa nawe – Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yavuze ko uwari perezida Edgar Lungu yafashije inyashyamba za FLN mu bitero zagabye mu Rwanda.

Ibi byahakanywe na leta za Lusaka yabyise “ibinyoma”, ndetse yohereza intumwa kuganira na perezida w’u Rwanda nyuma y’ibyo byari byavugiwe mu rukiko.

Ntibizwi neza niba perezida w’u Rwanda azabonana n’abanyarwanda baba muri Zambia.

BBC