Rwanda: Undi munya Uganda yarasiwe ku mupaka

Mu 2019 igihe Uganda yasubizwaga umurambo w'umuturage wayo warashwe n'igisirikare cy'u Rwanda

Yanditswe na Arnold Gakuba

Inkuru dukesha ikinyamakuru “Daily Monitor” cyandikirwa muri Uganda iravuga ko hari undi mucuruzi w’umunya Uganda warashwe n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 18 Kanama 2021, agahita yitaba Imana. Uwarashwe akaba yitwa Justus Kabagambe w’imyaka 25 uvuka mu gace ka Rutare muri Mutanda mu Karere ka Kabale, uyu akaba abaye uwa gatandatu urashwe agapfa kuva ubuyobozi bw’u Rwanda buhagaritse ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri Werurwe 2019. Ayo makuru kandi aremezwa n’umuvugizi wa Polisi wa Kigezi Bwana Elly Maate. 

Abarashe nyakwigendera bavuga ko yacuruzaga forodi ya waragi ayizana mu Rwanda.  Umuvugizi wa polisi mu karere ka Kigezi, Bwana Elly Maate yagize ati “Biravugwa ko mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo mu kagari ka Kitovu, mu murenge ya Kivuye mu Karere ka Burera mu Rwanda, Umunya Uganda Justus Kabagambe yarashwe agerageza kwinjiza magendu ya waragi n’ibikoresho byo gukora imisatsi mu Rwanda. Uyu nyakwigendera ngo yarashwe nyuma yo kwinjira mu Rwanda ku ntera igera kuri kimwe cya kabiri (1/2) cya kirometero uvuye ku mupaka wa Uganda. Umurambo wa nyakwigendera uracyari mu Rwanda.” 

Kumenya ukuri ku birego u Rwanda rurega nyakwigendera kuracyashakishwa. Mu gihe abategetsi b’u Rwanda bahora bavuga ko kurasa Abanya Ugande ari uko banga gutabwa muri yombi bagerageza kurwanya abashinzwe umutekano nyuma yo gufatwa kubera kwinjiza mu buryo butemewe ibicuruzwa. Umuyobozi wa Butanda, Bwana Bannet Champion, yavuze ko imbaraga zo gushaka umurambo wa nyakwigendera zabaye impfabusa kuko abayobozi b’umupaka w’u Rwanda bamusabye ko abayobozi bakuru ba Uganda babanza kubigiramo uruhare kugirango umurambo utangwe.

Umuyobozi wa Butanda aragira ati “Bagenzi be bo mu Rwanda bamubwiye ibyabaye kandi ko agerageje kuvugana n’abashinzwe umutekano bamusabye ko bavugana n’abayobozi bakuru muri Uganda mbere yo guhabwa umurambo. Kuva icyo gihe nabimenyesheje abayobozi bakuru b’akarere ka Kabale kandi ntegereje igisubizo cyabo”. 

Bwana Champion yavuze ko nyakwigendera asize abana babiri n’umugore. Umuyobozi w’Akarere ka Kabale, Bwana Nelson Nshangabasheija, yavuze ko hari gahunda yo kuganira na mugenzi we wo mu Rwanda kuri iki kibazo kugirango barebe uko umurambo wa nyakwigendera wagarurwa muri Uganda agashyingurwa mu cyubahiro.

Ikigaragara ni uko abaturiye umupaka w’u Rwanda na Uganda bakomeje kuharenganira bikageza n’aho bahatakariza ubuzima. Ese abayobozi bafunze imipaka bazareka ryari gukurikirana inyungu zabo bwite ngo bite ku nyungu za rubanda?