Yanditswe na Arnold Gakuba
Kuri uyu wa 25 Uguhsyingo 2021, amakuru acicikana ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter, Facebook, Linkdin n’izindi ni ay’uko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaye i Kinshasa mu murwa mukuru wa Rapubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yakiriwe na Miinisitiri w’Intebe Sama Rukonde nk’uko bitangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu mu Rwanda (Village Urugwiro).
Mu bisanzwe bimugenza harimo kwitabira Inama y’abakuru b’ibihugu ku ruhare nyarwo rw’umugabo mu iterambere yateguwe na perezida wa Congo akaba na Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika, Félix Tshisekedi. Mu bandi bitabiriye iyo nama harimo Perezida w’Afrika y’Epfo Cyril Ramaphosa, uwa Senegal Macky Sall, uwa Ghana Nana Akufo-Addo ndetse n’abandi.
Iyo nama kandi yateguwe bu bufatanye n’Ihuriro Nyafurika ry’abagore b’abayobozi (AWLN) riyobowe na Ellen-Johnson Sirleaf wahoze ari perezida wa Liberiya.
Iyo nama ifite intego igira iti: ‘Abagabo b’abayobozi Nyafurika biyemeje gushyigikira uruhare nyarwo rw’umugabo mu kurangiza ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa muri Afrika’. Mubyo iyi nama izigaho bindi harimo gukangurira abantu kwiyemeza no gushimangira ibikorwa by’abagabo mu buyobozi hagamijwe kwihutisha gukumira no guca ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa muri Afrika mu duce twose no mu nzego zose.
Muri iyi nama, abayobozi b’abagabo mu bushobozi bwabo butandukanye bwo kuyobora bazakangurirwa kugira uruhare runini mu gushyigikira no gushyira imbaraga mu kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ku mugabane.
Ikindi kiri ku murongo w’ibyigwa, ni gushyiraho uburyo bwiza kugira ngo umubare munini w’abagore bayobora mu nzego zose ushyire imbere iyi gahunda kandi hanashyirwaho politiki y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika yo kurangiza ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ku rwego rw’igihugu.
Abayobozi bahagarariye za guverinoma, ubucuruzi, urubyiruko, inzego gakondo n’amadini, hamwe n’abandi, biteganijwe ko bazatanga itangazo rikubiyemo ingamba zifatika zo kuzamura ubuyobozi bw’abagabo n’uruhare rwabo mu kurangiza ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.
Nk’uko bitangazwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika, ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa muri Afrika ryiganjemo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, guhindura imyanya ndangagitsina y’abagore, gushyingirwa kw’abana bato cyangwa hakoreshwejwe agahato, ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigaragarira mu makimbirane.
Kuba ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa rikomeje kuba muri Afrika, itangazo ryashyizwe ahagaragara n’inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika rivuga ko bifitanye isano ahanini n’imibanire y’umugabo n’umugore yashinze imizi mu mibereho ya kera irangwa no guha agaciro abagabo, ubusumbane mu kugabana umutungo kandi ubwo busumbane bukagaraga no mu nzego za sosiyete zitandukanye.
Nk’uko Paul Kagame ajya abigenza rero, yateye inyoni ebyiri ibuye rimwe kuko yihereranye mugenzi we wa Congo Félix Tshisekedi mu muhezo maze bakaganira ku mibanire y’ibihugu byombi, DRC n’u Rwanda.
Ku bijyanye n’umutekano, bagarutse ku mahano yabaye ubugira kabiri ku mipaka y’ibyo bihugu yombi: mu Kwakira 2021 habayeho kwinjira muri Congo kw’Ingabo z’u Rwanda mu gace ka Buhumba mu Ntara ya Nyiragongo nyuma habaho ibitero by’abarwanyi b’umutwe wa M23 i Chanzu na Runyonyi mu kapere ka Rutshuru nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’ingabo za Congo kandi aba barwanyi bamaze guhashywa berekeje iyo mu Rwanda. Nyuma y’icyo gitero, Umukuru w’Ingabo za Congo yagiye mu Rwanda ngo ahoshe ubwo bushyamirane.
Paul Kagame yatangaje kandi ko we na mugenzi we wa Congo babonye umwanya wo gusubiza bushya imibanire yabo. Ese ubundi iyo mibanire yashegeshwe n’iki, na nde?
Ku bijyanye n’uruhare nyarwo rw’umugabo mu iterambere, Felix Tshisekedi yatangaje, nyuma y’ibiganiro mu muhezo ko mugenzi we Paul Kagame abifitemo uburambe. Mu Rwanda, abagabo n’abagore basangiye 50% mu buyobozi. Ariko na none umuntu akibaza niba ababivuga batazi ko uwo mubare munini w’abagore mu buyobozi mu Rwanda ari nk’umutako gusa wo kugira ngo barebwe neza n’amahanga naho ubundi nta byemezo bafata.