Bavandimwe ba “The Rwandan.com”,
Ubusanzwe nkunda inkuru zanyu ziba zicukumburanye ubuhanga,ariko rwose mwari mukwiye kureka iriya mvugo(ishengura benshi!) ngo”URUGAMBA RWO KUBOHOZA U RWANDA”!!! Si abahutu gusa kandi,kuko n’abatutsi bamwe, cyane cyane babandi “Inaragashize z’Abarutashye” zita ABASOPE birababaza!!!
Impamvu mbivuze ni uko ntari uwa none!Mbere y’iriya ntambara narubagamo kandi nari mfite ububasha bwo gutekereza no gusesegura ibyo mbona! Icyo twakwemeranyaho ni uko twari mu ngoma y’igitugu(ishyaka rimwe ryamize ayandi,hakiyongeraho icyo bita “culte de la personalité:”Umubyeyi Habyarimana waruvanye mu rwobo!!! ”Njye iyo numvaga abasaza rukukuri n’imvi zamaze umtwe batera muri iyi mbyino,bataraka imbere y’iyo ngimbi y’igisunzu,(nta keza katari Rutindi Rucagu imbere ya Kagome!), numvaga ngize isoni n’agahinda!)
Nibyo koko u Rwanda rwarimo irondakoko rigeretseho irondakarere,ariko urugeranyije n’urw’ubu, akabaza umuhutu (bose siko bari ku ibere!), umututsi cyangwa umutwa warubagamo mbere y’intambara ruhekurababyeyi twashowemo n’inkotanyi mu Kwakira 1990, yakubwira ko RUTARI RUBOSHYE tugeraranyije n’uko turubona ubu!Ahubwo twavuga ko muri iriya myaka 1988-1990, Habyarimana n’ibyegerabye by’abakombambehe (dore ko atari ubu bavutse!), bakoze icyo bita “erreur d’appréciation politique” muri “stratégie” yabo yo kwihambira ku butegetsi! Mu gihe maneko ze na services za Ambassade y’u Rwanda i Kampala (muzegere umusaza wari Ambassadeur mu Bugande icyo gihe witwa Claver Kanyarushoki mumubaze!) zamubwiraga ko Inkotanyi ziri hafi gutera, bo barabikinishije, bahitamo kujya gushaka ibihugu by’ibihangange ngo bibafashe kuzikumira,basanga “abahungu” barabatanzeyo cyera, ku buryo no muri Onu ikibazo cyabo cyumvikanaga kurusha ibisobanuro Ambassadeur wacu muri ONU(umenya yaritwaga J.D.Bizimana) yatangaga. Mbese yari “Ambassadeur de la mission impossible”,nk’uko “Mushikiwazo” ameze muri iki gihe! ”La goûte d’eau qui a fait déborder le vase!) ni igihe Habyarima ubwe yivugiye ngo “u Rwanda ni ruto,ntirushobora kwakira impunzi z’abatutsi ziri muri Uganda!), kandi ari uburenganzira bwazo buseseye! Byabaye rero nko gukoza agati mu ntozi, cyangwa kworosora uwabyukaga, maze abahungu barya karungu,bati niba aribyo tuzarutaha ku ngufu! Maze Museveni nawe wari uri ku nkeke z’abaturage be bari bamaze kurambirwa ubugome bw’uwitwaga “Pilato” ari “Gaciro wacu, yibika ko yabasezeranyije kuzabahemba gusubira mu gihugucyabo kubera ko bamufashije gutsinda urugamba akiri inyeshyamba, maze mu kubasha yiva inyuma!!!
Koko se tuvuge ko “barubohoye” nk’uko mubishimangira kenshi? Igisubizo cyanjye-ndakuka ni OYA!!!
Ndibuka imigabo n’imigambi bashyiraga imbere:Démocratie,uburinganire mu moko y’abanyarwanda,guca burundu ubwicanyi mu banyagihugu (n’ubwo ntawabarushaga kurimbura imbaga z’abasivile b’abahutu aho bayuraga hose barwana!), gucunga neza ibya rubanda,…n’andi mareshyamugeni ntiriwe ndondora! Ikigaragara ni uko kariya gatsiko k’abatutsi bakuriye i Buganda (njye nita agatsiko k’abajura,abicanyi n’ababeshyi), bakarerwa mu cyuka cya “TUZIHIMURA” batojwe n’ababyeyi babo bari bakuwe ku ngoma na “Révolution” yo muri 1959 (dore ko FPR ari akuzukuru ka NARU yabyawe na UNAR ya ba Rukeba!), nta na rimwe bigeze bashishikazwa n’ubumwe n’ubwiyunge bwa bene Kanyarwanda! Icyo bishakiraga ni ugusubirana ubutegetsi bambuwe n’abahutu,kandi bakabugumana (bwose ntawe babusangiye!),niyo byaba ngombwa ko bigerwaho hagaritswe ingogo(mu moko yose kandi). Ibi akaba ari nabyo bisobanura imfu z’amarabira zahitanye bamwe mu barwanyi b’ikubitiro (kandi Kagame abifitemo uruhare!), kubera ko hagati yabo harimo “rivalité”,cyangwa se zikaba zaraterwaga n’uko batumvikanye kuri “stratégie” de conquête”!
Bivugwa ko Nyakwigendera Gisa Fred Rwigyema(Imana imuhe iruhukiro ridashira!) yishwe kubera iyo mpamvu. Hari igihe “amateka adafifitse!” azabitugaragariza!Ibyo aribyo byose,uburyo u Rwanda mbona ruyobowe (nako ruboshye!) muri iki gihe bingaragariza ko ntibeshye!
None nero Bavandimwe,”de grâce!”! Ntimuzongere kuvuga ngo “Inkotanyi zarwanaga “INTAMBARA YO KUBOHORA U RWANDA”, kuko rutari ruboshye! Supposons même ko rwari ruhambiriye gahoro, ikigaragara ubu ni uko noneho zakajije imirunga,zikarushaho kurutunenga!!Niba mbeshya muzambeshyuze!
Mbese ahubwo uwavuga ko “zarwanaga urugamba rwo GUSUBIRA MU GIHUGU CY’ABAKURAMBERE BABO” (nk’uko bimeze ku baruvukijwe kuva zarutaha kugeza ubu!)aho ntibyarushaho kugira ireme n’ishingiro!
Ngaho mugire Icyumweru cyiza, kandi mukomeze kutugezaho amakuru “atomoye” nk’uko mubisanganywe!
Umusomyi wanyu:Nkoronko.
Bwana Nkoronko, tubanje kugushimira kuba watanze igitekerezo cyawe. Kuba mu nyandiko zacu hagaragaramo ngo “Urugamba rwo kwibohoza” si imitekerereze bwite cyangwa umurongo w’urubuga rwacu ahubwo ni ukubaha ibitekerezo n’inyandiko tuba twahawe n’abasomyi nkawe cyangwa abandi baba batanze ibitekerezo. Mu bintu twitwararika by’ibanze ni ukwirinda guhindura inyandiko y’umwimerere twahawe n’umusomyi cyangwa undi wese utwandikiye. Ibyo tudatambutsa ni ibitutsi gusa.
Ni kenshi dukunze kumva abantu bavuga ngo habayeho urugamba rwo kubohora u Rwanda,mbere ya 1990 ibintu byose ntibyari shya shya ariko kuva aho agatsiko ka FPR kayobowe na Kagame kafatiye ubutegetsi ibintu byarushije kuba bibi, u Rwanda ntabwo rwabohowe ahubwo rwraboshywe ku buryo FPR ifite umutungo uruta u wa Leta.Amateka azatwereka ibyiza (niba bihari) FPR izasigira u Rwanda kuko sinshidikanya ko iminsi ya FPR ibaze.Mukomere!
Muvandimwe The Rwandan urakoze kugisubizo cyiza usubije umuvandimwe Nkoronko!.
bwana Nkoronko,ndagushimiye cyane,ariko usibye mu Rwanda,mu bindi bihugu bagira icyo bita intumwa za Rubanda{Dépite}mu Rwanda rero ntazo dufite izitwa ko ari zo zitinya kujya impaka,nyemerera rero tujye impaka zubaka kuko ntanyuzwe na byose mubyo watugejejeho,kuba Habyarimana yari afite ishyaka rimwe,ntacyo byari bidutwaye,uruzi na Fpr iyo iba ishyaka rimwe ariko igatanga amahoro mu bene gihugu,guca imisoro y’ikirenga,gutera abantu ubwoba nka Ministri Kabarebe umaze gutangaza ikinyoma mu kanya saa sita z’amanywa ngo yarwanye n’Intare akoresheje inkoni maze ngo iramuhunga,kandi ngo yari saa sita z’ijoro kugera saa kumi n’imwe za mu gitondo,ibi akaba abitangaje agamije gutera ubwoba abanyarwanda gusa ngo bakomeze batinye Fpr,nta na rimwe Perezida Habyarimana yigeze aba umucuruzi,ariko mubyo wanenze Perezida Habyarimana harimo gusa kimwe cy’ukuri,aho yagize ati u Rwanda ruruzuye,nabwo yabitewe n’abajyanama babi, kuko atangaga abatutsi,ibimenyetso birahari, ahubwo wavuze ukuri uti fpr yararutunenze kuko ariyo yadukanye kubohera amaboko inyuma,nta muntu Habyarimana yigeze ahonda agafuni cg ngo amubohere inyuma asandare yumva,aho twemeranya cyane:ni imvugo nshotoranyi ngo rwarabohotse,nge nakongeraho ko ahubwo iyi mvugo iri mubyo bazazira ikarangirana na fpr burundu ikazimira ikagenda nk’ifuni iheze,erega nta gahora gahanze,amashyaka nta narimwe azaba umuti w’abanyarwanda,ikibazo ni inda nini z’abashaka kubyibuha ku ngufu kdi bica rubanda,Twagiramungu yitegereje iyi ngoma-nyagwa ya Fpr ati nta ngoma yabayeho mu Rwanda itazi gutegeka nka Fpr,mbega kuri we nk’umunyarwanda ni agahomamunwa kdi koko afite ukuri uretse ko we guhoma umunwa atabishobora arebera akarengane,umurundi dukorana we yabonye Kagame aritonda aritegereza aramureba cyane duti ni ibiki?ati yewe ni Akamaramaza,ahubwo tugomba guha aba Banazi induru bagatanga amahoro kdi bakemera gukubitwa ibyuhagiro,
Nongeye kubashimira igisubizo cyiza mumpaye!Ubundi umunyamakuru nyawe(un journaliste digne de ce noble métier!) yagombye gukora nkamwe!Niseguye kandi kubaba basomye inyandiko yanjye ariko tukaba tutabyumva kimwe,burya “Démocratie” isesuye duharanira kandi tunyotewe ntisigana na “Liberté d’expression” kandi twese ntitwakumva ibintu kimwe:”Chaque tête est une pensé”!!!!Icyo dusabwa gusa ni ubwubahane n’ubworoherane!Uvuze ibyo utemera ukamuvuguruza ukoresheje “arguments contradictoires” zawe ariko ukabikora mu kinyabupfura gisanzwe kiranga umunyarwanda ubwiye iryo zina!Iki kandi utaragikuye ku bibero by’uwamwibarutse akamufatira iry’iburyo,amenye ko na “Université” n’imwe nzi kigirwamo!!!!
Mukomereze aho kandi mumenye ko inkunga yanyu muri iyi nkundura yo guhangana n’igitugu kigeretsehi IKINYOMA cy’agatsiko cyangabaje Inyabutatu Nyarwanda ari INTAGERERANYWA!!
Mugire umunsi mwiza Bavandimwe!
Nkoronko.