Kampala: Ibisasu byibasiye umujyi rwagati byahitanye benshi!

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru acicikana ku maradiyo na za televiziyo mpuzamahanga ndetse n’izo muri Uganda kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2021 ni ay’uguhagaraga k’ubuzima ku Mujyi rwagati kubera ibisasu byahaturikiye muri iki gitondo. 

Igisasu cya mbere cyaturitse ahagana saa yine za mugitondo (10:00am) kuri Kooki Towers iteganye n’Ibiro bikuru bya Polisi, icya kabiri kigaturikira hafi y’ibiro bya Jubilee Insurance Company, ku muhanda witiriwe Inteko Ishinga amategeko yafi y’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, bikaba byangije imodoka nyinshi zari ziparitse hafi aho. 

Amakuru dukesha Al Jazeera, CNN, Reuters na NTV Uganda arerekana amashusho y’umujyi wa Kampala aho abantu bahagaze batazi iyo berekeza kubera ibisasu byaturikiye hafi y’Inzu y’Inteko Ishinga amategeko mu gitondo cyo ku itariki ya 16 Ugushyingo 2021. 

Ibinyamakuru bitandukanye biratangaza ko abashinzwe umutekano babifashijwemo na Ambulances barimo gufasha inkomere kugirango zihabwe ubutabazi bw’ibanze.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru Daily Monitor aremeza ko abantu batadatu barimo ibyihebe 3 bahasize ubuzima, abagera kuri 33 bakaba bakomeretse bikabije bakaba barimo kuvurirwa mu Bitaro bya Murago. 

Ubu mu Mujyi wa Kampala rwagati nta modoka, nta pikipiki ndetse nta n’umunyamaguru wemerewe kuhinjira. Daily Monitor iratangaza ko polisi irimo ikora akazi kayo ko gushakisha ababa bihishe inyuma y’ibyo bitero. 

Twibitse ko mu kwezi gushize na none ibisasu cyatewe muri Kampala, umwe akahasiga ubuzima benshi bakahakomerekera. Reuters ikaba ivuga ko ibyo bikorwa byaba ari iby’umurwe wa kiyisilamu witwa Al-Shabaab kandi n’uwo mutwe ukaba wiyemera ko ariwo wabikoze. Ese niba koko ariwo, ugamije iki?