Se wa Cyuma (Niyonsenga Dieudonné) na shoferi we bahuye n’uruva gusenya!

Umunyamakuru Niyodusenga Dieudonné uzwi no ku mazina ya Cyuma Hassan

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Guhera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 25/11/2021 ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye ubutumwa bw’abantu batandukanye batabariza Primien Rukebesha Se wa Niyonsenga Dieudonné (Cyuma Hassan) na Jean-de Dieu Ihorahabona wari umushoferi wa Cyuma bivugwa ko batawe muri yombi.

Amakuru yizewe atugeraho avuga ko Papa wa Cyuma yatawe muri yombi ubwo yari avuye gushyira umwana we ‘Cyuma’ ibikoresho by’ibanze kuri Gereza ya Mageragere, atwawe mu modoka n’uwahoze ari umushoferi wa Cyuma ari we Jean de Dieu Ihorahabona (twabibutsa ko uyu mushoferi ari mu baturage basenyewe amazu yabo ahitwa Kangondo ntibahabwe ingurane ikwiye.)

Umwe mu batabarije Se wa Cyuma n’Umushoferi we kuri Twitter ni umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Eric Bagiruwubusa uri i Kigali mu Rwanda. Yavuze ati “Amakuru Papa wa Cyuma yamushyiriye utuntu mu gitondo atwawe na chauffeur wa Cyuma. Bari kumwe ngo na babasore bakora ku Mbarutso. Baza gufotora se wa Cyuma bari hariya. Bahita babafata. Babaka ibyangombwa n’ibikoresho. None twababuze.”

Yakomeje ati “Me Gatera yahamagaye kuri gereza ‘vers 16h’ bati bari gukorwaho enquête bafashe amafoto bitemewe. None n’ubu ntawe turabona.”

Undi watabarije kuri Facebook ni Mbonyumutwa Ruhumuriza, nawe yahamije ko Se wa Cyuma ndetse na shoferi we baburiwe irengero, ariko sibo gusa kuko ngo hari n’abandi bana babiri bakora kuri channel ya YouTube “Imbarutso” nabo baburiwe irengero.

Yavuze ati “Uyu munsi uko ari bane bagiye kuri gereza kureba cyuma barafatwa nabo none nta muntu uzi amaherezo yabo. Murabizi amasaha ya mbere umuntu aba afashwe bidatangajwe ubuzima bwe buba buri mu kaga. Mubishoboye mwajya kuri Twitter mu ka batabariza mu gataginga compte y’a RCS Rwanda (https://twitter.com/rcs_rwanda?s=21) muyibaza amaherezo yabo kugeza tubonye amakuru yabo.

Twabibutse ko Niyonsenga Dieudonné nyir’umuyoboro wa YouTube channel witwa Ishema TV yafunzwe tariki 11 Ugushyingo 2021 nyuma y’uko mu bujurire Urukiko rukuru rumuhamije ibyaha rugategeka ko ahita afatwa agafungwa, akaba yarakatiwe gufungwa imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kwezi kwa kane 2020 Niyonsenga yafunzwe aregwa gukoresha inyandiko mpimbano, gusagarira inzego z’umutekano, kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru no gukoza isoni inzego z’umutekano.

Mu kwezi kwa gatatu 2021 yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye ahita arekurwa, ariko ubujurire mu rukiko rukuru bwahawe agaciro bamuhamya ibyo byaha akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Nyuma y’ifungwa rye bwa kabiri, Ubushinjacyaha bwavuze ko icyaha uyu munyamakuru yarezwe n’Urukiko kitakiba mu mategeko y’u Rwanda.

Tugarutse inyuma gato twakongera kubibutsa ko Cyuma yakatiwe ibi bihano nyuma y’aho Urwego rw’Abanyamakuru rwigenzura mu Rwanda, RMC, rwatangaje ko Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan, atari umunyamakuru w’umwuga.

Uru rwego rwavuze ibi nyamara uyu munyamakuru mbere y’uko afungwa yari yatangaje ko ibi byose ari akagambane ari gukorerwa na Leta kugirango azicirwe muri gereza, azira gutangaza inkuru zivuga ku karengane abaturage bakorerwa n’ubuyobozi.

Hari andi makuru yatugezeho tugikorera iperereza avuga ko muri gereza aho afungiye, Cyuma yakorewe iyicarubozo asabwa gutanga ‘password’ akoresha ku muyoboro we wa youtube ‘Ishema TV’ kugirango hasibwe ibiganiro byose yashyizweho. Akaba ngo yarijejwe ko nawe ubwe aramutse yemeye kubisiba no gusaba imbabazi Perezida Kagame, yahita agirwa umwere agafungurwa.