RWANDA:Urupfu rwa Nyakwigendera Dr Fabien Twagiramungu mu butabera

Dr.Fabien Twagiramungu

Mu minsi ishize, twabagejejeho amakuru avugwa ku rupfu rwa Dr Fabien Twagiramungu waguye mu kiswe impanuka, akagongerwa ku nzira y’abanyamaguru hafi y’ahitwa « Kwa Ndengeye » mu rukerera rwo kuwa 31/03/2022 arimo akora imyitozo ngororangingo.

Twakomeje gukora iperereza, dusanga iby’urwo rupfu rwahitanye Dr Fabien Twagiramungu biri mu butabera

Abakurikiranira hafi iby’ururubanza batubwiye ko ku itariki ya 11 Gicurasi 2022 ubushinjacyaha bw’akarere ka Gasabo bwakurikiranye mu rubanza uwagonze Dr Fabien Twagiramungu ariwe witwa Yves Kamuronsi yahamijwe icyaha anahanishwa igifungo cy’imyaka 5.

Urwo rubanza rwagenze gute?

Uko uru rubanza rwaba rwaragenze ngo nabyo biteye kwibaza byinshi.

Kuva mu ntangiriro yarwo hagiye hagaragaramo amakosa menshi; yewe ngo hirengagijwe amategeko  agena imiburanire.  Ngo byaragaragaye ko ubutabera  bwari bubogamiye bikabije ku ruhande rw’uwashinjwaga ariwe Yves Kamuronsi. 

Bimwe twashoboye kumenya bigaragaza uko kubogama :

-Guhisha urubanza ko ruzaba kugeza ku munota wa nyuma : byaragaragaye ko ngo urubanza rwashyizwe mu bwiru kugeza n’aho ku munsi wo kuburana batigeze batangaza icyumba rwagomba gakuberamo kandi ubusanzwe ibyo biba byanditse bikanatangazwa impande zombi zikabimenyeshwa.

-Mwibuke kandi ko uru rubanza rurimo urupfu rwabanje gufatwa rukajyanwa ahaburanishwa ibyaha bito cyane (infractions mineures) kandi rukanashyirwa mu iburanisha ryihuse (procédure accélerée).

-Ikindi cyagaragaye cyane ni ukutubahiriza amasaha y’urubanza, bakayahindagura kenshi cyane, basiragiza abaje kwitabira urubanza.

-Kutagira icyo bavuga ku gihe cyo gusoma urubanza, bajya kwinjira bagasubira inyuma, bakandika muri system kandi abitabiriye urubanza bamaze amasaha atatu bategereje; kugeza n’aho uwunganira umuryango wa Nyakwigendera « yihannye inteko iburanisha », bityo aba ariho urubanza rushoboye kuburanishwa.

Isomwa ry’urubanza

Urubanza rwaciwe Yves Kamuronsi wahamwe n’ibyaha  bikurikira:

  • Gutwara ibinyabiziga wanyoye, ugakora impanuka yahitanye umunyamaguru
  • Kudaha ubutabazi bw’ibanze uwagonzwe cyangwa ngo amutabarize
  • Guhisha no kuzimangatanya ibimenyetso

Akatirwa igifungo cy’imyaka 5 n’izahabu y’amafaranga miliyoni  imwe n’ibihumbi magana atanu y’amanyarwanda 

Nyuma yo gukatirwa no gufungirwa muri gereza ya Mageragere ngo nibwo hatangiye gushyirwamo imbaraga zidasanzwe zigamije gufunguza Yves Kamuronsi no kwirukana mu rubanza abo mu muryango wa nyakwigendera.

Ibyo kwirukana umuryango wa nyakwigendera mu rubanza byarabaye kugeza ubwo ku itariki ya 16/09/2022 hirukanwe n’umwunganizi wabo.

Ngo byagenze gute , uwo mwunganizi w’umuryango wa Dr Twagiramungu Fabien ahezwe?

Ku itariki ya 16/09/2022 hari hateganijwe urubanza Yves Kamuronsi yari yarajuriyemo. Uwo munsi abo mu muryango wa Dr Fabien Twagiramungu ngo bamenyeshejwe ko urwo rubanza rwimuriwe ku itariki ya 05/10/2022 kuko uwo munsi hari amatora rusange mu rugaga rw’abunganizi mu rwego rw’igihugu. Kuri uwo munsi imanza zari zasubitswe mu gihugu hose. Byamenyeshejwe impande zose ko rwimuwe. Ariko urukiko rwa GASABO rwabirenzeho ruburanisha urwo rubanza rwa Yves Kamuronsi ari nawe wenyine wari mu rukiko bigaragara ko ariwe wenyine n’abamwunganira (abavoka batandatu) bari bamenyeshejweko bari bwitabe urukiko bonyine. Byaba byaragenze gute ngo bo baze mu rukiko ku munsi mu gihugu hose imanza zasubitse?

Abaduhaye amakuru bavuzeko  urukiko ruburanisha urubanza hari uruhande rumwe gusa. Kandi batubwiye ko basanze procureur rwa Gasabo ari umufasha wa Egide Nkuranga président wa IBUKA. Twaje kumenya ko Yves Kamuronsi ari inshuti ya Egide Nkuranga, bakaba ngo banakomoka (batuye) hamwe ku Kicukiro mu Kagarama. 

Yves Kamuronsi

Bamwe mu nkoramutima za Dr Fabien, barimo na Egide Nkuranga, ngo bagiye bakwiza amakuru kuva mu ikubitiro bavuga ngo: “Yves ni umuntu w’umusinzi, umugore batandukanye yamutesheje umutwe”. Ibi bikaba bigaragaza ko Egide yarimo akingira ikibaba Yves Kamuronsi.

Nyamara ikigaragara mu buhamya bwatanzwe n’umukozi wo mu rugo wa Yves ni uko, igihe agonga Yves yari yavuye iwe mu rukerera isakumi za mugitondo  kandi yaraye iwe. Ntabwo yari yaraye mu kabari nk’uko bivugwa n’abunganizi be. Umukozi wo mu rugo yavuze ko  muri icyo gitondo Yves yageze mu rugo, amaze kumusaba koza imodoka, ngo atangira kunywa inzoga z’amoko atandukanye.

Ikindi abantu bibazaho cyane ni uko akabari abamwunganira bavuze ko Yves yari avuyemo kari  ku kure y’iwe, hakurikijwe igipimo cy’inzoga bavuga bamusanzemo, umuntu yakwibaza ukuntu yavuye Kacyiru akagonga bwa mbere ageze Gacuriro, yamara kugonga akagenda mu modoka igendera ku iringi, yasinze akagera iwe akinjira mu gipangu neza nta nkonyi yongeye kugira.

Twabibutsa ko yari yabanje kuvuga ko atari we wari utwaye iyo modoka yagonze. Ibimenyetso bigaragaza ko iyo mpanuka yari kuri gahunda ni byinshi, ibyo umuntu yakwibaza ni byinshi. Imyitwarire ya Yves amaze kugonga nko guhakana ko ari we wari utwaye imodoka no kunywa inzoga mu gitondo cya kare, nk’uko bivugwa n’umukozi we ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko yari amaze gukora ibara.

Naho kubyo umuntu wumvise iyi nkuru ijyanye no guha ubutabera umuryango wa Dr Twagiramungu wese yibaza kuki urubanza rwapfundikiwe hitabye uruhande rumwe gusa?

Mu rubanza havuzwe ko Yves yagonze icyapa ko we atagonze umuntu ko nta n’uwo yabonye none se umuntu ugonze icyapa cyo ku muhanda yunganirwa n’abunganizi 6 kandi umwunganizi w’umuryango wa Dr Fabien agahezwa mu rubanza?

Igiteye kwibaza na none  kuri uru rupfu rwa Dr Twagiramungu ni amagambo yavuzwe na Perezida wa Ibuka  Egide Nkuranga ubwo yitanguranywe akavuga ngo abanyacyangugu bazica umufasha wa Dr Fabien. Ese iyi mvugo ihishe iki,irasasira iki? Aho si amaraso agiye kumeneke na none bikamera nk’ibyo kwa Sebulikoko, igihe umukwe wabo Victor yicwaga nyuma n’umugore we Kagaju akicwa bagasiga abana b’imfubyi?

Niba procureur wa Gasabo ari umufasha wa Egide Nkuranga ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Dr Twagiramungu Fabien aho ubutabera buzashobora gukora butabogamye?

Egide Nkuranga na Dr Fabien Twagiramungu

Havuzwe ko abantu baba barishe Dr Fabien Twagiramungu babitewe n’ishyari,  twashatse kumenya inkomoka y’iryo shari ndengakarere, ibyo twumvise biteye ubwoba. 

Ngo Nyakwigendera Dr Fabien Twagiramungu yahaga akazi Egide Nkuranga mu binjyanye no Kurengera ibidukikije , nyamara ngo Nkuranga we yamenya ahari akazi ka consultance mu bijyanye no Kurengera ibidukikije ntabimenyeshe Dr Twagiramungu.

Urugero twabaha twumvise amakuru y’isoko EWSA yigeze guhamagarira abahanga mu bijyanye na environnement, bamwe mu bari mu rugaga rw’ibijyanye n’ibidukikikije barimo Egide Nkuranga barasubiza; ngo abantu bari bashinzwe kwakira amadosiye babonye abakoze soumission ntibabonyemo Dr Fabien nibwo bamubajije impamvu atatanze candidature asobanura ko atabimenye.

 Biratangaje rero ko atamenye iryo soko kandi inshuti ye magara Egide yari abizi, ikimenyimenyi we yari yatanze candidature atarigeze abwira inshuti ye Dr Fabien. Aho Dr Fabien yabimenyeye nawe yakoze soumission aba ariwe utsindira iryo soko rya EWASA, ngo umunsi wo kumenya uwegukanye iryo soko, Egide yatangajwe no kubona Dr Fabien ariwe waryegukanye kandi yari yarabimuhishe. 

Nkuranga yari azi neza ko ariwe uzaryegukana yari azi ko nabimubwira bakajyana mu irushanwa Dr Fabien azatsindira iryo soko kuko yari azi neza ko amurusha ubumenyi. Iyi nkuru tuyikesha bamwe mu banyarwanda bari mu rugaga rw’abakora mu byerekeranye n’ibidukikije.

Ngo hari n’irindi soko rikomeye ryo muri RAMA ryongereye ishyari .

Twamenye  kandi ko ngo yagenzuraga ubuzima bwa Dr Fabien, ngo yaba yaragaragaye asura rwihishwa chantier y’inzu Dr Fabien yari yujuje.  Ngo mbere y’uko iyo nzu yuzura Nkuranga yajyaga aza akabara ibyumba by’iyo nzu, akanareba aho igeze atari kumwe na bene yo. Aya makuru yatanzwe na bamwe mu bakozi bubatse iyo nzu bamubonaga, ngo iteka yazaga ari uko Dr Fabien cyangwa umufasha we bahavuye.

Abantu bibaza aho Dr Fabien akuraga amafaranga 

Ubutunzi bwa Dr Fabien bwagaragariraga buri wese ku maso niyo mpamvu abantu bibazaga aho buturuka.

Kuba yaratsindiraga amasoko akomeye no kuba yari umunyamurava, byamugejeje ku rwego rw’ubutunzi bugaragara. Urugero isoko rya EWSA ryamwinjirije atari make, isoko rya minisiteri y’ibidukikije ryo kubarura ibishanga ryamwinjirije agatubutse nk’uko abanyarwanda bakunze kuvuga. Hari kandi andi masoko menshi yatsindiye tutarondoye n’ayo tutamenye.

Bamwe mu bakozi ba “2 shots club” batubwiye ko Dr Fabien ari we wari ufitemo umugabane munini kandi ngo ako kabari nako kinjizaga atari make mu mufuka wa Dr Fabien dore ko yari ku isonga mu kugakorera buri munsi. Ikindi aba bakozi batubwiye, bemeza ko Dr Twagiramungu yazize ishyari yagiriwe na bamwe mu nshuti ze za hafi babonaga muri ako akabari.

Dr Fabien Twagiramungu ababanye nawe batubwiye ko yari umuntu uzi gushaka amafaranga ndetse akamenya no kuzigama cyane kandi agafatanya n’umuryango we.

Amakuru twakusanyije ashyira Egide Nkuranga mu majwi kandi abatubwiye amakuru y’urupfu rwa Dr Fabien Twagiramungu bagusha ku ishyari yagiriwe na bamwe mu nshuti ze. Kuki Egide Nkuranga ngo agenda avuga ko Dr Fabien yishwe na Leta kandi nta kimenyetso atanga cy’uko yatumwe na Leta?

Tuzakomeza gukurikiranira hafi inkuru y’uru rupfu rwa Dr Fabien Twagiramungu, dore ko ngo no mu butabera ikomeje kuba agatereranzamba nk’uko twabibabwiye muri iyi nyandiko.

Biracyaza….

Byaruhanga Wilson