Sgt Nsabagasani Dominique yaburiwe irengero

Kuri iki cyumweru tariki ya 01 Nyakanga 2012, twamenye inkuru ya SgtNsabagasani Dominic wari warahungiye muri Uganda, kubera ibibazo by’umutekano we mu Rwanda, ko yabuze ejo kuva mu gitondo.  Umugore we avuga ko yagiye agiye gusenga kwa Pastor Maso i Kampala, uyu nawe ubu ngo akaba avuga ko atigeze amubona, ariko hari abantu batari bake bemeza ko Nsabagasani yari ahari bari kumwe ejo. Kandi ngo uyu mugabo Maso akekwa ho kuba akorana na Leta y’i Kigali binyuze mu muyoboro w’Ambassade y’u Rwanda i Kampala. Ubu nandika umugore wa Nsabagasani ari kuri Polisi aho yagiye, gutabaza no kwaka ubufasha. Nyamuneka mutabaze niba amazi atarenze inkombe.

Turabasaba ko mwadukurikiranira uyu muntu atagenda akamugenzi wacu wa Inyenyeri news. Pastor Maso ngo yasaga n’utitira kuko ngo wabonaga ko azi neza aho bamujyanye!

Imana ibakomeze.

Muhire Simon

Hano hasi hari ikiganiro Sgt Nsabagasani yagiranye na Nyakwigendera Charles Ingabire warasiwe mu mujyi wa Kampala umwaka ushize:

Mu kiganiro ikinyamakuru Inyenyerinews cyagiranye na Sgt Nsabagasani Dominic, yatubwiye ko Imana yamweretse ko ubutegetsi bwa Kagame bugeze mu gihe cyabwo cya nyuma, kandi yabimubwiye, ariko ntiyabiha agaciro, atubwira kandi ko na mbere y’urupfu rwa Habyarimana yabimubwiye nawe ngo ntiyabyumva.

Abantu benshi bakunze kuvuga ko ubutegetsi bwa Kagame buri mu marembera, bavuga ko ari ubuhanuzi Imana ibahaye, ariko akenshi nta muntu wigeze ujya ahagaragara ngo atange amazina ye, avuge n’uko bizagenda mu ruhame.

Ikinyamakuru Inyenyerinews cyegereye umunyarwanda wahoze ari umusirikare wa Habyarimana akaza no kuba umusirikare wa FPR atubwira uko Imana ngo yamweretse amarembera y’Ingoma ya Kagame, ndetse adusaba gutangaza ubuhanuzi bwe uko bwakabaye nta kintu na kimwe twibagiwe, kuko ari amagambo y’Imana, kandi ngo ikaba imutegeka kubitangaza mu banyarwanda .

Twamubajije niba kubitangaza bitamutera ikibazo cy’umutekano we, atubwira ko we nta kibazo afite kuko azi iby’Imana yatubwiye kandi ko ariyo yamutumye, bityo ngo kutabitangaza nibyo bibi kuri we kuruta kubitangaza.
Sgt Nsabagasani Dominic ni muntu ki?

Ni umunyarwanda wo mu bwoko bw’abatutsi, yavukiye mu cyahoze ari Gitarama, 1971, ahitwa Musambira, yatubwiye ko akimara kuvuka Mama we yahise yitaba Imana nyuma y’ibyumweru bibiri, hashize ukwezi na Papa we aba arapfuye, ngo yarerewe kwa sekuru nawe waje kwicwa muri jenoside muri 1994.

Mu 1992 yinjiye mu gisirikare cya Habyarimana, arangije inyigisho za gisirikare yanjiye muri Batayo ya 71 yabaga mu Bugesera, i Gako, nyuma ngo ajya i Byumba, ahava yinjira muri Batayo Paracommando yabaga i Kanombe ngo icyo gihe yari afite ipeti rya Premier soldat / R. Caporal. Yatubwiye ko ngo yinjiye igisirikare ari umukatorika ariko ngo yaje guhinduka aba umurokore.

Ahanurira Habyarimana.

Muri 1993 yarose inzozi zirimo iyerekwa, hanyuma yumva ijwi rimubwira ko ngo agomba kubibwira Habyarimana ko ingoma ye irangiye kandi bazica abantu benshi, ariko agira ubwoba bwo kubivuga kuko yacyekaga ko aribuhite yicwa, nyuma ngo ijwi ryakomeje kumuhata, aza gushirika ubwoba arabivuga, ahereye ku basirikare bose babanaga muri iyo Batayo ya Para commando.

Nyuma ngo yaje kubibwira Major Ntabakunzi Aloyizi wari umukuru w’iyo Batayo ya para commando yabagamo ( ubu Maj. Ntabakunzi afungiye Arusha), ndetse amusaba ko abibwira Habyarimana kuko ngo Imana ariko yari yamutegetse.

Abo basirikare ngo ntibabyumvaga batangira kuvuga ko aribyo yatumwe na bene wabo kuko ngo yari umututsi, bimuviramo ingaruka zikomeye zo kwangwa n’abasirikare babanaga,ariko ngo Imana imubwira ko atazicwa. Nyuma ngo Major Ntabakunzi yaje kubibwira Habyarimana, ngo ategekwa ko agomba kurindirwa mu kigo cya gisirikare i Kanombe ntasoheke.

Indege ya Habyarimana imaze guhanurwa, ngo yari mu kigo i Kanombe, naho bavuga ko ngo yari abiziranyeho na bene wabo b’abatutsi, yajyanywe mu kigo cy’abasirikare barindaga Habyarima ( Camp GP) ku Kimihurura, ajyanywe kwicwa, ariko ngo Imana ikomeze kumuha isezerano ryo kuzabaho ntiyicwe.

Ajya kwicwa Inuma imuhagarara ku mutwe abasirikare bagira ubwoba.

Ku itariki ya 7 Gicurasi, 1994, abasirikare bahawe amabwiriza yo kujya kumwica, bamutwara hanze y’ikigo ahegereye ahantu ngo bita mu Rugando, bakigerayo abasirakare bari gushaka ahantu ho kumwicira bagihagaze ngo hamanuka Inuma ihagarara ku mutwe we abasirikare barwana no kuyirukana ariko iranga, barwana nayo nk’iminota 5 yanze bariruka bagira ubwoba. Babibwira abari babohereje bamusubiza mu kigo batangira kumugirara icyizere ko yatumwe n’Imana. Ariko bategeka ko atagomba kurenga icyo kigo cya Camp G P ( Umutwe warindaga Habyarimana).

Yinjira mu gisirikare cya FPR.

Ku itariki ya 3 Kamena ngo hapanzwe kumwica bwa kabili, ariko ngo umwe mu basirikare babanaga, yamubwiye ko bapanze kongera kumwica, ndetse ngo amufasha gutoroka, yanyuze Kivugiza i Nyamirambo, yinjira ahari abasirikare ba FPR, asanga abari ku burinzi basinziriye bose, arabakangura afite imbunda yambaye n’imyenda ya gisirikare, umwe ngo ashaka kumurasa,ariko amubwira ko atari umwanzi ntiyabasha kumurasa. Yajyanywe kwa Lt Col Nzaramba ubu usigaye ari Maj Gen muri RDF, niwe wari ukuriye abo basirikare ba FPR bari abo muri Batayo ya 21 yari aho.

Avuga ko agezeyo yahise yerekwa n’Imana ko Kigali izaba ifashwe ku itariki 4 Nyakanga 1994 abibwira Nzaramba. Nyuma yo gufata Stade ya Nyamirambo, ikibuga cy’Indege i Kanombe, yajyanywe kuruhuka, amara umwaka wose ntacyo Imana imubwira.

Ahabwa ubuhanuzi kuri Kagame muri 1996 agategekwa nawe kubumubwira.

Nyuma ngo yaje kuryama na none yerekwa ukuntu Kagame azapfa, kandi ategekwa kubivuga, ngo muri iryo yerekwa yeretswe . Ngo yabonye Kagame araswa n’imwe mu nshuti ze zimuri hafi, ariko atashoboye kumenya izina neza cyangwa kwerekwa isura. Nyuma ngo Imana yaje kumuha ibimenyetso, avuga ko ibyo byose yabyeretswe ari Gisenyi muri Batayo ya 31.

Bimwe mu bimenyetso yahawe bizagaragaza ko kwicwa kwa Kagame kuri hafi.

Kuko ubu butumwa yabuhawe muri 1996, harimo kujya muri Congo kw’abasirikare no kuvayo gucyurwa kw’impunzi nyinshi zari zarahunze u Rwanda ; intambara y’abacengenzi no kurangira kwayo ; Kagame aba perezida , no kwamamara kwe hirya no hino ku isi ; ifungurwa ry’abanyururu ; agahe k’amahoro ; gahunda zihindagurika za leta ; kumanurwa mu ntera kwa Kagame no kwangwa n’abanyarwanda n’amahanga ; gusubira Congo kw’ingabo ; ngo ingabo zimaze gusubira Congo Kagame azicwa, gusubiranamo kw’ingabo Kagame amaze gupfa ; kugaruka kw’ingabo zagiye muri Congo zihuruye kubera ubwicanyi buzaba buri mu gihugu ; Kugotwa impande zose z’u Rwanda n’abasirikare benshi ; kumeneka kw’ amaraso menshi y’abanyarwanda kuruta ayamenetse mbere muri 1994, kugaruka kwa k’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ; gutahuka kw’abantu benshi bari hanze ; kuzaba Sgt Nsabagasani nyiribuhanuzi atakiba mu Rwanda.

Ubuhanuzi buhabwa Kagame.

Avuga ko akimara kubyerekwa muri 1996 yahise abibwira abasirikare bose babanaga muri Batayo ya 31 nk’uko yabibwiye abasirikare babanaga kwa Habyarimana. Amaze kubivuga kandi yabivugiye imbere y’abasirikare bari mu nama yari iyobowe na Gen Mubarak Muganga. Ngo Gen Mubarak yamubajije niba igihugu kizafatwa n’abacengezi kuko aribo barimo kurwanya igihugu , amubwira ko igihe kitaragera.

Avuga ko Gen Mubarak yaje kuhava asimburwa n’uwitwa Major Jacob Tumwine icyo gihe, ngo Imana yakomeje kumuhata ngo yandike avuga ubuhanuzi bwe kandi abubwire abayobozi bo hejuru. Ku itariki ya 13 Gicurasi 1998 yandikiye Perezida Bizimungu amubwira ibyo yeretswe , ariko ibaruwa yamwandikiye yatwawe n’ ushinzwe urwego rw’iperereza muri iyo Batayo ya 31 yabagamo, 2Lt Claude ( ntabwo ngo yibuka irindi zina), arutwara muri G2, urwego rushinzwe iperereza muri Ministeri y’ingabo, ari naho banyujije ibaruwa y’ubuhamya yandikiwe perezida ihabwa Kagame wari visi perezida akaba na minisitiri w’ingabo icyo gihe.

Nyuma yaje gutumwaho n’uwitwa Capt Franco (nawe ngo irindi ntaryibuka) wakoraga muri G2, amubwira ko ubutumwa Visi perezida adahari ( icyo gihe yari Kagame), ariko ubutumwa yabubonye, asabwa gusigara i Kigali ariko arabinginga ngo asubire aho yari mu gisirikare kuko yumvaga aribyo byamufasha.
Atangira guhigwa bashaka ko apfa.

Kubera ubwo butumwa butigeze bushimisha abo yabuhaye ngo hatangiye umugambi wo gushaka uburyo yakwicwa, maze hapangwa kumwohereza ku rugamba ahantu habi kugirango apfiriyo, Sgt Nsabagasani avuga ko yaje koherezwa kurwana muri Congo, Imana na none yaje kumubwira ko agiye koherezwa ahantu habi ariko ntacyo azaba, ngo bari ahantu hitwa Fizi muri Congo, yari ayobowe n’umusirikare witwa Major Rutayomba Theogene, yaje koherezwa ku rugamba ahantu habi, ajyana n’abasirikare 2 gusa kureba aho abasirikare barwana bari bari.

Ariko ngo wari umugambi wo kumuroha ngo agwe aho, yakomeje kwizera ijwi ry’Imana ko iribumurinde. Avuga ko Imana yakoze igitangaza ngo abagezeho yumvise ijwi rimubwira ngo narase isasu rimwe gusa, amaze kurirasa abasirikare bose bari ruka ngo barahunga bata imbunda nyinshi cyane ku buryo abasirikare bandi baje kuza basanga azicaye iruhande wenyine n’abasirikare 2 bari kumwe kuko batari gushobora kuzikorera zose. Yaje gusubizwa mu Rwanda muri 2002 ariko asize ababwiye abasirikare ko bose bagiye gutaha kuko ariko Imana ngo yari yamweretse.
Mu 2003 Kagame yaje kumutumaho intumwa amubaza niba azatsinda amatora, ariko ngo amusubiza ko atazayatsinda ahubwo azayiba, amaze kumusubiza gutyo ategeka ko bamukura mu gisirikare, yaje gukurwa mu gisirikare atabizi yumvise gusa bamusoma kuri lisiti y’abasirikare bagomba gusezererwa. Avuga ko amaze gusezererwa yasubiye iwabo i Musambira, ariko akomeza kuvuga ubutumwa, hirya no hino mu gihugu.

Uko Sgt Nsabagasani yavuye mu Rwanda.

Avuga ko mu kwezi ku Ukwakira 2009, yabwiwe n’ijwi ry’Imana ko agomba gushaka ibyangobwa akava mu gihugu, kuko ngo ibyo Imana yahanuye byenda gusohora, amaze gushaka ibyangobwa byose, we ngo ntabwo yaje yihishe kuko yategetswe ko agomba gusiga abibwiye abantu igitumye agenda kuko Imana igiye gusohoza ibyo yavuze.
Yatangiye gusezera abantu ahereye ku baturanyi be, ndetse n’abayobozi ababwira ibizaba, asezera ngo amatorero ndetse n’iy’i Kigali, cyane irya ADEPR riri ku Kacyiru aho bakunze kwita kuri Meridien, abibwira bakirisito bose ko agiye kugenda ariko ngo Imana yamutegetse ngo ibone gusohoza amasezerano yavuze ku Rwanda.

Ubuyobozi ba leta bwumvise ko asezeye yamutumyeho uwitwa Senateri Antoine Mugesera, amubwira ko n’ubwo agiye ariko atagomba gutwara abantu, kandi amusaba kudakomeza kuvuga ko igihugu kigiye gusubira mu bwicanyi kandi kizapfamo abantu benshi.

Ku itariki ya 8 Gashyantare 2010 niho ngo yahagurutse mu Rwanda Imana imubwiye ko ngo azagaruka kandi azaza azanye n’Impunzi nyinshi zabaga hanze zose kuko igiye gusohoza imigambi yayo.

Yatubwiye kandi ko mu byo yeretswe byose igisigaye ari ugusubira Congo kw’ingabo z’u Rwanda, kwicwa kwa Kagame n’abanyarwanda no kugaruka k’Umwami Kigeli V Ndahindurwa.

Iki kiganiro ikinyamakuru Inyenyerinews cyagiranye na Sgt Nsabagasani, twagitangaje uko cyakabaye, twirinze kugira icyo dukuramo cyangwa se twongeraho. Basomyi bacu, n’ahanyu buri wese afite uko abyumva, n’uko abyemera !