Rwanda: Urukiko Rwategetse ko Christopher Kayumba Akomeza Gufungwa

Dr Christopher Kayumba

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri I Kigali mu Rwanda rwategetse ko umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho Bwana Christopher Kayumba akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe agitegereje kuburana urubanza mu mizi.

Ubushinjacyaha bumurega ibyaha byo gusambanya umuntu mukuru ku gahato. Uregwa arabihakana akavuga ko bishingiye ku nyungu za politiki. Bwana Kayumba yari yajuririye icyemezo cy’umucamanza wa mbere avuga ko kibogamye.

Mu cyemezo cy’umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yavuze ko Kayumba arewgwa ibyaha by’ubugome kandi ko hari abatangabuhamya babimushinja. Ikindi umucamanza yemeje nuko Kayumba atabashije kugaragaza ko haba hari amategeko yirengagijwe ku rwego rwa Mbere. Kuvuga ko ibyo aregwa bishingiye kuri politiki, urukiko ruvuga ko nta shingiro kuko ibyo aregwa bifite ibimenyetso.

Umunyapolitiki Kayumba ubushinjacyaha bumurega ko mu mwaka wa 2012 yasambanyije ku gahato uwari umukozi we wo mu rugo. Bumurega kandi ko mu mwaka wa 2017 na bwo yashatse gusambanya ku gahato umwe mu bakobwa yigishaga muri kaminuza mu ishuli ry’itangazamakuru.

Kayumba we arabihakana akavuga ko byose bishingiye ku nyungu za politiki. Asobanura ko mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka akimara gutangiza ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi riharanira demokarasi mu Rwanda ari bwo hahise hazamuka ibirego bimushinja. Kayumba avuka ko mu bihe bitandukanye mbere y’uko afungwa yahuye n’abantu bakomeye mu butegetsi bamuburira ko yagombye kwitandukanya n’ishyaka rye yabyanga akazafungwa kandi ko nta cyo inkiko zizabikoraho.

Bubaye ubugira kabiri umunyapolitiki Kayumba afungwa. Kuva mu mpera z’umwaka wa 2019 kugeza mu mpera za 2020 yafunzwe aregwa guteza umutekano muke ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali. Nyuma yo kujuririra igihano yahawe kuko avuga ko nta cyo urukiko rwagishingiyeho, urukiko rwajuririwe rwategetse ko icyemezo gihama uko kiri ni ko kwandikira urukiko rukuru asaba gusubiraishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane. Yafunzwe atarabona igisubizo kuri iyi ngingo.

Mbere gato yo gushinga ishyaka , Kayumba yari yandikiye Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame ibaruwa ndende ifunguye amugaragariza uruhuri rw’ibibazo byagombye gukosorwa mu nzego zigize ubuzima bw’igihugu. Ni ibaruwa atigeze ahabwaho igisubizo. Na nyuma yo gutangiza ishyaka riharanira demokarasi mu Rwanda (Rwandese Platform for Democracy), Kayumba yumvikanye kenshi atarya umunwa mu kunenga imigenzereze y’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Mu mirimo yakoze atarinjira muri politiki, Bwana Christopher Kayumba yari umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda mu ishuli ry’itangazamakuru icyarimwe akora n’ibikorwa by’ubushakashatsi ndetse akanandika mu kinyamakuru “the Chronicles” yari yarashinze cyandika mu rurimi rw’Icyongereza. Itariki y’urubanza mu mizi ntiratangazwa.

VOA