“Sinkunda imvugo ishengura benshi ngo:URUGAMBA RWO KUBOHOZA U RWANDA”

    Bavandimwe ba “The Rwandan.com”,

    Ubusanzwe nkunda inkuru zanyu ziba zicukumburanye ubuhanga,ariko rwose mwari mukwiye kureka iriya mvugo(ishengura benshi!) ngo”URUGAMBA RWO KUBOHOZA U RWANDA”!!! Si abahutu gusa kandi,kuko n’abatutsi bamwe, cyane cyane babandi “Inaragashize z’Abarutashye” zita ABASOPE birababaza!!!

    Impamvu mbivuze ni uko ntari uwa none!Mbere y’iriya ntambara narubagamo kandi nari mfite ububasha bwo gutekereza no gusesegura ibyo mbona! Icyo twakwemeranyaho ni uko twari mu ngoma y’igitugu(ishyaka rimwe ryamize ayandi,hakiyongeraho icyo bita “culte de la personalité:”Umubyeyi Habyarimana waruvanye mu rwobo!!! ”Njye iyo numvaga abasaza rukukuri n’imvi zamaze umtwe batera muri iyi mbyino,bataraka imbere y’iyo ngimbi y’igisunzu,(nta keza katari Rutindi Rucagu imbere ya Kagome!), numvaga ngize isoni n’agahinda!)

    Nibyo koko u Rwanda rwarimo irondakoko rigeretseho irondakarere,ariko urugeranyije n’urw’ubu, akabaza umuhutu (bose siko bari ku ibere!), umututsi cyangwa umutwa warubagamo mbere y’intambara ruhekurababyeyi twashowemo n’inkotanyi mu Kwakira 1990, yakubwira ko RUTARI RUBOSHYE tugeraranyije n’uko turubona ubu!Ahubwo twavuga ko muri iriya myaka 1988-1990, Habyarimana n’ibyegerabye by’abakombambehe (dore ko atari ubu bavutse!), bakoze icyo bita “erreur d’appréciation politique” muri “stratégie” yabo yo kwihambira ku butegetsi! Mu gihe maneko ze na services za Ambassade y’u Rwanda i Kampala (muzegere umusaza wari Ambassadeur mu Bugande icyo gihe witwa Claver Kanyarushoki mumubaze!) zamubwiraga ko Inkotanyi ziri hafi gutera, bo barabikinishije, bahitamo kujya gushaka ibihugu by’ibihangange ngo bibafashe kuzikumira,basanga “abahungu” barabatanzeyo cyera, ku buryo no muri Onu ikibazo cyabo cyumvikanaga kurusha ibisobanuro Ambassadeur wacu muri ONU(umenya yaritwaga J.D.Bizimana) yatangaga. Mbese yari “Ambassadeur de la mission impossible”,nk’uko “Mushikiwazo” ameze muri iki gihe! ”La goûte d’eau qui a fait déborder le vase!) ni igihe Habyarima ubwe yivugiye ngo “u Rwanda ni ruto,ntirushobora kwakira impunzi z’abatutsi ziri muri Uganda!), kandi ari uburenganzira bwazo buseseye! Byabaye rero nko gukoza agati mu ntozi, cyangwa kworosora uwabyukaga, maze abahungu barya karungu,bati niba aribyo tuzarutaha ku ngufu! Maze Museveni nawe wari uri ku nkeke z’abaturage be bari bamaze kurambirwa ubugome bw’uwitwaga “Pilato” ari “Gaciro wacu, yibika ko yabasezeranyije kuzabahemba gusubira mu gihugucyabo kubera ko bamufashije gutsinda urugamba akiri inyeshyamba, maze mu kubasha yiva inyuma!!!

    Koko se tuvuge ko “barubohoye” nk’uko mubishimangira kenshi? Igisubizo cyanjye-ndakuka ni OYA!!!

    Ndibuka imigabo n’imigambi bashyiraga imbere:Démocratie,uburinganire mu moko y’abanyarwanda,guca burundu ubwicanyi mu banyagihugu (n’ubwo ntawabarushaga kurimbura imbaga z’abasivile b’abahutu aho bayuraga hose barwana!), gucunga neza ibya rubanda,…n’andi mareshyamugeni ntiriwe ndondora! Ikigaragara ni uko kariya gatsiko k’abatutsi bakuriye i Buganda (njye nita agatsiko k’abajura,abicanyi n’ababeshyi), bakarerwa mu cyuka cya “TUZIHIMURA” batojwe n’ababyeyi babo bari bakuwe ku ngoma na “Révolution” yo muri 1959 (dore ko FPR ari akuzukuru ka NARU yabyawe na UNAR ya ba Rukeba!), nta na rimwe bigeze bashishikazwa n’ubumwe n’ubwiyunge bwa bene Kanyarwanda! Icyo bishakiraga ni ugusubirana ubutegetsi bambuwe n’abahutu,kandi bakabugumana (bwose ntawe babusangiye!),niyo byaba ngombwa ko bigerwaho hagaritswe ingogo(mu moko yose kandi). Ibi akaba ari nabyo bisobanura imfu z’amarabira zahitanye bamwe mu barwanyi b’ikubitiro (kandi Kagame abifitemo uruhare!), kubera ko hagati yabo harimo “rivalité”,cyangwa se zikaba zaraterwaga n’uko batumvikanye kuri “stratégie” de conquête”!

    Bivugwa ko Nyakwigendera Gisa Fred Rwigyema(Imana imuhe iruhukiro ridashira!) yishwe kubera iyo mpamvu. Hari igihe “amateka adafifitse!” azabitugaragariza!Ibyo aribyo byose,uburyo u Rwanda mbona ruyobowe (nako ruboshye!) muri iki gihe bingaragariza ko ntibeshye!

    None nero Bavandimwe,”de grâce!”! Ntimuzongere kuvuga ngo “Inkotanyi zarwanaga “INTAMBARA YO KUBOHORA U RWANDA”, kuko rutari ruboshye! Supposons même ko rwari ruhambiriye gahoro, ikigaragara ubu ni uko noneho zakajije imirunga,zikarushaho kurutunenga!!Niba mbeshya muzambeshyuze!

    Mbese ahubwo uwavuga ko “zarwanaga urugamba rwo GUSUBIRA MU GIHUGU CY’ABAKURAMBERE BABO” (nk’uko bimeze ku baruvukijwe kuva zarutaha kugeza ubu!)aho ntibyarushaho kugira ireme n’ishingiro!

    Ngaho mugire Icyumweru cyiza, kandi mukomeze kutugezaho amakuru “atomoye” nk’uko mubisanganywe!

    Umusomyi wanyu:Nkoronko.

    Comments are closed.