RWANDA:INAMA IGANA IMANA

Igihugu gisabitswe n’icuraburindi ry’umwijima wakwirakwijwe n’abakorera Dayimoni, Ijambo ry’Imana rirasohozwa inyuguti ku yindi, abanyarwanda baricwa umusubirizo, abatishwe bitwa abanzi, baraborera munzu z’imbohe nta cyaha baregwa kizwi, utishwe yitwa umwanzi aratangwaho igitambo akagwa ishyanga mu ntambara zidafite impamvu, amaraso arameneka umusubirizo, abana bararira ariko ba nyina ntibumva imiborogo yabo, ibyanditswe kera nibyo birimo gusohora. Ese mwibagiwe ko turi mu minsi ya nyuma? Haranditswe ko mu minsi yo kuramukwa kw’umwana w’umuntu, hazabaho agahinda gakabije, abantu bazasubiranamo, umwana azihakana se, umugore aryane n’umugabo, umugabo yice abo yibyariye, akagambane n’urwango bizahabwa intebe, maze akarengane gahinduke intego, mbese hazabaho igihe cyo gucungurwa n’amaraso yanyu ubwanyu.

Banyarwanda, muri mu maki? Harya ngo mwasanze arimwe mugomba gusohorezwaho ibyahishuwe byose nta na kimwe musize? Dore Gitera iteye amakuba n’imiborogo i Rwanda, dore isoko y’intimba ishengura imitima yanyu, ibatera kuraza Imana ku nkeke ngo murabaza impamvu, dore imvano y’ubugome bwambaye umugoma umwanzi Sekibi abarimburana: -MWATESHUTSE KU MUCO W’UBUNTU: Kera mwagiraga umuco mwiza, uwo muco wadutegekaga kugira “ubuntu”, ubuntu bwabateraga kugwa neza, kugira urugwiro, kwiyumvanamo no gushyira hamwe. Nta muntu wabagaho nabi kandi afite abamushyigikiye, abanyantege bageragezaga kunganira ab’intege nke, maze abakomeye bagahangayikira rubanda rugufi, bakabazwa

n’imiruho yabo, maze bakikorera imitwaro yabo, ntabwo bubakaga ibipangu bibatandukanya n’abandi bantu, kuberako bari bafite ubuntu. Yeee bari abantu imbere n’inyuma ntabwo bishushanyaga nabo…

-MWIMITSE IBIGIRWAMANA MUCA UKUBIRI N’INEZA: Nubwo mutari muzi iyobokamana ry’abazungu, mwambazaga Imana, imitima yanyu yari yubakitse, mwubahaga abakurambere banyu ariko Imana Rurema ikabaruta bose, kandi ibyo byari inkingi ikomeye yo kwubahana hagati y’ibisekuru, ryari izingiro ry’ ubumwe bwanyu, byari ipfundo ry’ubutwari bwabarangaga n’ikimenyetso cyo gushyira hamwe no gukomera byari kuzabaherekeza imyaka ibihumbi byinshi, ariko mwabaye abapfu maze mwiremera ibigirwamana, murabiyoboka, murabisenga ndetse mwibagirwa ko igihugu kitubakwa ku ngoma imwe gusa… Kwumvira cyane abategetsi babi ni ukuramya ikigirwamana, kandi bamwe bibwirako bitabareba, ariko niko biri, Kagame ntakuntu yaba uwo ariwe mutamuhaye amashyi n’amaboko yanyu. Ko ivanjiri ye ariyo kwica, azarema ryari? Ko yigisha kwanganisha abanyarwanda kuki mumukomera amashyi? Ese imfu ziboneka buri munsi ziterwa ni iki?

-MWIRENGAGIJE ABABABAYE: Banyarwanda nimurekeraho kwiganyira, murababaye yego ariko iyaba amarira n’umubabaro byanyu mwabikuragamo amasomo akomeye, mwarigukora impinduka ikomeye muhereye mu mizi. None se ibyo mwifuza uyu munsi ntihariho bamwe mu gice cya bene so bari babayemo imyaka myinshi bakandamijwe kandi mukumva ari ibintu byiza, ndetse ntibyabujije benshi gusinzira. Amakosa yakozwe icyo gihe ntabwo azigera agenda buheriheri, azagira ingaruka ku buvivi n’ubuvivure, kandi ejo hanyu hubakwa none, izi mbuto mbi mubiba, ntimwitege ko zizashibukamo imizabibu cyangwa amahundo y’amasaka n’imyaka byo kubakiza inzara, ahubwo ibi murimo birafasha gukongeza amahano azabarimbura mwe ubwanyu n’abanyu, kandi ikigaragara nuko ababishyigikiye n’abatabishyigikiye mwese muzabigenderamo, kuko mwabaye abanyabwoba bo kurwanya ikibi, kabone nubwo wakwamburwa ubuzima. Imbuto ubiba mu gihe cyiza niyo usarura mu gihe kigoye.

-MWAHINDUTSE IBITAMBO BYA SATANI MUTABIZI: “…Twarabarashe…”, “…Nakwica Nanjye…”, “…Tugiye kujya tubarasa ku manywa y’ihangu…” n’izindi mvugo ziganisha ku KWICA, ntabwo ari imikino ya ruhago, si isiganwa ryo gusimbuka inkiramende, ntanubwo arumusaruro uzadukiza inzara. Umwicanyi afite impamvu abamariye kw’icumu, arimo kugwiza roho zizarimbukana na Satani, arimo gusohoza ijambo ry’Imana atabizi kuko iherezo rya byose ryegereje. Shitani ntiyifuza kurimbuka wenyine, akeneye abayoboke, abo nibo bakora bakanakoreshwa ibikorwa bibi byo kugomera Imana maze akigabiza abanyarwanda nkawe, ku mpamvu zo kurengera amasezerano yagiranye na Satani igihe yahabwaga “ububasha” agomba gushuka abana kumena amaraso, bityo bazaba biciriyeho iteka, inyungu ze nuko yuzuza isezerano ryo gutambira ny’iri iyi Si (Satani) nk’ikiguzi cy’ubutware yagabanye. Mwibuke ko Satani yigeze gushaka kugerageza na Yesu ubwe, ngo napfukama akayiramya, iramugabira ubutunzi bw’Isi n’ububasha. Aha rero murabona ko “kwica” atari uko abikunda ahubwo afite kontaro. Mobutu yatanze abantu bigera aho atanga umuhungu we, aha nyir’ubwite yabyivugiye ubwo yaganiriraga abanyamakuru igihe yaragiye guhunga Kabila. Yagize ati: ” …Ils disent que je n’aimais pas mon pays… J’ai fais tout, j’ai donne tous pour ce pays, et d’ailleur je meme sacrifie mon fils…” akimara kuvuga ibyo yafashwe n’ikiniga, abapfu, kwica, tuzica, si imikino si n’uko Kagame abikunda ahubwo ni inshingano aba asoza, ni ibitambo byo kwishyura ububasha yahawe bwo gutegeka, ni ugushishikariza abicanyi be no kubashyiraho ibyaha byangwa n’Uwiteka ngo Satani atazagenda wenyine, akeneye kubahindanya mwese kuburyo hatazagira urukoka, ntiyifuza ko muzatanga raporo nziza ubwo muzaba murangize inshingano zanyu hano kw’Isi. Kandi twese tuzapfa, kuko twavutse…

UBUTUMWA

Benshi muri mwe mwabaye abapfapfa cyane, mufite amaso ntimubona, mukagira amatwi ariko ntimwumve. Niyo mpamvu mumaze kwigwizamo imbuto mbi nyinshi, zigiye kuzacibwa zikajugunywa mu muriro kugirango zitanduza imbuto nziza. Ikibazo mbahaye ni iki: buriwese niyibaze niba ari imbuto nziza cyangwa mbi maze abone kwishyira ahamukwiriye, reka mbahe ingero nkeya maze zibafashe kwisuzuma.

-Ese mwari muziko mu Rwanda benshi mu biyita ko ari abakirisitu basenga ikigirwamana Kagame? Yeee Umwuka arahamanya nanjye ko benshi mwayobotse inzoka, murayiramya buri uko bwije nuko bukeye kandi ntanubwo muzi ko mubikora. Niyo mpamvu, mutagira imitekerereze n’amaso bisesengura ibyo mubwirwa, ibyo mubona bibakorerwa ndetse mubayeho nk’abacakara batagira ubwonko. Sintukanye ndahanuye. Barabatoza kwishishanya mugasamira hejuru, babigisha kwikunda mugasiganwa, babakangurira kwicana mugakoma amashyi maze byabindi byose byabageraho mugasara…

-Ese mwari muzi ko mubayeho mu kinyoma? Yeee Umwuka arahamanya nanjye ko ubutegetsi mukorera cyangwa mwirirwa mushyigikiye buyobowe n’Umwami w’umwijima, niyo mpamvu, basiga abere ibyaha mukabakwena, mwumvira abanyamakuru basabitswe n’inyota y’ubukire badatinya gusiga intama icyasha bakazihindura amasega, mwishimira ibyago bya bagenzi banyu, mwaguye imyobo y’inda zanyu, mutunzwe no guhimbahimba ibinyoma ariko kubera ubwoba ntanumwe uhagarara ngo yamagane akarengane gakorerwa abatinyutse kwanga gupfukamira Bayari.

-Ese mwari muzi ko abanyarwanda benshi bibagiwe UKURI GUSUMBA UKUNDI? Yeee Umwuka arahamanya nanjye ko, mwahindutse ibiburabwenge, mukurwa umutima n’umutontomo w’intare ishaje, muhindishwa umushyitsi n’imikaka y’ingunzu-muntu uhora akangisha kwica, boshywe mwabwiwe ubutumwa bwuko muzumira kw’isi. Ukuri kuruta ukundi nuko kuva mwaravutse, no gupfa muzapfa, ariko ikibazo sugupfa kuko urupfu ubwarwo rutigeze ruba iherezo rya muntu, ahubwo ni inzira itugeze kw’ishyerezo rya byose, rushobora kukubera irembo ryiza, cyangwa ribi bitewe n’ibikorwa ruzagusanganirana. Bityo kwitwaza ko mutinya gupfa ni ubupfu burenze ubupfapfa. Ubundi se mwifuza kudapfa mugakora iki kindi? Ko hano atari iwanyu kuki mwifuza kuhaba ubudapfa?

Nanzura, nababwira ko hano turi kw’Isi hari ibanga rimwe twahishwe kandi iyo turimenya twari kubaho neza kandi tukabaho tudahangayikishijwe n’imibereho. Imibereho ya muntu yatangiye mbere yuko aza kw’isi, Imana yarigufite muri gahunda wa munyarwanda we! Mbere yuko uvuka yari yateguye inzira zawe, kandi yaciye umurongo uzagenderamo kuva uje kw’Isi (UVUKA) kugeza uyivuyeho (UPFUYE) ukajyanwa aho wateganyirijwe (AHO UZAHEMBERWA IMIRIMO MYIZA CYANGWA MIBI WAKOZE), kandi buriwese yateganyirijwe ibimutunga bihagije, maze bamwe bakwedura inda zabo bahinduka ibisambo, bahinduka indashima, amashyari no kwikunda birabigabiza, ubwenge busohokera mu gifu maze umunezero bateguriwe bawugurana indamu, kubaho kwabo bihinduka amaganya, ubugome, maze ibyaha birababata sinakubwira, kuburyo isi yabo babura aho bayihungira maze bakabonamo abavandimwe babo ibibazo aho kubabonamo ibisubizo.

Nguko uko mweguye intwaro, mwica bene so murabatsemba, nguko uko umunyabyaha ahora ahigira kuvusha amaraso ya bene se, nguko uko iminsi yagamburuje intwari maze duhinduka abasenzi basenga ikigirwamana, ubwoba n’imihangayiko biratwigabiza, imitima yacu itwigomekaho, ikaba yaranze kurya ruswa. Nubwo dutunze ubutunzi bwatunga miliyoni nyinshi z’abantu, ntituryama ngo dusinzire, niyo duhumirije turota batwirunkankana tukabura aho duhungira, bamwe dutinya kuryama ngo tudakubitwa iz’akabwana, duhunga indorerwamo kuko amasura yacu atwibutsa ihindana ry’imitima, tugashya ubwoba, turitinya natwe ubwacu, uyu munyagwa nturya ruswa wo kanyagwa!

Abakomeye, bamwe bahindutse ibyatwa kw’isi abantu birahira, baranzwe no kumenya IBANGA RY’URUPFU, maze bararuhangara, nubwo batapfuye icyo gihe, ubu barihe? ABAKOMEYE, ABOROHEJE, ABATUNZI, ABAKENE, ABAGOME, ABAGIRANEZA ndetse na SATANI ubwe, twese twese tuzapfa, ariko mbere yo gupfa wabanje ukabaho neza?

Inzira igana Imana idukangurira GUKUNDANA, kwiga kwihanganirana, kwibabaza, kwisonjesha no kugabanya ubusambo n’amarari yatubase. Itwigisha kandi kutaba indorerezi ngo twumve ko agahwa kari ku wundi gahandurika, kuko icyaha cy’umwe muri twe gishobora kudukurira ingaruka mbi. Ngaho fata inzu irimo abantu 100 basinziriye uyishumike maze ujyemo nawe maze mumbwire ko izanga gutwika twese ngo nuko harimo abana batazi ibyo gutwika? N’u Rwanda nuko, murushumitse mutiretse, niyo mpamvu mugomba guhaguruka mukareka kuramya ikigirwamana kizapfa ejo mugasigara mubungera!

Muragahorana Imana n’ubumuntu!

Kanyarwanda