SINZICUZA ICYAHA NTAKOZE KANDI SINIFUZA N’UZICUZA MU IZINA RYANJYE

Mu gutangira iyi nkuru ntashidikanya ko isharira nk’igikaka rubamba kuri bamwe ariko ikagangahura abandi bakomerekejwe n’abadasiba kubasonga, nagirango mbwire abanyarwanda bose ko icyatumye ntica kandi nari mbyemerewe aricyo kizatuma ntawe nsaba cyangwa nsabira imbabazi ndetse nta n’uwo nzahatira kwicuza icyaha atakoze yewe n’uwagikoze sinzamwingingira kuzisaba mu gihe umutimanama we utabimwemerera.

Sinifuza kandi n’uzazinsabira cyangwa ngo azisabire ubwoko bwanjye tutamutumye kuko umutima wanjye ntacyo unshinja. Mbere yo gukomeza iyi nkuru yanjye reka mbanze mbibwire kugirango tuganire tuziranye bityo bitume n’ibitekerezo byanjye birushaho gusobanuka kugirango hatagira ubyitirira insanganyamatsiko ihabanye nabyo.

Ubusanzwe njye ubaganirira nkomoka ku babyeyi babiri badahuje ubwenegihugu kuko data ari umunyarwanda w’umututsi w’umuforongo w’umunyiginya wavukaga muri komini ya Nyamutera mu Ruhengeri. Nyuma ya revolution yo muri 59 byabaye ngombwa ko abatutsi bari mu majyaruguru y’igihugu bameneshwa bajyanwa gutura mu nzuri za Tsetse ngo bashiririyo aribwo bamwe bajyanwaga za Rukumberi n’ahandi naho iwabo wa data ayo mateka mabi akaza kubiimurira mu bugesera muri komini Kanzenze segiteri Kayumba ahitwa Nyiramatuntu kimwe n’abandi bose bahagereye mugihe kimwe kandi kubera impamvu zimwe. Kubera ibyabaye mu Rwanda mu mwaka w’1994 aho hahoze ari iwabo wa data ubu hatuwe n’inkongoro n’inkona. Sogokuru ubyara mama ni umwimukira wakomokaga ahitwa i Bukoba mu gihugu cya Tanzaniya akaba ari uwo mubwoko bw’abahaya naho nyogokuru kuruhande rwa mama akaba yari umuhutukazi ukomoka munduga iwabo wa Kayibanda.

Nk’uko bizwi na buri wese mu Rwanda umwana akurikiza ubwoko bwa se bivuga ko njye rero ndi umututsi w’umuforongo w’umunyiginya. Nibutse ko n’uwanyita imvange ntacyo bintwaye kuko niko kuri ndetse akaba ari kimwe mu byatumye FPR imaze gufata igihugu yigizayo bamwe mubayirwaniriye bamaze nkanjye. Ibyo ariko nta gahinda byanteye ahubwo byampaye imbaraga zo guhaguruka kugirango mfatanye n’abandi gusenya ingengabitekerezo zishingiye kuvangura ry’uko umuntu yaremwe nyamara atari we wabyihitiyemo. Naho muri aya macakwinshi yadukanywe na FPR nyuma y’amacakubiri ya MRND nkaba mbarirwa mugice cy’abasope b’abacikacumu ba jenoside yakorewe abatutsi kuko njye sinaturutse hanze. Ariko kandi kubera ko ibyo byiciro byose ntakindi bitumariye uretse kudutandukanya kandi aho byatugejeje akaba ari habi cyane kugeza ubwo bamwe bashishikarira gutsemba abandi kandi kuri buri ruhande nashimishwa n’uko mwambonamo umunyarwanda mbere y’ibyo byose nk’uko nanjye niyemeje gushyira ubwene gihugu imbere y’ubwoko.

Munyumve neza ibi ntangaje muri iyi nyandiko simbivugishwa n’uko ndi umututsi w’umucikacumu ahubwo ndabivugishwa n’ uko ndi umwe mubiyemeje kubera urumuri cyangwa umusemburo w’ukuri kwa kundi gusharira kugirango amadayimoni y’u rwango n’ibinyoma asohokemo mu banyarwanda maze twongere tubane ntamwiryane bityo dutuze duturane mumahore n’ubumwe nyakuri. Ngarutse ku murongo rero ujyanye n’impamvu nyamukuru itumye mfata aka kanya nagirango mbwire abasomyi b’iyi nkuru ko maze iminsi nkurikirana ibiganiro bitambuka cyangwa byandikwa ku mbuga zinyuranye bivuga ku mbabazi Mwene Rutagambwa amaze iminsi ahatira imicuko ndetse n’abahutu b’abacinya nkoro ngo basiige cyangwa bahamye benewabo icyaha cy’inkomoko numva nkwiye kwishyira mu kigwi cyabo haramutse hagize umuntu unkangurira kuzisaba mu izina ry’inkoramaraso naho zo zigaramiye.

Mbonereho akanya ngire icyo nibwirira uyu mucurabwenge w’ikinyoma nti : Kagame n’ubwo utari umuisilamu ,ndisegura ariko sinshatse kuvuga ko uri umukafiri nk’uko wabyise Habyarimana uvugira ku nzu ndangamuco ya kiislam i Nyamirambo aho bita kwa Kadafi igihe wowe na Bizimungu Paster mwari mwahazindukiye utaramwirenza wavuze ko ikishe Habyarimana cyari ubukafiri kandi ko nawe yari umukafiri, nifuje kukubwire umurongo wo muri Quor’an ugira uti : « Atamruuna bil maarufu wa tan’sauna an’fusakum,wa an’tum tatluuna al kitaabu afa laa taakiluna ?» bisobanura ngo : mubwiriza abantu gukora ibyiza mukibagirwa roho zanyu,nyamara mubasha kwisomera ibitabo ese ntabwenge mugira ?

Nk’uko wabivugiye kwa Kadafi ubwawe ; aho tumariye guhumukira twamenye ko koko icyishe Habyarimana kikamusasira imbaga ya’abatutsi n’abahutu batabarika ari ubukafiri kuko uwateguye ubwo bugome ari umukafiri ruvumwa abaislam twita Kafiri Maliuna. Imana ntagatifu twita Allah irakugira inama ko wagombye kubanza gutanga urugero rwo gusaba imbabazi kubera ko ari wowe wesheje umuhigo mu bwicanyi bwahitanye inzira karengane zo mukarere k’ibiyaga bigari zirenze urugero ari naho wakuye umudari twakwita International super Criminel mbere yo kubikangurira abandi.

Byongeye kandi nizera ntashidikanya y’uko uzi neza ko umwera uturutse i bukuru bucya wakwiriye hose birumvikana rero ko nuramuka uzisabye hazakurikiraho Aba généraux bakungirije cyangwa se bari bakungirije igihe mwatsembaga abanyarwanda bityo bityo kugeza kuri babandi bari baragize umwuga icyo mwita « gufanyiya » Nubigeraho wenda bizatuma usenya n’amabagiro ya za Kami,ndego,Gabiro n’ahandi… Mfashe aka kanya negura ikaramu yanjye n’agapapuro gato cyane ngamije kutarambirana maze mbonereho nkore mu nganzo yanjye igamije kuganza ikinyoma n’uburyarya kugirango nongere nganirire abanyarwanda bakurikiranira hafi iki kibazo kuko gishobora kubashyira mu butayu batazikuramo baramutse badashishoje.

Ibi kandi mbitewe na none n’igikorwa cy’umutegerugore DENISE NYETERA wafashe icyemezo cyo kuzisaba mu izina ry’abatutsi nk’aho abatutsi bose bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abahutu Ndagirango nibutse uyu mutegarugori ko hagati ya mata na Nyakanga umwaka w’ 1994 abatutsi bari mu gihugu imbere abatarishwe bahigwaga bityo bakaba bari bihishe ; nkaba nsanga guhindukira ugasaba imbabazi mu izina ry’abatutsi bose utarobanuye ari ugushinyagurira no kujomba uruhindu rwatuye mu nkovu z’ abacitse ku icumu bishwe n’interahamwe bagasongwa n’inkotanyi.

Niyo mpamvu nifuza gutangariza abasomyi bose b’iyi nkuru ko njye ntari mu gatebo kamwe n’abo madame DENISE NYETERA asabira imbabazi kuko sinamutumye kandi nta muntu nishe ibiri amambu njye niciwe n’impande zombi zari zambariye gutsemba no kurimbura imbaga y’abanyarwanda kuko mu muryango wanjye harimo abishwe n’interahamwe hakaba n’abishwe n’inkotanyi (Imana ibakire mubayo). Cyakora niteguye kuzitanga mugihe uwakoze ubwicanyi ariwe ubwe uzisabiye abikuye ku mutima.

Bityo rero nkaba nsanga ntaho nahera nziha utaranyiciye abanyiciye bidegembya. Hagati aho ariko nazitanga nagira, hari abo mbona batazikwiye bitewe n’urwego bari bariho mu gihe bayoboraga ibyo bikorwa byatugize imfubyi n’abapfakazi imburagihe none abana badukomokaho ubu bakaba baravukijwe umunezero wo kugira umuryango mugari nk’abakomoka kuri babandi babohoje agace k’igihugu bakakagira umwihariko wabo bonyine bakakita ngo ni « iwabo w’inka n’abantu » nk’aho abatuye mubindi bice by’igihugu ari inyamaswa.

Ariko kandi na none ugusaba imbabazi k’uyu mubyeyi siko konyine kunteye gushaka kugira icyo mvuga kuko numva ko uwashaka kuzisaba yibwirije ariko mu izina rye bwite ntawe ukwiye kumuveba mugihe we ubwe yumva ko hari icyo byamufasha bitewe n’uko buri muntu ari umuhamya w’umutimanama we n’ibikorwa byawo bikorerwa mubwihisho cyangwa mu ibanga rikomeye. Indi mpamvu itumye nifuza kugira icyo mbwira abanyarwanda ni imvugo yuje uburyarya nk’ubwa bakame nako nk’ubw’ikirura kigize intama yanditswe n’ubuyobozi bwa radio ijwi rya rubanda ivuga ngo « Abatutsi bashyira mu gaciro batangiye kugira ubutwari bwo gusaba Abahutu imbabazi ku marorerwa bene wabo babakoreye. Nabwo ni ubutwari » Impamvu mvuga ko iyi mvugo yuje uburyarya ni uko mugihe Paul Kagame yakanguriraga urubyiruko gusaba imbabazi mu izina ry’imiryango yabo ndetse ngo n’abandi bazisabe mu izina ry’abahutu bose ; twarahagurutse twese turabyamagana ndetse na n’ubu tukibyamagana iyo radio ikaba itarigeze ishyigikira icyo gitekerezo rutwitsi ngo ishimagize ibyo Kagame yifuza ndetse inakangurire abahutu nabo gushyira mu gaciro ngo basabe imbabazi nk’uko iyo radio yashimagije uriya mubyeyi ushaka gusiga abatutsi bose icyaha cy’inkomoko agera ikirenge mu cya Rucagu na bagenzi be aka wamugani ngo usenya urwe umutiza umuhoro. Niba ubuyobozi bw’iyo radio kimwe n’abandi batekereza nkabwo babona ko koko icyo gikorwa cya madame DENISE NYETERA ari ubutwari ngaho nihere none ifashe kagame gukangurira abahutu icyo gikorwa yo na Kagame bahuriyeho ndetse na bwana Simeon atange urugero nawe agere ikirenge mu cya Rucagu kandi narangiza ahite yiyunga n’abo yita inkoramaraso kuko nawe aba amaze kuyisiga muri icyo gikorwa cy’ubutwari.

Nk’uko ntigeze nshyigikiye ko hagira umuhutu usaba imbabazi z’ibyaha atakoze mu izina ry’abahutu batamutumye ntabwo nashyigikira ko habaho n’umututsi ukwiye gusaba cyangwa gusabira abatutsi imbabazi batamutumye. Muri urwo rwego nagirango nibutse abantu ko n’ubwo mugihe cy’intambara ntabaye hose ariko agace gato nabayemo hari ubuhamya nahaboneye nshobora kuzatanga igihe nikigera bwagira icyo bufasha abanyarwanda. Bumwe muri ubwo buhamya nahagazeho ni uko mugihe cy’intambara hari ibice by’abanyarwanda byari bigize ingabo za FPR-Inkotanyi dukurikije aho bagiye baturaka. Hatabayeho ukwigiza nkana tuzi twese ko muri ibyo bice byose icyari kiganjemo abicanyi ruharwa bari bashishikajwe no kurimbura abantu cyane cyari igice kimwe gusa kandi akaba ari nacyo cyagaragaraga cyangwa se n’ubu kikigaragara mu buyobozi bw’ingabo bwo mu rwego rwo hejuru.

Icyo gice kandi nta n’ubwo cyareberaga izuba abo bahuje ubwoko mu gihe bataturutse mu kerekezo kimwe hakurikijwe ibihugu bari barahungiyemo. Ikigaragara ni uko icyo gice cyari cyarambariye kurimbura abanyarwanda kidatoranije ubwoko cyakoraga ibyo kizi kandi kiteguye neza abandi batazi kandi mubyo cyakoraga wasangaga kibifitemo uburambe kubera ubuhanga mubugome cyakomoye mu nzira cyari cyaraciyemo mberey’uko FPR itangiza urugamba kuwa mbere ukwakira umwaka w’1994. Mu gusoza nagirango nsabe abanyarwanda bakurikirana ibiganiro n’ibitekerezo binyuranye bivuga kumateka y’u Rwanda yo muri iyi myaka ya vuba aha kujya bafata umwanya uhagije wo gusesengura ibivugwa cyangwa ibyandikwa kugirango birinde kujya bagendera mukigare batazi icyerecyezo cyacyo ejo batazisanga mu itanura batazi uwaritwitse.

Njye nsanga mbere yo gusaba cyangwa kugira usabira abandi imbabazi habanza hagashyirwaho uburyo bwo kubwizanya ukuri kubyabaye mu Rwanda bidahariwe uruhande cyangwa se ubwoko bumwe hagakurikiraho guha uburenganzira buri wese bwo kunamira no kuririra abe, inkiko zigashyikirizwa ba ruharwa bateguye ibyo byose maze abasigaye bagatangira kwitoza kugira ubumwe n’ubwiyunge nyakuri. Naho ubundi ibi muriho mwogeza ni ukubakira ku musenyi.

Bikorewe Mayotte kuwa 6 Kanama 2013

AKISHULI Abdallah

Ndi Icumu ryatuye ryiyemeje gukatsa ikinyoma,uburyarya n’amacenga aho byaba bituruka hose.

Tel:00262639030023

E:mail:[email protected]

SKYPE: Abdallah.Akishuli

1 COMMENT

Comments are closed.