SIT IN IMWE MU NTWARO IHIRIKA INGOMA Y’IGITUGU

Abitabiriye sit in kuri uyu wa kabiri, urubyiruko n’abakuze bungurana ibitekerezo

Yanditswe na UWITUZE Germaine 

KU BATAYIZI SIT IN NI IKI ? YAVUTSE ITE ?

Sit-in (Kwicara) ni ubwoko bw’imyigaragambyo irangwa nuko abitabiriye iyombyigaragambyo bafata umwanya bakicara yaba  munzira nyabagendwa, munzu rusange cyangwa ikigo cyigenga bakahaguma mugihe runaka cyangwa igihe kirekire.

Akenshi ni imyigaragambyo y’amahoro igamije gukangurira abaturage kumenya ibya politiki, ubukungu cyangwa imibereho myiza kandi abigaragambyaga basaba ko byakosorwa. Ku baba mu gihugu cy’ububiligi, sit in ngarukakwezi ihoraho kandi iritabirwa cyane n’abanyarwanda b’ingeri zose, kugirango tugaragarize amahanga n’abategetsi b’u Rwanda muri rusange ko uburenganzira mu Rwanda butubahirizwa, hagamijwe kugirango bihinduke.

SIT IN MU GIHUGU CY’UBUBILIGI YAVUTSE RYARI KU ZIHE MPAMVU

Ihema ririho ubutumwa tuba twaje gutanga

SIT in yatangijwe ku ya 22 Mata 2010 mu mezi make ashize yujuje imyaka 12. Niyerekanwa rirerire ry’imyigaragambyo y’amahoro y’abanyarwanda, abanyamahanga ndetse n’undi wese wifuza guharanira impinduka mu Rwanda, yatangijwe n’abategarugori bibumbiye mu ishyaka muri FDU INKINGI muri icyo gihe rikaba ryari riyobowe na Madamu Victoire INGABIRE UMUHOZA, mu mateka ufatwa nk’intwari na benshi mu banyarwanda ndetse n’abanyamahanga, ibigwi bye ndetse n’ubutwari bye ni birebire kuko ushatse kubivuga byagusaba kwandika igitabo.

Yavutse ku itariki 03 Ukwakira 1968 ni ukuvuga ko afite imyaka 54. Arubatse afite abana 3, akaba ari umuyobozi w”ishyaka DALFA UMURINZI ishyaka ritemewe mu Rwanda.

Nyuma yo kwitegereza imiterere y’ubutegetsi buri mu Rwanda yahisemo gufatanya n’abandi banyarwanda bifuza ko ubutegetsi bwagendera ku mahame Mpuzamahanga agenga Demukarasi ndetse n’Amategeko, Ubwo yafashe umwanzuro yiyemezaga gutaha, agiye kwandikisha ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda (FDU-Inkingi) no gushaka kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu mu matora yari ateganijwe muri kanama 2010, Madame Victoire Ingabire yahise atabwa muri yombi. 

Mu gitondo cyaho taliki ya 22 /10/2010 nibwo SIT IN tayangiye mu rwego rwo gusaba Leta y’u Rwanda kurekura uyu mubyeyi. Kuwa yafatatwa agafungwa akaza kurekurwa, kugeza ubu imyaka 12 ishize, abitabira iyi myigaragambyo twese intero ni imwe, intego yacu ihora ari imwe ni ugusaba Leta y’u Rwanda ibi bikurikira : 

1. Demokarasi no kubahiriza uburenganzira bwa muntu

2. Gusaba irekurwa ry’imfungwa zose za politiki

3. Gufungura urubuga rwa politiki n’ubutabera nyabwo

4. Guhagarika igitugu

5. ubwisanzure bw’itangazamakuru no gutanga ibitekerezo

6. Ibiganiro n’ubwiyunge bw’igihugu

Nkuko bisanzwe igikorwa cya SIT IN kizakomeza kibeho, intero ni imwe « Uburenganzira mu Rwanda ntibwubahirizwa» impinduka irakenewe, nimuhaguruke tuvuge ibitagenda neza, bikosorwe. 

Iki gikorwa cyasojwe no gusangira amafunguro ndetse hafatwa n’ifoto y’abitabiriye.