Samantha Power ati: ‘U Rwanda ntirwemera ko hari ugira icyo aruvugwaho’!

Yanditswe na Arnold Gakuba

Mu nkuru dukesha Ikinyamakuru ‘devex.com/news’ yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo 2021, Samantha Power, umuyobozi wa USAID yatangaje ko u Rwanda rwa Perezida Paul Kagame rutujuje ibisabwa ngo rwitwe igihugu kigendera kuri demokarasi isesuye. Ibi Samantha Power yabitangaje abwira abanyamakuru b’i Buruseli ati: “Ntabwo ntekereza ko ku isi haba hari ibipimo ngenderwaho byanditse bya demokarasi isesuye.”

Uku kunenga kwa Samantha Power kurenze kure ukwa bagenzi baturutse mu bigo by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bahuriye muri uwo mujyi kuri uyu wa Gatanu. Abo bayobozi bakuru b’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bakunze kujya mu Rwanda ngo bagisha inama Kagame, ubu waba ahangayikishijwe n’uruhare rw’Ubushinwa muri Afurika, ngo bagerageza kubaka ubufatanye bushya n’uwo mugabane.

Amagambo rya Samantha Power yatangaje yaje akurikira ayavuzwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Antony Blinken muri Nijeriya ku wa Gatanu aho yagaragaje ko demokarasi ari kimwe mu kingi eshanu zihuje Amerika na Afurika, izigwaho mu nama y’ukwezi gutaha iziga kuri Demokarasi. Iyo nama ikaba yaratumiwe na Perezida wa Amerika, Joe Biden, ikaba igamije guhangana no gusubira inyuma kwa demokarasi ku isi. N’ubwo u Rwanda rukomeje guhuma amaso isi, nyamara ahari isura yarwo kuri demokarasi yaba iri hafi kugaragarira buri wese waba atarayibona, ubwo hatangijwe inama zo kwiga kuri demokarasi muri Afrika.

N’ubwo Blinken atavuze ku Rwanda mu ijambo rye, nyamara yagaragaje ko muri Afurika yose hari abayobozi birengagiza manda ntarengwa, bagasubika amatora bitwaje ibibazo biriho by’imibereho kugira ngo babone uko batsimbarara ku butegetsi, bityo bagafata abantu batavuga rumwe n’ubutegetsi, bagahungabanya itangazamakuru, ndetse no bagategeka inzego z’umutekano gushyira mu bikorwa amabwiriza yabo bahutaza rubanda.” Nta gushidikanya rero ko mu bayobozi batunzwe agatoki, Paul Kagame aza ku isonga.

Ihonyorwa ry’amahame ya demokarasi isesuye mu Rwanda rigaragarira buri wese. Kagame yatsinze manda ya gatatu muri 2017 n’amajwi hafi 99% nyuma yo guhindura igihe cya manda cyari giteganijwe. Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu ‘Human Rights Watch’ watangaje “Gufunga bidakwiye, gufatwa nabi, no gukorerwa iyicarubozo” biri kubera mu gihugu cy’Afurika yo hagati kigizwe na miliyoni 13 z’abaturage, kandi amahame y’ubutabera nyabwo akaba yarakunze kwirengagizwa mu manza nyinshi za politiki zikomeye, aho usanga akenshi ibirego bijyanye n’umutekano bikoreshwa mu gukurikirana abanenga Leta bakomeye.

Leta ya Paul Kagame yakunze kuregwa kwiba amajwi mu matora. Hashize igihe gito Paul Rusesabagina utavuga rumwe n’ubutegetsi akatiwe igifungo cy’imyaka 25 aregwa icyaha cy’iterabwoba muri Nzeri nyuma yo gushimutirwa mu gihugu by’Abarabu, naho umunyamakuru w’Ubwongereza Michela Wrong akaba yarasohoye igitabo cyamamaye cyane yise “Ntugahungabanye,” cyerekana ipfu z’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda mu mahanga n’ikandamizwa rikorerwa mu gihugu rwagati. Samantha Power, Umuyobozi wa USAID yagize ati: “Ntabwo ntekereza ko… hari iterambere ry’amashyaka menshi mu Rwanda cyangwa ibipimo byanditse by’ubwisanzure bwa demokarasi.” Ibi ni bimwe mu bigaragaza isura ya demokarasi mu Rwanda.

Samantha Power, wahoze ari ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Muryango w’Abibumbye akaba ari n’umwanditsi w’igitabo cyatsindiye igihembo cya Pulitzer kivuga kuri jenoside, na we kuri uyu wa gatanu yagize icyo avuga ku iterambere u Rwanda rwagezeho mu bihe byahise mu rwego rw’uburezi n’ibikorwa remezo. Yagize ati: “Ubu hari ibigenda bisobanuka kugira ngo u Rwanda rwinjire mu bucuruzi bw’inkingo. Ndatekereza rero ko ari ngombwa kureba iterambere mu bice bitandukanye, nk’uko USAID ibigenza, hitabwa ku miyoborere-myiza, kubaka igihugu kigendera ku mategeko, demokarasi, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ndetse no gushyiraho ibipimo ngenderwaho by’iterambere ry’imibereho n’ubukungu, kandi u Rwanda rukaba rwaragaragaje ibimenyetso bidasanzwe.” Ese nihakorwa isesengura ryimbitse kandi ritabogamye, aho u Rwanda ruzuzuza ibyo bipimo?